Komisiyo igizwe n’abaminisitiri bo mu Rwanda na Ethiopie igamije guteza imbere umubano w’ibihugu byombi (Joint Ministerial Commission: JMC), yatangije inama y’iminsi itatu ikurikirwa n’iy’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu byombi, izasiga hasinywe amasezerano arenga 13 y’ubufatanye mu nzego zitandukanye.

Ni amasezerano yo mu nzego zirimo iz’umutekano, politiki, ubukerarugendo, ubutwererane, uburezi, ubuhahiranire n’imigenderanire ku baturage b’ibihugu byombi, imibereho myiza y’abaturage n’ibindi.

Iyi nama yatangijwe ku wa 11 Gashyantare 2024, i Addis Ababa muri Ethiopie. Iteranye ku nshuro ya gatatu, nyuma y’iyaherukaga kuba mu 2017, yabereye i Kigali ndetse n’iyabaye mu 2012 muri Ethiopie.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopie, Charles Karamba, yavuze ko u Rwanda na Ethiopie bifitanye umubano ukomeye ndetse avuga ko ibi bihugu bidahwema gufatanya ku rwego rw’Akarere na mpuzamahanga, agaragaza ko iyi nama ya gatatu ije gukomeza ibyari byaratangijwe.

Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Ethiopie ushinzwe ibijyanye na Afurika, Fisseha Shawel, yavuze ko umubano w’u Rwanda na Ethiopie ari nta makemwa, agaragaza ko inzego ibihugu byombi bigomba guteza imbere bifatanyije, zagaragajwe mu masezerano y’imikoranire yasinywe mu 2017 mu nama ya JMC yabereye i Kigali.

Ati “Gushyira mu bikorwa ayo masezerano nk’uko byakagombye ntabwo byakunze bijyanye na Covid-19 yatumye tumara hafi imyaka itatu ntacyo turakora ariko ubu turi kugerageza kugaruza igihe twatakaje.”

Shawel yagaragaje ko mu gihe bari kubishyira mu bikorwa, hakenewe no guteza imbere uyu mubano ku rwego rw’akarere cyane cyane mu kugarura umutekano, kurwanya iterabwoba n’ibyaha byambukiranya imipaka, guteza imbere ikoreshwa ry’umutungo kamere uhuriweho, guhangana n’ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe n’ibindi byungura abaturage b’ibihugu byombi n’Akarere muri rusange.

Uretse ayo masezerano agiye gusinywa u Rwanda na Ethiopie kandi bikorana mu bijyanye n’ishoramari ndetse abashoramari benshi ba Ethiopie bayobotse isoko ry’u Rwanda aho bakora mu bijyanye n’inganda, ubwubatsi, serivisi n’ibindi.

Umubano w’ibihugu byombi ushimangirwa n’imigenderanire y’abakuru b’ibihugu byombi, aho nko mu 2021 Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro byihariye na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopie, Dr Abiy Ahmed Ali wari mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda yaruherukagamo mu 2019.

Perezida Kagame we yagiriye uruzinduko muri Ethiopie ku wa 25 Gicurasi 2018. Hari nyuma y’uko Dr. Abiy Ahmed atorewe kuba Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu.

Mu Ugushyingo 2023 ubwo yari yitabiriye inama ihuza ibihugu bya Afurika na Arabie Saoudite, Perezida Kagame yagiranye na none ibiganiro na Minisitiri Abiy Ahmed Ali, byari bigamije kwagura umubano w’ibihugu byombi.

https://www.igihe.com/diaspora/ibikorwa/article/u-rwanda-na-ethiopie-byatangije-inama-izasiga-hasinywe-amasezerano-13-y