Umutwe wa M23 wahagaritse urugendo rwo gushyira intwaro hasi nyuma y’uko Perezida Felix Tshisekedi yeruye ko nta biganiro Guverinoma ye iteze kugirana na wo.
Tshisekedi yabitangaje kuri uyu wa Kane ubwo yaganiraga n’itangazamakuru ari kumwe na Perezida w’u Busuwisi, Alain Berset.
Ku wa Gatatu Tshisekedi yari i Luanda muri Angola aho yaganiriye na mugenzi we uyobora icyo gihugu ari na we muhuza w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe mu bibazo by’umutekano bya Congo.
Icyo gihe byatangajwe ko Tshisekedi na Perezida João Lourenço baganiriye ku mutwe wa M23 n’aho ugeze ushyira mu bikorwa ibyo wasabwe byo kuva mu duce wafashe, tugasira mu maboko y’ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.
Imbere y’abanyamakuru, Tshisekedi yabajijwe ahazaza ha M23 ikomeje gutanga uduce yagiye ifata muri Kivu y’Amajyaruguru, ndetse anabazwa niba Leta ye iteganya kuganira n’uwo mutwe.
Yavuze ko uyu mutwe urimo gusubiza uduce wari warafashe, nubwo ari igikorwa kirimo kugenda buhoro.
Yavuze ko abagize M23 bazabanza kujyanwa mu kigo cya gisirikare cy’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO) kiri mu gace ka Kitshanga, bagashyira intwaro hasi bakahava bajyanwa mu Mujyi wa Kindu mu Ntara ya Maniema, aho bazahererwa inyigisho zo gusubizwa mu buzima busanzwe.
Ati « Izo ngabo zizajyanwa ahantu turi gutegura hafi ya Kindu ari naho bazaba bakambitse. Aha niho bazatangira gusubirizwa mu buzima busanzwe, niyo nzira turimo. »
Icyo gihe ngo ntacyo Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EACRF) zizaba zigikora ku butaka bwa RDC.
Ubusanzwe iyo serivisi yo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze bari mu mitwe yitwaje intwaro, Leta ya Congo iyinyuzamo abo yemera ko ari abaturage bayo, bitandukanye n’ibyagiye bitangazwa mbere na Leta ya Congo ko abagize M23 ari ingabo z’u Rwanda.
Icyakora Tshisekedi yavuze ko nta biganiro na bimwe bizabaho hagati ya Leta ye na M23.
Yavuze ko ingingo ya kuganira n’uyu mutwe yo itakigibwaho impaka, kuko n’Inteko Ishinga Amategeko yemeje ko nta mitwe yitwaje intwaro izongera kuvangwa mu ngabo za Leta nk’uko byahoze.
Yakomeje ati « Kubera ko tuzi neza uburyo abaduteza umutekano muke banyura muri icyo gikorwa kugira ngo batwinjizemo abantu, nyuma bakaza kugira ibyo basaba ndetse bakumvikanisha impamvu zo gutera Repubulika Iharamora Demokarasi ya Congo. »
« Ntabwo tukibishaka kubera ko Inteko Ishinga Amategeko ya Congo yemeje ko hatazongera kubaho imishyikirano n’imitwe yitwaje intwaro. »
Uretse ibyo, ngo ntibazagaira na M23 kubera ko bize amasomo mu bindi bikorwa byagiye bibaho.
Ku bwe, ngo icyagombaga kubaho ni ugushyira intwaro hasi, ubundi bagasubizwa mu buzima busanzwe, nta kindi.
N icyemezo cyarakaje umutwe wa M23, wakomeje kugaragaza ko ufite impamvu zikomeye zituma urwana, zirimo umutekano muke mu Burasirazuba bw’igihugu uterwa n’imitwe yitwaje inwaro yica abaturage, ku buryo bikeneye kuganirwaho na Guverinoma mbere yo guhagarika imirwano.
M23 yo ntikozwa iby’uko gusubizwa mu buzima busanzwe, mu gihe cyose Leta ya Congo itazigera yemera ko bicara ngo baganire.
Lawrence Kanyuka uvugira uwo mutwe abinyujije kuri Twitter yagize ati « Mu gihe cyose nta biganiro bya politiki bizaba hagati ya M23 na Guverinoma ya Kinshasa, ntabyo kujyanwa mu bigo bya gisirikare, kurambika intwaro hasi cyangwa gusubizwa mu buzima busanzwe bikibayeho. »
M23 yatangiye imirwano umwaka ushize isaba Leta ya Congo kubahiriza ibyo bemeranyije mu 2013 birimo kwinjizwa mu gisirikare no mu nzego za Leta, gufasha impunzi z’abanye-Congo bari hirya no hino mu karere gutaha cyane cyane abiganjemo abavuga Ikinyarwanda, guhagarika ivangura n’ubugizi bwa nabi bakorerwa bitwa abanyamahanga, kwemera uwo mutwe nk’ishyaka rya politiki n’ibindi.
Tshisekedi yabajijwe kandi ku birego u Rwanda rumaze igihe rushinja igihugu cye byo gukorana n’umutwe wa FDLR, avuga ko uwo mutwe nta kibazo uteye.
Ati « FDLR ni umutwe wacitse intege cyane uteje ikibazo cyane RDC. Nta bitero ukigaba ku Rwanda, ni amabandi atega abantu mu mihanda. »
Nubwo Tshisekedi yavuze atyo, raporo y’impuguke za Loni umwaka ushize yagaragaje ko FDLR ifatanya n’ingabo za Leta (FARDC) mu bitero bamaze igihe bagaba kuri M23, ndetse icyo gisirikare ni cyo giha ibikoresho birimo intwaro, imiti n’imyambaro abarwanyi ba FDLR.
Tshisekedi yavuze ko abagize M23 bagiye gusubizwa mu buzima busanzwe
https://igihe.com/politiki/article/m23-yahagaritse-urugendo-rwo-gushyira-intwaro-hasi