Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu

Nta gihindutse, mu ntangiriro za 2024, Umuherwe wo muri Tanzania, Mohammed Gulamabbas Dewji wamamaye nka ‘Mo Dewji’ azatangira ibikorwa byo kubaka uruganda rukora amacupa mu Rwanda.

Uyu mugabo uri mu bakomeye muri Tanzania cyane ko uretse kuba atunze za miliyari z’amadorali binyuze muri Sosiyete MeTL Group ndetse akaba ari na Perezida w’Icyubahiro wa Simba SC, yigeze kuba Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu.

Kuri ubu ni umwe mu bashoramari bashya u Rwanda rugiye kunguka ndetse ateganya gutangira ibikorwa bye muri Mutarama 2024, aho azashora agera muri miliyoni $100, asaga miliyari 120 Frw, mu kubaka inganda.

Ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu, tariki 6 Nzeri 2023, Mo Dewji yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Ildephonse Musafiri, byibanze ku kunoza imikoranire no kwihutisha ishoramari ry’iki kigo mu Rwanda.

Aba bombi bahuriye i Dar es Salaam muri Tanzania, aho bitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku Iterambere ry’Ubuhinzi muri Afurika (AGRF). Minisitiri Dr Musafiri yari kumwe n’Umuyobozi Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, Nelly Mukazayire.

Nyuma y’ibyo biganiro, Mo Dewji, yavuze ko yishimiye kugirana ibiganiro n’abayobozi ku ruhande rw’u Rwanda.

Abinyujije kuri Twitter yagize ati ‘‘Nk’umucuruzi, nishimiye inkunga n’ubufasha bw’inzego z’u Rwanda.’’

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Musafiri Ildephonse, yabwiye IGIHE ko Mo Dewji yamaze kugura ubutaka mu Rwanda ndetse buherereye i Rwamagana.

Ati ‘‘Nibyo, yaguze ubutaka i Rwamagana, twari tugiye kureba uko twabyihutisha. Yatwijeje ko mu ntangiriro z’umwaka utaha ari bwo azatangira.’’

Minisitiri Dr Musafiri yavuze ko Mo Dewji azatangirira ku ruganda rukora amacupa mu Rwanda ariko nyuma bishoboka ko azakomeza no mu bijyanye n’ubuhinzi cyangwa inganda zitunganya umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko uyu muherwe Mo Dewji, azubaka inganda enye mu Rwanda, uzibariye hamwe zizaba zifite ishoramari rya miliyari 120 Frw.

Izo nganda zirimo urukora amacupa ya pulasitiki rukayavanamo ibindi bikoresho, urukora amavuta yo guteka, urukora isabune, urutunganya umusaruro w’ibigori, ndetse ngo ashobora no gukomeza kwagura akajya mu bindi.

Mohammed « Mo » Gulamabbas Dewji wavutse tariki 8 Gicurasi 1975, ni umuherwe wo muri Tanzania wahoze ari Umunyepolitiki ukomeye mu Ishyaka riri ku Butegetsi, Chama Cha Mapinduzi, CCM.

Ni we nyir’Ikigo MeTL Group, cyashinzwe na Se, Gulamabbas Dewji, mu myaka ya 1970. Iki kigo cyashoye imari mu buhinzi, inganda, ingufu aho gifite sitasiyo za peteroli, kigakora mu bwikorezi, serivisi z’imari n’ubwubatsi bw’inzu.

Kuri ubu gikoresha abakozi barenga ibihumbi 37 muri Tanzania no mu bindi bihugu bigera kuri 11 birimo Uganda, Kenya, Malawi, Mozambique, RDC, u Burundi Zambia na Ethiopia.

Mu 2013 Mohammed yabaye Umunya-Tanzania wa mbere Ikinyamakuru Forbes cyashyize mu baherwe, anagirwa umuntu w’umwaka na Forbes Afrique mu 2015.

Forbes ishyira uyu mugabo ku mwanya wa 17 mu baherwe b’Abanyafurika, akabarirwa umutungo wa miliyari 1.54 z’amadolari ya Amerika.

https://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/azashoramo-miliyari-120-frw-ibyo-tuzi-ku-mishinga-mo-dewji-ahanze-ijisho-mu