Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
RwandAir yatangije urugendo rwa mbere rugana i Paris aho yahagurutse i Kigali mu rukerera rwo ku wa Kabiri saa Saba n’igice igana ku Kibuga cy’Indege cya Charles de Gaulle.
Ni ku nshuro ya mbere RwandAir ikoze urugendo rugana i Paris aho rubimburiye izizajya zikorwa ku wa Kabiri, ku wa Kane no ku wa Gatandatu buri Cyumweru.
Iyo minsi ni na yo izajya ikoresha ivana abagenzi i Paris ibageza i Kigali, aho bazajya bahaguruka i Paris saa Tatu n’igice z’ijoro, bagere i Kigali saa Kumi n’Ebyiri za mu gitondo z’umunsi ukurikiyeho.
Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Manzi Makolo, yabwiye IGIHE ko urugendo ruhuza Kigali na Paris ari ingenzi mu kwaguka kw’ibikorwa by’iyi ndege.
Yagize ati « Iki cyerekezo ni ingenzi kuri RwandAir n’u Rwanda kuko turi guhuza u Rwanda na Afurika yose n’u Bufaransa. Ni umushinga umaze igihe kirekire, twakoranye n’abafatanyabikorwa batandukanye kugira ngo ushyirwe mu bikorwa.’’
Yavuze ko ’bishimiye guhuza ibihugu byombi ndetse n’Umugabane wa Afurika n’u Bufaransa kuko bifite inyungu nyinshi.
Yakomeje ati « Twizeye ko tuzabona iterambere ry’ubukerarugendo, iterambere ry’ubukungu, ibyoherezwa mu mahanga n’ibindi byose bishamikiye ku migenderanire.’’
Isoko ry’i Paris ni rimwe mu yo u Rwanda ruhanze amaso kuko intego yaryo ari uguhuza Afurika n’u Burayi. Rije rikurikira n’ubundi ingendo RwandAir yatangiye mu Bubiligi mu Mujyi wa Bruxelles n’izijya i Londres mu Bwongereza.
Urugendo rugana i Paris rwakozwe n’indege ya A330-300 ifite imyanya 274 irimo 30 ya Business Class, 21 ya Premium na 223 ya Economy Class.
Manzi Makolo yagaragaje ko ingendo zakurikiye izindi zikorwa i Bruxelles mu Bubiligi na Londres mu Bwongereza kandi zitanga icyizere ku kwaguka kwa RwandAir ku isoko ry’u Burayi.
Yagize ati « Isoko ry’u Burayi ni ingenzi ku Rwanda na RwandAir ku iterambere ry’ubucuruzi n’ubukerarugendo. Nka RwandAir hari ibicuruzwa byinshi twohereza i Bruxelles n’i Londres. Turateganya no kubikora i Paris. Dufite ba mukerarugendo benshi hano ndetse n’Abanyafurika baba hano turateganya kuba twabahuza n’ibihugu bakomokamo.’’
Byari ibyishimo ubwo iyi ndege yageraga i Paris. Mu bari bagiye kuyakira, harimo Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, François Nkurikiyimfura n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, Louise Mushikiwabo.
Mu butumwa Mushikiwabo yasangije abamukurikira kuri Twitter yagize ati “Nagirango mbasangize ibyishimo byo kwakira ya nyoni yacu isesekaye mu Bufaransa bwa mbere mu mateka, ubu irimo guparika ku kibuga cy’indege mpuzamahanga Roissy Charles de Gaulle! Nk’umugenzi usanzwe wa RwandAir, nifurije ikaze yihariye Umurage”.
https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwandair-yatangije-ingendo-zigana-i-paris