Kuri uyu mugoroba wo kuwa 07 Kanama kuri Piscine/Pool ya Hotel des Milles Collines hasorejwe igikorwa tumaze iminsi tubagezaho cyiswe Rwanda Fashion Festival herekanwa imyambaro y’abahanzi b’imideri batandukanye bo muri Afurika na Canada, ndetse hatangwa n’ibihembo bitandukanye, kimwe muri byo kikaba cyahahwe Madamu Rose Kabuye.

Nk’uko bimaze iminsi bigenda rero, Inzobere zaturutse hirya no hino zizwi mu kudoda no guhimba imyambaro itandukanye zari zabucyereye zaje kwerekana ubuhanga bugezweho mu kudoda no guhimba imyenda.

Habanje Abadozi 2 bakiri bato muri uyu mwuga aribo Elisa ndetse na Colombe, urubyiruko rw’abasore n’inkumi rukaba rwazengurukaga Piscine ya Hotel des Milles Collines rwambaye imyambaro y’aba badozi.

Mu bafite uburambe mu mwuga rero hakurikiyeho kwerekana ubuhanga bw’uwitwa Johanne St Luis waturutse muri Canada , nyuma ye haza Umunyarwandakazi Gloria Uwizera wanabashije guhimba inkweto zijyanye n’imyambaro adoda ndetse akaba yanabiherewe Igihembo(Award).

Gloria yakurikiwe n’umuhanga Bazem’se wa turutse muri Burkina Faso akaba yerekanye imyambaro imenyerewe mu bihugu bya Afurika y’uburengerazuba.

Mbere y’akaruhuko kabayemo na Dinner Hakurikiyeho Ally Rehmutullah, uyu akaba ari umudozi w’umuhinde ariko ukorera muri Tanzania, yerekanye Imyambaro bakunze kwita creation (imyambaro umudozi aba yahimbye ariko Atari imyambaro yo kugendana).

image

Imyambaro ya Elisa , umudozi ukiri muto mu mwuga

image

Ubu ni ubuhanga bwa Colombe nawe ugitangira umwuga

image

Imyambaro ya Joahanne St Luis wo muri Canada

image

Imyambaro ya Gloria Uwizera wanabonye Award

image

Iyi ni iya Bazem’se wo muri Burkina Faso

image

Ubuhanga bwa Ally Rehmtullah ukorera Tanzania

Nyuma yaho Umunyarwanda Muhire Patrick nawe umaze kumenyerwa muri uyu mwuga yerekanye ubuhanga bwe bumaze gukundwa n’abantu benshi . Yakurikiwe na Maitre Dieng ukorera mu gihugu cye cya Senegal ndetse na hano mu Rwanda nawe wagaragaje ubuhanga mu mwuga,uyu yakurikiwe n’umunya Kenya Lucy Rao ubuhanzi bwe ukaba wabonaga bunogeye ijisho.

Nyuma haje Ali Dio ukorera muri umunya Senegal ukorera no muri Cameroun, nawe akaba yerekanye imyambaro igezweho muri biriya bihugu by’iwabo.

image

Patrick Muhire nawe ni umudozi w’Umuhanga

image

Iyo ni iyaturutse kwa Maitre Dieng

image

Aba nabo berekanaga ubuhanzi bwa Ann McCreath Kikoromeo wo muri Kenya

Daddy de Maximo wateguye ibi bikorwa nawe yafashe ijambo yongera gushimira abantu bose bari babyitabiriye harimo n’abaterankunga nka Hotel des Milles Collines, Mutzig, n’abandi , anongeraho ko n’ubwo ari ubwa mbere mu Rwanda habereye Igikorwa nk’iki , ariko kandi ko bizanakomeza bikazagera ku rundi rwego rwisumbuyeho.

Mu ijambo rye, Minisitiri w’Umuco na Siporo Joseph Habineza nawe yishimiye cyane iki gikorwa anashishikariza abakora uyu mwuga bose gukomeza kandi abizeza ko umwaka utaha Minisiteri ayoboye izatanga inkunga igaragara kuko bimaze kugaragara ko uyu mwuga umaze kugera ku rwego rushimishije hano mu Rwanda.

image

Daddy de Maximo

image

Minisitiri Joseph Habineza

Nyuma y’iri jambo rero nibwo noneho herekanywe ubuhanzi bwa Dady de Maximo, akaba yabanje gutanga ibisobanuro bya bumwe mu buhanzi yari agiye kwerekana, akaba yavuze ko harimo imyenda yise Raccourci biturutse kuri Film aherutse gusohora yitwa ‘By The Short Cut’ yerekanaga uburyo Abatutsi bagiye bajugunywa mu nzuzi no mu migezi igihe cya Jenoside.

Yasobanuye ko hari n’indi myenda yitiriye Haiti kubera ibibazo icyo gihugu cyahuye nabyo igihe habaga umutingito ukomeye cyane ugasiga abaturage mu kangaratete, iyi yo ikaba yari iriho amabendera y’ibihugu bitandukanye mu rwego rwo kuvuga y’uko amahanga yose agomba gushyira hamwe akajya atabarana igihe hari igihugu kigize ibibazo, aha twababwira ko iyi myenda yo yari idoze mu magunira ndetse no muri pulasitiki bakunze kwita shitingi(sheeting)!

image

Ubu ni ubuhanzi bwa Dady de Maximo Mwicira Mitali

image

Uyu mwambaro wo hejuru urahebuje

image

igihe wambaye ikanzu nk’iyi ugomba kuba witwaje abantu benshi bo kuyigutwaza

image

Uyu ni umwihariko wa Dady de Maximo

image

Aya makanzu yitiriwe Haiti akoze mu magunira!Mu gusoza twababwira ko Dady de Maximo yanatanze za Awards ku bahanzi nka Gloria Uwizera ku kuba ariwe mutegarugori wa mbere watekereje inkweto mu buhanzi bwe zijyanye n’imyenda adoda.

Indi Award yahawe Madamu Rose Kabuye nk’umutegarugori wagiriye Abanyarwanda benshi akamaro ndetse na Dady by’umwihariko akaba afite byinshi yamwigiyeho, iki gihembo kikaba cyashyikirijwe Minisitiri Joseph Habeneza kubera ko Kabuye atari yabashije kuhaboneka.

Minisitiri kandi yongeye gushyikirizwa igihembo kigenewe Rozariya Gicanda nk’Umutegarugori winjiye muri uyu mwuga bwa mbere mu Rwanda kandi akaba yaranawigishije benshi mu bawukora ubungubu.

image

Gloria Uwizera amaze guhabwa Award

image

Minisitiri Habineza yakira igihembo cyagenewe Rozariya Gicanda

Ibi birori bikaba byarangiye mu masaha ya saa sita z’ijoro.

Foto: Cyril NDEGEYA

Cyril NDEGEYA / IGIHE.com-Kigali

http://news.igihe.net/news-4-8-6526.html
Posté par rwandanews.be