Yanditswe kuya 5-07-2012 – Saa 19:31′ na Ishimwe Samuel

Perezida Sharif Sheikh Ahmed uyobora igihugu cya Somalia ari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda, aho kuri uyu wa Kane tariki 5 Nyakanga yabonanye Perezida w’u Rwanda Paul Kagame.U Rwanda na Somalia bisanzwe bifitanye umubano ukomeye, kuko si ubwa mbere Perezida Sharif aza mu Rwanda, ahaheruka ku itariki 10 Mata 2011 aho yabonanye nabwo na Perezida Kagame.Ubwo aheruka mu Rwanda, Perezida Sharif Sheikh Ahmed na Perezida Kagame baganiriye ku buryo umutekano n’ubuzima muri rusange byifashe muri Somalia, n’inzego zihutirwa icyo gihugu cyifuza gufashwamo n’ibihugu by’inshuti nk’u Rwanda. U Rwanda rukaba rwaremeye gufasha Somalia mu byerekeranye no kubaka ubushobozi mu bakozi ba leta, guhugura inzego z’umutekano za Somalia, ndetse no gufasha igihugu cya Somalia kwinjira mu muryango wa East African Community.

 

Igihugu cya Somalia kimaze imyaka 20 mu ntambara z’imbere mu gihugu. Ingabo z’Umuryango w’Afurika Yunz’Ubumwe(AMISOM) nizo zafashe iya mbere mu kujya kugarura amahoro no guhangana n’umutwe w’iterabwoba wa Al-Shabab urwanya Leta ya Somalia, ndetse wari ufite igice kinini cy’igihugu.

 

Photo : Village Urugwiro

http://www.igihe.com/amakuru/mu-rwanda/perezida-wa-somalia-ari-mu-ruzinduko-mu-rwanda.html

Posté par rwandaises.com