Perezida wa Sénégal, Macky Sall, yafunguye ku mugaragaro urwibutso rwitiriwe Capt Mbaye Diagne wiciwe mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi ashima ubutwari bwamuranze.

Uru rwibutso rwafunguwe ku wa 22 Werurwe 2024, mu muhango witabiriwe n’Umukuru w’Igihugu, Macky Sall; Ambasaderi w’u Rwanda muri Sénégal, Karabaranga Jean Pierre n’abandi.

Perezida Macky Sall yashimye umuhate waranze Mbaye Diagne agaragaza ko yabaye intwari ikomeye ku gihugu.

Ati “Capt Mbaye Diagne afite ipeti ry’intwari y’igihugu kandi bigaragaza indangagaciro za sosiyete yacu. Yagize uruhare runini mu guhesha ishema Sénégal kubera imiterere ye idasanzwe yo kugira ubumuntu no kurangwa n’ubutwari.”

Yakomeje agira ati “Ni yo mpamvu mu izina ry’igihugu, nahisemo guha icyubahiro uyu musirikare ukomeye mu kumwegurira uru rwibutso.”

Capt Mbaye Diagne yiciwe mu Rwanda tariki 31 Gicurasi 1994 azira gutabara Abatutsi bicwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi aho yari afite imyaka 36 gusa kandi icyo gihe yari mu ngabo za MINUAR zari mu Rwanda.

Bamwe mu bo yarinze kwicwa muri icyo gihe bavuga ko yaranzwe n’ubwitange budasanwze mu gutabara abagabwagwaho ibitero n’Interahamwe mu bice bitandukanye nko kuri ‘Peyaje’ mu Mujyi wa Kigali aho yaniyemeje kuba yapfa mbere yabo.

Ubutwari bwe bwatumye agera aho yirengagiza amabwiriza y’abamukuriye bari bamubujije gukizaAbatutsi bicwaga kugira ngo na bo batahasiga ubuzima ariko yumva ko nubwo yapfa atabara abandi, inshingano ye aba ayisohoje.

Mu 2010, U Rwanda rwageneye Mbaye Diagne umudali w’Umurinzi ku ruhare yagize mu kurwanya Jenoside yakorewe Abatutsi, washyikirijwe umugore we muri Gicurasi 2016,

Yahawe kandi umudali w’ishimwe n’uwari Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Ban Ki Moon.

Mbaye Diagne yagaragaje ubutwari bukomeye agerageza kurokora abatutsi

Capt Mbaye Diagne yashyiriweho urwibutso kubera ubutwari bwamuranze

Perezida Macky Sall yagaragaje ko Capt Mbaye Diagne yabaye intwari ikomeye ku gihugu cye

Capt Mbaye Diagne yahawe icyubahiro n’abayobozi bakuru

Hafashwe ifoto y’urwibutso ku bayobozi bitabiriye iki gikorwa

Perezida Macky Sall yashimye ubutwari bwaranze uwo musirikare

Capitaine Mbaye Diagne yashyiriweho urwibutso kubera ubutwari bwamuranze

https://www.igihe.com/diaspora/article/senegal-hafunguwe-urwibutso-rwitiriwe-capt-mbaye-diagne-wiciwe-mu-rwanda