Perezida Paul Kagame yitabiriye inama ya 23 idasanzwe y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba yayobowe na Perezida Salva Kiir Mayardit wa Sudani y’Epfo.

Muri iyi nama yabaye kuri uyu wa 07 Kanama 2024, Abakuru b’Ibihugu bemeje Umunyamabanga Mukuru mushya w’uyu muryango, Veronica Mueni Ndumva wasimbuye Dr Peter Mathuki wagizwe Ambasaderi wa Kenya mu Burusiya n’umucamanza w’urukiko rw’uyu muryango.

Perezida Kagame yashimiye Umunyamabanga Mukuru ucyuye igihe ko yujuje neza inshingano ze, anaboneraho kwifuriza imirimo myiza Veronica Mueni Nduva warahiriye kumusimbura kuri uwo mwanya.

Yagize ati “Nashakaga kuvuga ko hakenewe ko haba inama y’abakuru b’ibihugu y’imbona nkubone mu gihe cya vuba, ndetse no kwibutsa ko byihutirwa ko habaho inama y’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga vuba bishoboka,”

“Ndibuka ubwo mperuka kuganira na Perezida wa Tanzania yavuze ko yakwakira iyo nama muri Tanzania, kandi ndatekereza ko habayeho ibiganiro hagati ya Minisiteri zacu z’ububanyi n’amahanga, ibyo ndabishyigikiye kandi nasaba ko byakorwa mu gihe cya vuba.”

Indi ngingo yateganyijwe ni iyerekeye raporo y’Umuyobozi Mukuru wa EAC akaba na Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir Mayardit, ku ngendo yagiriye mu Rwanda, Uganda na RDC ariko yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu bitanu mu munani bigize uyu muryango, gusa Tshisekedi, Ndayishimiye na Ruto barabura.

Perezida Salva Kiir yahamagaye Perezida Tshisekedi cyangwa umuhagarariye, amenyeshwa ko adahari. Ntabwo uyu muryango watangaje impamvu Tshisekedi atitabiriye iyi nama irebana cyane n’umutekano w’uburasirazuba bwa RDC umaze igihe kinini warazambye.

https://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yitabiriye-inama-idasanzwe-y-abakuru-b-ibihugu-bya-eac