Kuri uyu wa Gatandatu Perezida Paul Kagame yitabiriye umuhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 Burkina Faso yahoze yitwa Haute Volta imaze ibonye ubwigenge. Imihango yo kwizihiza iyo sabukuru yabereye mu mujyi wa Kabiri mu bunini muri Burkina Faso, Bobo Dioulasso, insanganyamatsiko yawo ikaba ari “Imyaka 50 yo kubaka igihugu: kwibuka n’icyizere”. Nk’uko Minisitiri w’Intebe yabitangaje, iyi nsanganyamatsiko yatoranyijwe kugirango isobanure igihugu cyahisemo gusubiza amaso inyuma mu rwego rwo kugirango kizubake ejo hazaza heza.
Perezida Kagame yari umwe mu bakuru b’ibihugu 10 bitabiriye uyu muhango, abandi barimo uwa Togo, Mauritania, Liberia, Congo Brazzaville, Benin, Senegal, Mali, Tchad, Gabon, Ethiopia na Equatorial Guinea.
Guinea Bissau, Ghana, Cameroon, Niger, Nigeria, Cape Verde, France, Morocco na Tunisia byohereje ababihagarariye. Hari kandi n’abari bahagariye umuryango ECOAS ndetse n’intumwa ya Loni muri Sudan.
Abantu barenga 5000 bari bakikije umuhanda witiriwe revolisiyo aho iyo mihango yabereye. Iyi yatangijwe n’indirimbo yubahiriza icyo gihugu ndetse n’irekurwa ry’inuma zererana zigera kuri 20 nk’ikimenyetso cy’amahoro.
Ibi byakurikiwe n’akarasisi kanononsoye k’abasirikare ndetse n’abasivili kamaze igihe kigera ku isaha, akarasisi k’abasivili kakozwe n’ibigo by’amashuri, inzego za guverinoma, koperative, kompanyi z’itumanaho, amatsinda y’imyidagaduro n’abanyamahanga baba muri icyo gihugu.
Iyi mihango yasojwe n’ijambo rya Perezida Blaise Compaore, akaba yagarutse ku isabukuru y’imyaka 50 y’ubwigenge bwa Burkina Faso avuga ko ari uburyo bw’imbonekarimwe kuri icyo gihugu ndetse n’abagituye bwo gusubiza amaso inyuma bakareba ibyakiranze muri politiki, imibereho myiza ndetse n’iterambere ry’ubukungu mu myaka mirongo itanu ishize, bakabyishimira, ariko kandi bakanabikuramo isomo.
Perezida Compaore yasobanuye ko iyi yubile idasanzwe ifite insanganyamatsiko igira iti “Imyaka 50 yo kubaka igihugu: kwibuka n’icyizere”, Burkina Faso yayihisemo mu rwego rwo guha icyubahiro abakobwa n’abahungu bayo baharaniye ukwiyubaka kwayo, uburinganire bw’abaturage n’ubwigenge.
Iyizihizwa ry’iyi sabukuru y’ubwigenge ribaye rikurikirana n’uko iki gihugu kivuye mu matora y’umukuru w’igihugu abaye ku nshuro ya kane, aya akaba yararangiye Perezida Blaise Compaore ari we wegukanye intsinzi.
Perezida Compaore yabaye Perezida wa Burkina Faso guhera mu mwaka w’ 1987 ubwo yakoraga kudeta ya gisirikare ya gatanu kuva icyo gihugu cyabona ubwigenge mu mwa w’1960.
Iyi mihango yaranzwe n’akarasisi k’abasirikare n’abasivile kamaze hafi isaha yose
Perezida Blaise Compaore ubwo yasesekaraga ahabereye iyi imihango
Bamwe mu bakuru b’ibihugu babyitabiriye barimo Perezida wa Togo Faure Gnassingbé n’umufasha we (ibumoso) na Perezida wa Togo Dr Thomas Boni Yayi
Perezida Kagame aganira na mugenzi we wa Burkina Faso mu gihe cy’imihango yo kwizihiza isabukuru y’ubwigenge bwa Burkina Faso
Foto: Urugwiro Village
Uwimana Peter
http://news.igihe.net/news-7-11-9112.html
Posté par rwandanews