Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 14 Ukuboza nibwo Umwiherero w’ Abasirikare bakuru b’ Ingabo z’ U Rwanda basaga ijana waberaga ku Kimihurura wasojwe, muri uyu mwiherero bakaba baraganiriyemo byinshi bijyanye n’ uburyo hakongerwa imbaraga mu mikorere y’igisirikare.

Nyuma y’uyu mwiherero wasojwe na Minisitiri w’ Ingabo Gen. James Kabarebe, Umuvugizi w’ Ingabo Lt. Col. Jill Rutaremara yadutangarije ko baganiriye byinshi bijyanye n’ uko RDF ihagaze uyu munsi ndetse n’ imbogamizi bahura nazo mu mirimo yabo ya buri munsi.

Lt. Col. Rutaremara yavuze ko hizwe uburyo bw’ imikorere ya gisirikari ndetse n’ ibindi bikorwa byinshi birimo igikenewe ngo ingabo z’ inkeragutabara zibashe gukora, kureba uko ikoranabuhanga rimeze mu gisirikare, ibikoresho ndetse n’ uburyo abasirikare b’ U Rwanda bari mu butumwa bw’ amahoro mu mahanga bakongererwa imbaraga ngo iyo mirimo ibashe kugenda neza.

image
Umuvugizi w’ Ingabo avugana n’ abanyamakuru

Umuvugizi w’ Ingabo yavuze ko ibyo byose bikozwe ngo igisirikare cy ‘ U Rwanda kibashe kubona gahunda kizagenderaho hirindwa ko hakorwa ibintu bihoraho, ngo izo gahunda zigaragaza ibikorwa bizakorwa mu gihe gito ndetse n’ ikirekire.

Lt. Col. Jill Rutaremara yaboneyeho kuvuga ko n’ ubwo uwo mwiherero usanzwe uba buri mwaka ariko nyuma y’ amezi atandatu bazongera bahure barebe aho ibyo biyemeje gukora bigeze ndetse n’ ibitarakorwa.

Hejuru ku ifoto

Ubwo abasirikare bakuru mu ngabo z’u Rwanda batangiraga umwiherero kuya 12 Ukuboza 2010

Foto:
SHABA Erick Bill

http://news.igihe.net/news-7-11-9185.html

Posté par rwandanews