“Kuba ndi umukandida w’ishyaka PSD ku mwanya wa perezida wa repubulika ntibigaragaza ubukure bw’ishyaka gusa, ahubwo ni icyizere abanyarwanda tumaze kwiyubakamo” Ntawukuriryayo Jean Damascène
“Nta mpungenge njya ngira ariko kandi n’ishyaka ryanjye ryampaye icyizere rwose”
Ayo ni amwe magambo umukandida w’ishyaka riharanira imibereho myiza na demokarasi ku mwanya wa perezida wa repubulika yavuze kuri uyu wa gatanu ubwo yari amaze gutanga ibisabwa umunyarwanda ushaka guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora ateganyijwe ku ya 9 Kanama uyu mwaka.
Nk’uko byagenze ku bakandida ba FPR na PL, Dr Ntawukuriryayo yamaze gushyikiriza abayobozi ba komisiyo y’igihugu y’amatora ibyangombwa asabwa nk’umukandida, maze aganira n’abanyamakuru. Mu byo yabajijwe harimo ingamba yaba afitiye sosiyete nyarwanda ashaka ko izamutora ku mwanya wa perezida wa repubulika. Aha umukandida wa PSD yasubije ko n’ubwo atari umwanya wo kwiyamamaza, ariko ko amahame ishyaka rye rigenderaho azwi akaba ari ubutabera muri byose no kuri bose, ndetse n’ubwisungane n’ubufatanye mu banyarwanda; ibyo ngo bikaba ari byo ingamba ze zizashingiraho.
Ku bijyanye n’uko ishyaka yiteguye guserukira ryaba rihagaze mu bijyanye n’amikoro kubera ko ibikorwa byo kwiyamamaza bisaba amafaranga, Dr Ntawukuriryayo yavuze ko ishyaka rye rihagaze neza kandi ko nta mpungenge afite, akaba afite icyizere yahawe n’ishyaka rye PSD.
Mu yandi magambo yabashije gutangariza muri icyo kiganiro kigufi, uyu mukandida w’ishyaka ritatanze umukandida mu matora yo muri 2003, yavuze ko ku bijyanye n’ibyo baba banenga nk’abifatanyije na FPR mu matora yo muri 2003 ubu bakaba babihinduye, avuga ko sosiyete nyarwanda ifite amateka yanyuzemo kandi ko icyo gihe ishyaka rye ryasanze rikwiye gushyikira umukandida Paul Kagame wa FPR Inkotanyi kuko yari abishoboye kandi n’ubu akaba abishobora. Muri uyu mwaka PSD ikaba yarasanze ikwiye guhagararirwa n’umukandida wayo, ibyo ngo bikaba bigaragaraza ko abanyarwanda badatera imbere mu bikorwa by’amajyambere n’imibereho myiza gusa, ahubwo ko banakuze muri politiki no muri demokarasi.
Par Florent Ndutiye
http://www.igihe.com/news-7-11-5615.html
Posté par rwandaises.com