Amakuru y’ingenzi yaranze umwaka wa 2010
Perezida Paul Kagame yishimira intsinzi (Foto-Arishive)
Byakusanyijwe na Nzabonimpa Amini

Perezida Kagame yibukije ko Intsinzi ya FPR – Inkotanyi ari umwenda ukomeye ku Banyarwanda

Nyuma yo gutorerwa kuyobora u Rwanda mu yindi manda y’imyaka irindwi n’amajwi asaga 93%, mu ijambo yagejeje ku bayobozi yabibukije ko kubona amajwi angana kuriya ari ukujya mu ideni. Aha Perezida Kagame yagize ati “Ibyo twabonye ejo bundi ubwo twiyamamazaga, kuba abaturage baragendaga amajoro, bakirirwa ku zuba badutegereje, bakicwa n’inzara, bakatwishimira ndetse bakaza gusubira mu ngo zabo amajoro. Ibyo batugaragarije mu matora batugirira icyizere, byadushizemo umwenda ukomeye dufitiye Abanyarwanda. Icyo tugomba kwishyura ni ugukorana nabo, tukabageza ku cyo bifuza kugeraho, ari byo imibereho myiza, umutekano n’iterambere mu bukungu.”

Ubu ni bumwe mu butumwa Perezida Kagame yagejeje ku bayobozi b’Ibanze baturutse mu gihugu hose tariki ya 20 Kanama 2010.

Umwaka wa 2010 watangiye u Rwanda ruri mu nzira yo kubyutsa umubano warwo n’u Bufaransa

Bernard Kouchner Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Bufaransa asura u Rwanda tariki ya 7 Mutarama 2010, nyuma y’ikiganiro cyamuhuje n’abayobozi bakuru b’Inteko Inshinga Amategeko y’u Rwanda, imitwe yombi, Kouchner yavuze ko nubwo bikiganirwaho n’ibihugu byombi, biteganyijwe ko tariki ya 26 Gashyantare 2010 Perezida w’u Bufaransa Nicolas Sarkozy yateganyaga kuzagenderera u Rwanda.

Ku birebana n’ibibazo byakunze kuranga ibihugu byombi, Kouchner yasobanuye ko urugendo rwe ari rugufi ati “ariko nzagaruka kuvugana n’abayobozi b’u Rwanda, ubu ni intangiro, tuzabona umwanya wo kugira ibiganiro birambuye, aho tuzavugana ku bihe bigoye u Rwanda rwanyuzemo.”

Perezida w’ Ubufaransa Nicolas Sarkozy mu kiganiro n’Abanyamakuru muri Village Urugwiro tariki ya 25 Gashyantare 2010, we yemeye uruhare rw’ Ubufaransa muri Jenocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka w’ 1994, aho yagize ati “Turazirikana  uruhare rw’ubufaransa  muri Jenocide  yabaye mu Rwanda.”

Sarkozy yagize ati “turemera amakosa yakozwe n’Abanyapolitiki b’Ubufaransa, hari amakosa yakozwe muri Opération Turquoise, hari uruhare rw’umuryango mpuzamahanga, Ababiligi na Loni”. Akomeza avuga ko intambwe itewe uyu munsi ari intambwe ishimishije ku bihugu byombi kuko igamije ubwiyunge b’abaturage b’ibihugu byombi.

Ku kibazo cya manda yatanzwe n’umucamanza Jean Louis Briguere yatangaje ko ubucamanza bw’Ubufaransa bwigenga, agira ati “reka ubucamanza bukore akazi kabwo.”

Muri urwo ruzinduko Sarkozy yanaboneyeho umwanya wo gutumira Perezida Kagame kuzitabira inama izahuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa yari iteganyijwe kubera mu Mujyi wa Rennes mu Bufaransa.

Nyuma y’amezi atatu Perezida Nicolas Sarkozy avuye i Kigali, Perezida Kagame nawe yasuye Ubufaransa ubwo yitabiraga inama y’Abakuru b’ibihugu bikoresha Igifaransa yabereye i Nice.

Tariki ya 31 Gicurasi 2010, Kagame avugana n’itangazamakuru rinyuranye ry’aho, mbere yuko inama itangira yatangaje ko u Rwanda rukeneye abafatanyabikorwa, ariko rudakeneye abarutegeka.  Kigali ikaba yari yaraciye umubano na Paris kuva mu Gushyingo 2006.

Abakuru b’ibihugu 16 bitabiriye Inama ku ntego z’ikinyagihumbi

Tariki ya 5 Nzeli 2010 muri Village Urugwiro, Abakuru b’Ibihugu n’aba Guverinoma bagera kuri 16 bahuye na Perezida Paul Kagame ndetse n’Abagize Ubunyamabanga bw’Intego z’Ikinyagihumbi mu Muryango w’Abibumbye, aho batanze ibitekerezo bitandukanye ku bikwiye gukurikizwa kugira ngo intego z’iterambere z’ikinyagihumbi zizabashe kugerwaho nk’uko biteganyijwe mu mwaka w’2015.

