Twagiramungu Faustin, umunyepolitiki wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yapfuye ku myaka 78 y’amavuko, kuri uyu wa 2 Ukuboza 2023.

Amakuru avuga ko yazize indwara itunguranye kuko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu yabwiye abo mu muryango we ko yumva atameze neza, agiye kuruhuka birangira ashizemo umwuka.

Twagiramungu yavutse ku wa 14 Kanama 1945 mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu akaba yamenyekanye muri politiki y’u Rwanda mu 1991 mu gihe cy’amashyaka menshi ubwo yari muri MDR.

Yabaye Minisitiri w’Intebe mu 1994 muri Guverinoma ya mbere yashyizweho na FPR imaze guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, kugeza yeguye muri Kanama 1995. Icyo gihe yari ari muri Guverinoma iyobowe na Perezida Bizimungu Pasteur, yungirijwe na Paul Kagame nka Visi Perezida.

Yabaga mu Bubiligi aho yari yarahungiye.

Mu 1995 nibwo Twagiramungu yahungiye mu Bubiligu amaze kwegura mu gihe iyi Guverinoma yari arimo yagombaga kumara imyaka itanu hagategurwa amatora rusange, gusa yaje kongerwaho indi ine yo gusana igihugu cyari cyashegeshwe na Jenoside.

Nyuma y’imyaka isaga umunani yisuganyiriza mu Bubiligi, Twagiramungu yagarutse mu Rwanda mu 2003, kwiyamamariza kuyobora igihugu nk’umukandida wigenga, ntiyahirwa kuko yatsinzwe na Perezida Kagame wagize amajwi 95,0% naho we akagira 3,62%.

Mu magambo yakundaga kuvuga mu bitangazamakuru no kwandika ku mbuga nkoranyambaga, yarangwaga no kugoreka amateka yabaye mu Rwanda. Urugero ni aho mu kiganiro yagiranye na Ikondera Libre, aho yavuze ko ‘nta mpunzi FPR yacyuye’ keretse Barafinda n’umugore we babyiyemerera.

Yashinze ishayka ritavuga rumwe na Leta y’u Rwanda, RDI-Rwanda Nziza ndetse mu 2013 inkuru zarashyushye ko ashaka kugaruka gukorera politiki mu Rwanda. Icyo gihe yavugaga ko akina politiki yo mu bushorishori akaba arambiwe iyo yise “Politiki ya telekomande” ari na byo byatumaga avuga ko agiye kugaruka mu Rwanda.

Amakuru avuga ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Twagiramungu ari mu bahungiye muri Stade Amahoro, ahari Ingabo za Loni zari mu Butumwa bw’Amahoro mu Rwanda (MINUAR).

Izi ngabo zaje kwamburwa intwaro n’Interahamwe n’Ingabo zatsinzwe (Ex-FAR), abahungiye muri stade batangira kwicwa.

Ingabo za RPA zari muri Batayo ya Gatatu zavuye muri CND nizo zahagobotse zirokora abarimo na Twagiramungu ariko ngo yanga kujyana n’abandi aho FPR yagenzuraga kuko “adashaka kuguma mu maboko y’Inyenzi », izina ryakoreshwaga mu kwambura ubumuntu ingabo zari iza FPR Inkotanyi.

Muri Kamena 2017, Perezida Kagame yabwiye RBA ko Twagiramungu atangiye inshingano ze, ikote yambaye ryaguzwe mu misanzu yari yarakusanyijwe na FPR.

Yagize ati “N’aba bantu baba bari kudusebya, Guverinoma ya mbere, Minisitiri w’Intebe wa mbere, uyu mugabo uba mu Bubiligi, utajya utugiraho amagambo meza; ikote rya mbere yambaye ryaguzwe muri ya mafaranga.”

Twagiramungu yatorewe kuyobora Ishyaka rya MDR mu 1991. Ryafatwaga nk’irikomeye mu yarwanyaga Habyarimana Juvénal.

Ryaje kuzongwa n’amacakubiri ndetse bizamba cyane ubwo mu 1993 Twagiramungu yasabwaga gutanga uzaba Minisitiri w’Intebe muri Guverinona ihuriza hamwe amashyaka, akagena Uwiringiyimana Agathe, atagishije inama ishyaka. Muri uwo mwaka hateranye inteko idasanzwe ya MDR, imwirukana mu ishyaka na Uwiringiyimana areguzwa.

Twagiramungu yanze ibyemezo yafatiwe, havuka impande ebyiri zihaganye mu ishyaka; zavutsemo MDR Power ya Karamira na Kambanda yari ishyigikiye MRND ya Habyarimana na CDR, amashyaka yari ku isonga ry’umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ikindi gice cya MDR cyashakaga impinduka mu gihugu, kinashyigikiye urugamba rw’Inkotanyi rwo kwibohora cyakomeje kuyoborwa na Twagiramungu.

Twagiramungu yize anakora i Quebec muri Canada kuva mu 1968 kugeza mu 1976. Nyuma yo kugaruka mu Rwanda yayoboye ikigo cy’ubwikorezi cyitwaga STIR -Société des Transports Internationaux au Rwanda.

https://www.igihe.com/amakuru/article/twagiramungu-wabaye-minisitiri-w-intebe-w-u-rwanda-yapfuye