Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yongeye kugaragara mu itangazamakuru avuga ibinyoma ku mubano wazambye hagati y’igihugu cyabo n’u Rwanda ndetse n’uruhare afite mu ntambara yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Mu kiganiro na Jeune Afrique cyasohotse ku wa 10 Gicurasi 2026, Ndayishimiye yahereye ku ifungwa ry’umupaka wa Gatumba na Vugizo y’u Burundi na RDC ku ruhande rw’Intara ya Kivu y’Amajyepfo, asobanura ko ryatewe n’uko abarwanyi b’umutwe wa M23 basatiraga igihugu cyabo kandi ngo bakorana n’u Rwanda.
Ndayishimiye yagize ati “U Rwanda rufite imigambi mibi ku Burundi. Mu gihe ingabo z’u Rwanda n’abarwanyi ba M23 bari hafi y’umupaka wacu, tubifata nk’ikibazo kandi tuba tugomba kuba maso. Ariko turacyafite icyizere ko amasezerano y’amahoro ya Washington azatuma bashyirwaho igitutu.”
Perezida w’u Burundi yahereye aho ashinja u Rwanda gufasha RED Tabara yise umutwe w’iterabwoba ugaba ibitero ku Barundi. Ibyo birego u Rwanda rwabiteye utwatsi kenshi, rusobanura ko rudakorana n’uwo ari we wese ufite umugambi mubi kuri iki gihugu cy’abaturanyi.
Hashingiwe ku masezerano u Burundi na RDC byagiranye mu 2022 no mu 2023, bwohereje ingabo zirenga 20.000 muri Kivu y’Amajyepfo, zigabanywa mu ntangiriro z’Ukuboza 2025 ubwo abarwanyi ba M23 bafataga ibice byinshi byo mu Kibaya cya Ruzizi n’Umujyi wa Uvira.
Ndayishimiye yavuze ko u Burundi bwohereje ingabo muri RDC kugira ngo zifashe igihugu cy’abaturanyi kurwanya umwanzi wacyo, kandi ko ibyo byakozwe hashingiwe ku bwumvikane bw’akarere, ahamya ko kazisabye gukorera muri Kivu y’Amajyepfo.
Ati “Byumvikane ko tutari muri RDC kugira ngo turinde u Burundi, ahubwo turi gufasha ingabo za RDC mu rugamba rwo kurwanya umwanzi wazo. Ibikorwa byacu byashingiye ku mwanzuro w’akarere, duhabwa Kivu y’Amajyepfo nk’ahantu ho gukorana. Ariko intambara yarakomeje, bimwe mu bihugu by’akarere ntibyashoboye guhagarika imirwano.”
Yakomeje ati “Uganda n’u Burundi gusa ni byo byahagumye, buri gihugu gikorera mu gice cyacyo. Uyu munsi, ingabo zacu zigendera ku mabwiriza y’iza RDC. FARDC ni yo izohereza mu gice rukana, kandi twagiye gutanga ubufasha.”
Hagati ya 2022 na 2023, ingabo z’u Burundi zoherejwe muri RDC zarimo ibice bibiri; kimwe kiri mu bikorwa bishingiye ku masezerano ibihugu byombi byagiranye, ikindi kiri mu bishingiye ku mwanzuro w’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) wo kohereza ingabo zijya hagati y’impande zihanganye.
Ingabo zari mu bikorwa bishingiye ku masezerano y’ibihugu byombi (TAFOC) zabanje gukorera muri Kivu y’Amajyepfo kuva mu 2022, aho zafatanyije n’ingabo za RDC kurwanya imitwe irimo RED Tabara, FOREBU, FNL na Twirwaneho.
Iz’u Burundi zari mu butumwa bw’akarere zoherejwe muri Teritwari ya Masisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu 2023. EAC ntiyari yarazihaye inshingano yo kurwana, keretse kujya hagati ya M23 na FARDC kugira ngo hataba imirwano, impande zishyamiranye zibone uko zijya mu biganiro by’amahoro.
Bitandukanye n’umwanzuro wafashwe na EAC, Leta ya RDC yasabye ko ingabo z’u Burundi, iza Kenya, Uganda na Sudani y’Epfo zari zaroherejwe muri Kivu y’Amajyaruguru zagaba ibitero kuri M23. Ubuyobozi bw’ubu butumwa bwitwaga ‘EACRF’ bwarabyanze, u Burundi bwo butangira kubogamira kuri FARDC n’imitwe ya Wazalendo.
Mu mpera za 2023, EAC yafashe icyemezo cyo gucyura ingabo zari mu butumwa bwayo, zose zirataha keretse iz’u Burundi zanze kuva muri Masisi, zisigara zikorana n’iza RDC mu buryo nk’ubwo muri Kivu y’Amajyepfo. Ingabo z’u Burundi zari muri EACRF zahindutse TAFOC.
