Amaze imyaka isaga 6 mu Gihugu cy’ U Bwongereza, yagiye yo agiye guhaha ubumenyi, ubu afite impamyabumenyi y’ icyiciro cya gatatu mu bijyanye n’ububanyi n’amahanga (Master in International Relations). Mbere y’uko ajya muri icyo gihugu yari atuye mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge ahazwi cyane ku izina rya Nyamirambo. Ubwo twaganiraga yadutangarije ko ikintu cya mbere kimuba ku mutima iyo ari mu Bwongereza, ari igihugu cye cy’ U Rwanda. Nimwisomere ikiganiro twagiranye.

Igihe.com: Muraho neza?

Feza R: Rwose nawe urabibona, meze neza cyane!

Igihe.com: Mwakibwira abasomyi ba Igihe.com mbere y’uko twinjira mu kiganiro cyacu?

Feza R: Nitwa Feza Ruzibiza, ndi umunyarwandakazi kandi nkunda u Rwanda rwanjye.

Igihe.com: Umaze iminsi uri muri uru Rwanda hamwe na bagenzi bawe bandi b’Abanyarwanda baba mu mahanga, ese ubundi waje uturuka hehe?

Feza R: Naje nturutse mu gihugu cy’ U Bwongereza.

image
Feza na bagenzi be mu kiganiro n’abanyamakuru

Igihe.com: Umaze imyaka ingahe mu Bwongereza?

Feza R: Maze imyaka igera kuri 6 mu Bwongereza, nagiyeyo ngiye guha ubumenyi ubu ndangije icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’Ububanyi n’amahanga.

Igihe.com: Mbere y’ uko ujya mu Bwongereza wari utuye hehe?

Feza R: Mbere y’uko njya Bwongereza nabaga inaha mu Mujyi wa Kigali hariya i Nyamirambo.

Igihe.com: Uretse kuba waragiye mu Bwongereza ugiye guhaha ubumenyi ubona U Bwongereza burusha iki igihugu cyawe Feza?

Feza R: Yewe ubu se nakubwira ngwiki? Nta gihari kiruta iwacu kuko iwabo w’ umuntu aba ari iwabo, njyewe kandi n’ubwo mba hanze nshyira imbere igihugu cyanjye.

Igihe.com: Ibyo aribyo byose umuntu utaragera hanze aba afite amatsiko yaho, mwanyemerera mu kamara amatsiko abantu nk’abo bifuza kumenya uko ukihagera wabonye hameze?

Feza R: Nkigera hanze ikintu cyantunguye ni uburyo babana, nkubwije ukuri hanze urukundo rwabo rucumbagira cyane. Ikindi kandi ukuntu bafata Afurika byarambabaje cyane, uzi ko bibwira ko muri Afurika nta cyiza cyahaturuka, mbese basuzugura Afurika cyane.

Igihe.com: Reka noneho nkwibarize kuri bene wacu b’ Abanyarwanda ese iyo muganiriye, ikintu cya mbere babanza kukubwira ni iki?

Feza R: Reka nkubwize ukuri Rugasa, iyo ugeze mu mahanga nibwo umenya agaciro k’ iwanyu. Benshi tuganira bambwira ko nta heza nk’ iwabo, ndetse usanga twese duhorana inyota yo kuza kureba Urwatubyaye.

image
Feza na bagenzi be baturukanye mu Bwongereza, aha bari mu ishuli rya gisirikare i Gabiro mu Ntara y’ Iburasirazuba

Igihe.com: Reka iki kibazo nkikubaze nka Komiseri muri Diaspora ushinzwe Ubumwe n’ubwiyunge, iyi minsi isaga 15 mumaze mu Rwanda ubona mu by’ukuri hari umusaruro mwakuyemo?

Feza R: I can say yes, kuko twabonye byinshi bitandukanye hano iwacu, abantu bataherukaga hano bongeye kubona igihugu cyabo kandi barabyishimiye bitavugwa. Kuba twarasanze abanyarwanda ari bamwe, umutekano ari wose, inyubako, n’ibikorwa by’iterambera ari byose navuga ko byatumye bamwe muri twe bari bafite amakuru atari meza basobanukirwa kurushaho. Mbese twiboneye amakuru atari impuha.

Igihe.com: Hanyuma se ko nshimye ko wowe na bagenzi bawe mwiboneye n’amaso yanyu ibikorwa bitandukanye bbiri inaha mu Rwanda, ni iki wabwira abatarahageze ngo birebera?

Feza R: Reka mbabwire nti: “Mugaruke dufatanye kubaka Urwatubyaye kandi ntimukagendere ku bihuha, muze dushyire hamwe twubake igihugu cyacu.” Erega burya tugendana Ubunyarwanda mu maraso ntibizatuvamo tuzarinda dupfa, ikindi kandi nababwira ni ukugira ishema ryo kuba umunyarwanda aho bari hose kuko iyo utihaye ishema nk’umunyarwanda n’abanyamahanga ntibabikubahira.

image
Feza Ruzibiza ari kumwe na Gen. de Brig. Jacques Musemakweli, aha bari kumwe n’abaturage ba Rwimiyaga mu Ntara y’ Iburasirazuba

Igihe.com: Feza, ko mfite amatsiko yo kumenya ikintu gifatika uzashyira Abanyarwanda wasize mu Bwongereza, ushobora kuyamara?

Feza R: (Araseka) ibyo nzabashyira byo ni byinshi, ariko ku isonga nzabashyira CD yerekana ibikorwa byakozwe muri iyi manda ya Mbere ya Perezida Paul Kagame ndumva ari message ikomeye, ikindi kitabura ni Agashya ka Nyirangarama ndetse sinakora n’ikosa ryo kwibagirwa kubashyira Agaseke k’ U Rwanda gasobanuye amahoro atemba Urwa Gasabo.

Igihe.com: Feza reka ngushimire kuri uyu mwanya umpaye tukaganira.

Feza R: Murakoze cyane namwe.

Iki kiganiro twakigiranye na Feza ubwo abanyarwanda baba mu mahanga bari mu kiganiro n’abanyamakuru ku cyicaro cya Minisiteri y’ Ububanyi n’ Amahanga n’ Ubutwererana ku Cyimihurura.

Foto : Rugasa
Ruzindana RUGASA

Source : IGIHE.COM