Aha Perezida Paul Kagame yifuje guhura n’Abakuru b’Ibihugu naza Guverinoma batandukanye mbere y’umunsi umwe ngo banabonereho  kwitabira umuhango w’irahira rye tariki ya 6 Nzeli 2010.

Umunyamabanga w’Umuryango w’Abibumbye Ban Ki Moon akaba yarahisemo Paul Kagame kuba intumwa yihariye mu gukurikirana ishyirwa mu bikorwa no kwihutisha gahunda zose  z’intego z’iterambere z’ikinyagihumbi.

Mu irahira ry’abagize Guverinoma, Perezida Kagame yabibukije inshingano zabo

Nk’imwe mu mpanuro Perezida Kagame yahaye Abaminisitiri nyuma y’irahira ry’Abagize Guverinoma tariki ya 7 Ukwakira 2010, mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Perezida Kagame yagize ati “iyi ndahiro murahiye ijyanye n’inshingano mufite.”

Perezida Kagame akaba yarongeye kubibutsa ko bakwiye kuzirikana indahiro barahiye, bayiha agaciro, kuyitondera ndetse no gukomeza guharanira guhesha Abanyarwanda agaciro babavana mu bukene.

Aha General James Kabarebe Minisitiri w’Ingabo akaba yatangarije Izuba Rirashe agira ati “Ntabwo ineza y’abandi yaguha agaciro, agaciro urakiha.”

Perezida Kagame yagarutse ku kibazo cy’isuku nke

Iki ni kimwe mu cyahuje Umukuru w’Igihugu n’abayozi b’Inzego z’Ibanze tariki ya 20 Kanama 2010 mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko, aho yongeye kubasaba gukangurira abo bayobora n’inzego zose kurangwa n’isuku.

Perezida Kagame akaba yatanze urugero rwo kuri Paruwasi ya Nyundo, aho yavuze ubwo yajyaga kwiyamamaza mu Karere ka Rubavu, ngo akihagera icyo yahise abona ni umwanda warangaga aho hantu, umukungugu, ndetse n’umwanda warangwaga ku bantu bahatuye.

Perezida Kagame asobanura ko ibijyanye n’isuku nke mu baturage yaba ku mubiri, aho batuye, mu mashuri ndetse no mu bigo by’amadini yabisanze hirya no hino mu gihugu, ko atari ku Nyundo gusa.

Sheh Bahame Hassan umuyobozi w’Akarere ka Rubavu ubwo yafataga ijambo nawe akaba yagaragarije umukuru w’igihugu yuko ikibazo cy’isuku muri Rubavu cyari cyaribagiranye, ariko nyuma y’uko Perezida Kagame abagiriye inama, bakaba bari mu nzira nziza yo kuva aho Perezida yise habi, asoza yizeza ko mu isuku, Rubavu izaza ku mwanya wa 2 nyuma y’Umujyi wa Kigali.

Ibyo twabijeje twarabikoze – Perezida Kagame

Tariki ya 24 Nyakanga 2010 ku munsi wa 5 wo kwiyamamaza, Umuryango RPF-Inkotanyi n’Umukandida wayo Paul Kagame akaba na Perezida w’u Rwanda, biyamamarije ku Kibuga cy’Ishuri ribanza rya Muramba, Umurenge wa Hindiro mu Karere ka Ngororero.

Paul Kagame akaba yibukije abanyamuryango baho ko ibyo yabasezeranyije ubushize byose yabikoze, kandi akaba yongeye kubasaba kuzatora RPF n’umukandida wayo kugira ngo ibikorwa byiza by’iterambere byatangiye bikomeze.

Paul Kagame yibukije abanyamuryango ba RPF Inkotanyi mu Karere ka Ngororero ko mu mwaka wa 2003, yabemereye umuhanda wa Ngororero – Gitarama – Mukamira, amashanyarazi, amazi, ivuriro rya Rubona n’ibindi byose bikaba byarabonetse, ibyo bikaba bijyanye n’imvugo imuranga, ati  “Imvugo niyo ngiro.”

Ibyo twibwiraga ko bidashoboka, bigomba gushoboka – Perezida Paul Kagame

Tariki ya 7 Nyakanga 2010, mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura, Perezida Kagame  yagiranye imihigo n’Abayobozi bose b’Uturere ko ari 30 tugize u Rwanda, impande zombi zikaba zarashyize umukono ku masezerano y’iyo mihigo.

Icyo gikorwa kikaba cyarabanjirijwe no guhigura imihigo yahizwe mu mwaka wa 2009-2010 ndetse bigafatanywa no guhiga ibikorwa bizakorwa mu mwaka wa 2010-2011, hashingiwe ku ngengo y’imari y’umwaka wa 2010-2011.