Kuva mu Ugushyingo 2021, Uganda yari ifite ingabo zikorera muri Kivu y’Amajyaruguru na Ituri, zirwanya umutwe w’iterabwoba wa ADF mu bikorwa byahawe izina ‘Operation Shujaa’. Izari mu butumwa bwa EAC zaratashye, hasigara iziri muri ibi bikorwa.
Ingabo z’u Burundi n’iza Uganda ziri muri RDC kugeza uyu munsi ntiziri mu butumwa zahawe n’akarere, ahubwo zoherejweyo hashingiwe ku masezerano y’ubufatanye hagati y’igihugu n’ikindi, zisabwa kugaba ibitero, bitandukanye n’uko byari bimeze kuri EAC kuko yo yasabaga izayo gukumira imirwano.
Ku ikubitiro, Ndayishimiye ntiyashakaga ko amahanga amenya ko u Burundi bugifite ingabo muri Masisi nyuma y’aho izindi zari mu butumwa bwa EAC zitashye, kuko mu nama y’abakuru b’ibihugu byo muri uyu muryango, ubwo yizezwaga gufashwa kubohoza izafashwe mpiri na M23, yarazihakanye.
Ndayishimiye yigeze kubwira abanyamakuru ko abasirikare M23 ivuga ko yafashe mpiri ari abarwanyi ba RED Tabara, ko n’ikimenyimenyi na bo bavuga Ikirundi. Ariko byari ukwihunza ikibazo kuko bari bafite ibyangombwa bibaranga bahawe n’igisirikare cy’u Burundi.
Ikibazo cy’ubufatanye na FDLR cyamubereye ihurizo
Umunyamakuru Romain Gras yibukije Ndayishimiye ko u Rwanda rushinja u Burundi gukorana n’umutwe wa FDLR washinzwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, n’ubu ugifite umugambi wo guhungabanya umutekano warwo uturutse mu burasirazuba bwa RDC.
Ndayishimiye yavuze ko yigeze kubwira Perezida Paul Kagame ko ingabo z’u Burundi zitazi aho abarwanyi ba FDLR baherereye, amusaba kumuha amakuru y’aho ibirindiro by’uyu mutwe biri kugira ngo Abarundi bawugabeho ibitero.
Ati « Naramubwiye nti ‘Niba ufite amakuru y’aho ibirindiro bya FDLR biherereye, nitutabatera, ni bwo wakwanzura ko tubafasha. Ariko nitubatera, tuzaba tuberetse ko twiteguye kubasenya aho bari hose’. Kugeza uyu munsi, sindahabwa amakuru y’aho FDLR iherereye. Ntiwashyigikiye abagizi ba nabi batera u Rwanda. »
Nyuma yo kwitarutsa ubu bufatanye, umunyamakuru yabajije Ndayishimiye ati “Ni gute FARDC yakorana na FDLR ariko ingabo zanyu ntizikorane na yo kandi mukorana n’ingabo za RDC?”
Ndayishimiye wemera ko koko ingabo za RDC zikorana na FDLR, yasobanuye ko nubwo ingabo z’u Burundi ziri muri Kivu y’Amajyepfo, ziyoborwa n’abo ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa, bakazohereza aho bagomba gukorera, zitajya zivanga na bo.
Ati “Imitwe y’ingabo z’u Burundi ifite ibice ikoreramo, FARDC ikagira ibyayo. Nakongeraho ko imitwe y’ingabo idashobora kwivanga kubera ko idahuje uburyo bwo kurwana urugamba. Ahubwo nabwiye Perezida Tshisekedi ko yakora uko ashoboye kugira ngo hatazamo urwikekwe.”
Perezida w’u Burundi yavuze ko we na mugenzi we uyobora RDC bemeranya ko FDLR igomba kurwanywa, ariko ngo igishobora kuba kigoye ni ubushobozi bwo ku kubikora, ari yo mpamvu asaba ko buri gihugu cy’akarere cyarwanya umutwe ugihungabanyiriza umutekano.
Yagize ati « Twese harimo na Félix Tshisekedi wasanzeho iki kibazo ubwo yajyaga ku butegetsi, twemeranya ku kurwanya FDLR. Igishobora kuba kigoye cyane ni ukubona ubushobozi bwo kubikora. Igitekerezo ntanga buri gihe, ni uko twakwemeranya, u Rwanda, RDC, u Burundi na Uganda, tukarwanya iyi mitwe. Ibyo ni byo byatuma u Rwanda rwizera ko rutazaterwa. »
Nubwo Ndayishimiye ahakana gukorana na FDLR, raporo y’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye igaragaza ko kuva umubano w’u Burundi n’u Rwanda wongera kuzamba mu mpera za 2023, bwongeye gushyira imbaraga mu bufatanye n’abarurwanya.
Humvikanye amakuru avuga ko ingabo z’u Burundi zahuriye mu nama n’abayobozi bo muri FDLR na CNRD-FLN zabereye i Bujumbura, zigaga ku buryo byahuza umugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Ndayishimiye yemera ko FARDC ikorana na FDLR, ingabo z’u Burundi zigakora zonyine ariko zikayoborwa na FARDC