Madamu Jeannette Kagame yavuze ko ingamba zisa n’izitaritaweho mu kubaka urwego rw’ubuzima zikwiye kongera gutekerezwaho zigahabwa umwanya ku buryo zizatanga impinduka zikwiye.

Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Kabiri tariki ya 4 Ukwakira 2022, ubwo hatangizwaga Inama Mpuzamahanga ku guhanga Ibishya mu rwego rw’Ubuzima, World Innovation Summit for Health (WISH).

Iyi nama y’iminsi itatu iri kubera mu nyubako ya Multaqa Center mu Mujyi wa Doha muri Qatar. Yahuriyemo abanyacyubahiro batandukanye barimo abadamu b’abakuru b’ibihugu, abaminisitiri, abafata ibyemezo, abahanga n’inzobere mu ngeri zitandukanye baturutse mu bihugu byo hirya no hino ku Isi.

Muri uyu mwaka, WISH yateguwe ku nsanganyamatsiko igira iti “Kubaka ubuvuzi bw’ahazaza” [Healing The Future].

Madamu Jeannette Kagame watanze ikiganiro ku gusubira ku ngamba zikwiye mu kubungabunga ubuzima bw’umwana n’umubyeyi, yabwiye abitabiriye inama kongera kureba ibibazo byugarije Isi mu rwego rw’ubuzima.

Yakomeje ati “Ni iki cyagorana mu kureba ibintu mu buryo butandukanye n’uko bimeze uyu munsi? Kuki tutakongera gutekereza ku buryo butadufashije neza?’’

Yasangije abitabiriye iyi nama urugendo rw’u Rwanda rwatangiriye mu nzozi none rukaba rwarabaye impamo.

Yagize ati “Ibyo dutekereza bihura n’intego zacu. Ni imihanda icyeye, ibikorwaremezo byiza, kurwanya ubukene, kwimakaza uburinganire, gukwirakwiza ingufu, kubaka inzego zihamye kandi zitanga umusaruro, gutanga ubuvuzi kuri bose, gutanga urukingo rwa “Human Papillomavirus Vaccine (HPV) ku bakobwa bose ndetse no kuba igihugu cya mbere cyaranduye Kanseri y’inkondo y’umura ku Isi.’’

Madamu Jeannette Kagame yasobanuye ko ibyo byose byafatwaga nk’inzozi ariko byabaye impamo ndetse kuri ubu ni ubuzima Abanyarwanda babayemo.

Yavuze ko kuva mu 2000, ikoranabuhanga ryahinduye ubuzima bw’abatuye Isi ku rwego ruhambaye.

Yakomeje ati “Ibyuho muri serivisi zacu z’ubuzima birazwi. Kutareshya, kutabona ingengo y’imari yiyemejwe, serivisi z’ubuvuzi zitagera kuri bose mu bihugu byose. Inzobere ziri hano uyu munsi zizi imbogamizi zose.’’

Madamu Jeannette Kagame uri muri Qatar mu ruzinduko rw’iminsi ibiri, yagaragaje ko u Rwanda nk’igihugu cyanyuze mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi ihame ryo kwimakaza amahoro ryari iry’ibanze.

Ati “Ibi ni byo biri mu ntekerezo ngari ziganisha ku ishyirwa mu bikorwa rya Gahunda z’Iterambere rirambye, SDGs hibandwa by’umwihariko ku bibazo birimo ubuzima bw’umwana cyangwa umubyeyi.’’

Umuyobozi Mukuru wa Qatar Foundation itegura WISH, Sheikha Moza bint Nasser, yavuze ko imbaraga abahanga mu bya siyansi n’abaganga bashyira mu guhanga udushya muri serivisi z’ubuzima, ari ingenzi cyane.

Ati “Dukeneye gahunda zongerera imbaraga abantu, zikabibutsa inshingano bafite bo ubwabo ndetse no muri sosiyete babarizwamo.’’

Sheikha Moza bint Nasser yavuze ko nubwo ingingo ziganirwaho zishobora guhinduka, hari intego isangiwe ari yo yo gushaka uburyo abantu bakubaka uburyo butuma umutekano w’ubuzima bwabo uba wizewe.

Muri uyu mwaka, WISH yibanze ku ngingo enye z’ingenzi zirimo siporo, ubuzima, kudaheza abafite ubumuga, kubakira ku masomo yasizwe na COVID-19 n’imibereho myiza. Yitabiriwe abahanga udushya muri serivisi z’ubuzima bo mu bihugu 13 ku Isi, batoranyijwe ngo bazerekane ibisubizo bahanze.

WISH ni gahunda yatangijwe n’Umuryango Qatar Foundation mu 2013. Kuva icyo gihe ihuriza hamwe abahanga mu bya siyansi, ba rwiyemezamirimo, abafata ibyemezo bakaganira ku bibazo inzego z’ubuzima zihura nabyo no gushaka ibisubizo byatuma bibonerwa umuti urambye mu gihe kizaza.

https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/madamu-jeannette-kagame-yasabye-ko-ingamba-zirengagijwe-mu-kubaka-urwego-rw