Hashimiwe Uturere 10 twaje ku isonga, aho Nyamasheke yaje ku isonga, hagakurikira  Gicumbi, Nyamagabe, Bugesera, Kicukiro, Kirehe, Nyagatare, Burera, Karongi na Rulindo. Naho Uturere 4 twaje ku mwanya wa nyuma ni Gatsibo, Rwamagana, Nyaruguru na Ngoma.

Perezida Paul Kagame akaba yara gize ati “Iyo imihigo ihujwe na politiki nziza bizamura icya rimwe iterambere ry’igihugu cyose.” Aha yasabye ko habaho  ubufatanye mu guca ubukene ku Mugabane w’Afurika

Kuya 2 Kamena 2010, Hon. Mukantabana Rose Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yateye umupira akaguru nk’ikimenyetso cy’ubufatanye mu guteza imbere Intego z’Ikinyagihumbi (Millennium Development Goals) hagati y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda n’izindi nteko z’Afurika hagamijwe kugira ijwi rimwe, guhuza ibitekerezo, no kuzamura imyumvire kugira ngo ubukene bucike.

Hon. Leonard W. Dilkon Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Nigeria akaba yatangarije Izuba Rirashe ko umupira w’amaguru bawuhisemo nk’ikimenyetso cy’ubufatanye mu guhuza ingamba, ijwi rimwe, guhuza ingamba mu kurandura ubukene ku Mugabane w’Afrika.

U Rwanda rwagaragaje akarusho mu micungiye ya “One UN”

Tariki ya 14 kugeza 16 Kamena 2010, mu Mujyi wa Ha Noi mu gihugu cya Taiwan, u Rwanda ni kimwe mu bihugu 8 byamuritse ndetse byerekana umusaruro n’ibyiza byo gukoresha icyiswe one UN kuva mu mwaka w’2007.

Ibihugu 22 byo ku Migabane itandukanye y’isi bikaba byaritabiriye iyo nama kandi bigaragaza ubushake bwo kwitabira iyo gahunda nshya.

“One UN” ni urwego rushya rwo guhuza amashami y’Umuryango w’Abibumbye hagamijwe kongera umusaruro w’ibikorwa no kwihutisha gahunda z’ibikorwa no kudasesagura umutungo.

Amakosa yakozwe n’Abaminisitiri 3 yamenyeshejwe Perezida wa Repubulika

Mu itegeko ngenga no 03/2005 ryo ku wa 25/02/2005 rigena uburyo Inteko Ishinga Amategeko imenya kandi ikagenzura ibikorwa n’imikorere bya Guverinoma, mu ngingo ya 42 yaryo, ivuga ko iyo raporo y’igenzura imaze kwemezwa ishyikirizwa Perezida wa Repubulika.

Tariki ya 21 Gicurasi 2010 nibwo Inteko Rusange ya Sena yatoye,  yemeza raporo ya Komisiyo idasanzwe ku micungire mibi y’ikigega cya Leta gifasha abacitse ku icumu batishoboye FARG.

Sena ikaba yarasanze Abaminisitiri batatu barakoze amakosa ya politiki mu bijyanye n’imicungire y’icyo kigega, aribo Minisitiri Musoni Protais, Minisitiri Musoni James na Christine Nyatanyi akaba n’Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC.

Abadepite banenze ubuyobozi bwa Kaminuza Nkuru y’u Rwanda

Abadepite basaga 20 kuri 35 basabye ijambo, bagaragaje amakosa atandukanye akorwa n’ubuyobozi bwa Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (UNR), aho ubuyobozi budahura n’abarimu ndetse n’abanyeshyuri n’ibindi, bikagira ingaruka ku burezi bw’iyo Kaminuza.

Ibyo byavuzwe kuya 14 Nyakanga 2010, ubwo Minisitiri w’Uburezi Dr Charles Muligande yari aje gutanga ibisobanuro mu magambo, mu Nteko Ishinga Amategeko mu gikorwa gisanzwe cyo kugenzura Guverinoma nyuma y’uko Komisiyo idasanzwe y’Abadepite ishyize ahagaragara raporo igaragaza ibibazo bitandukanye biri mu burezi bw’amashuri Makuru na Kaminuza.

Ku bibazo bivugwa ku muyobozi wa Kaminuza Nkuru y’ u Rwanda (UNR), Depite Mukayisenga yagize ati “Nta muntu wari ukwiye kwigira ikinani mu Rwanda.”

Depite Tuyisenge Solange yareguye

Mu rwandiko yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko tariki ya 21 Gicurasi 2010, Depite Solange Tuyisenge yasezeye ku mirimo ye avuga ko abitewe n’impanvu ze bwite.

Kuri telefoni igendanwa Depite Tuyisenge Solange, nabwo yatangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe ko yeguye ku mpanvu ze bwite kandi ko nta kindi gisobanuro atanga.

 

source Izuba

Posté par rwandanews