Mu Rwanda habayeho abanditsi n’abasizi, navuga nka Cyprien Rugamba, Alexis Kagame n’abandi benshi bakoresheje ubuhanga buhanitse, bakaba baradusigiye ibitabo by’umutungo ukomeye cyane mu rurimi rw’ikinyarwanda mu ngeri nyinshi zitandukanye.

Uyu munsi rero iyo urebye usanga koko abandika benshi bandika mu ndimi z’amahanga kugirango ibyo bashaka kuvuga bigere kure kandi byumvwe uko bigomba. Aha niho bigaragara ko nyuma na mbere ya 1994 ubuzima bw’abanyarwanda bwahindutse nkuko natangiye mbivuga, ubu ibitabo byinshi byandikwa bivuga ku buhamya bw’ibyabaye muri génocide yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Uyu munsi ndavuga umwe mubandika ibyo bitabo, akunze kandi no gutanga n’ibiganiro mbwirwaruhame kenshi haba mu mahanga cg se mu Rwanda.

Esther Mujawayo yavutse muri 1958 mu Rwanda,akaba yararokotse génocide yakorewe Abatutsi kandi yariciwe benshi mu muryango we. Ubu akaba atuye mu gihugucy’u Budage, ni numwe mu bashinze umuryango Avega-Agahozo muri Nyakanga 1994, wita ku bategarugori barokotse génocide no
gufasha bamwe muri bo bafashwe bagahohoterwa kugeza aho baterwa n’agakoko ka Sida. Esther Mujawayo akora kandi nk’umu Sociologue na Psychothérapeute mu mugi wa Düsseldorf mu Budage.

Yafatanyije na Denis Gheerbrant mu gukora film documentaire yitwa « Un voyage dans le Rwanda » (Urugendo mu Rwanda, yakozwe mu mwaka wa 2005

Igitabo yanditse ni « SurVivante » (umurokoke) cyasohotse mu mwakwa wa 2004

Iyo ugisomye usangamo inyigisho nyinshi, imibereho
ijya gusa cyane n’iy’abandi Banyarwanda baciye muri ayo mahano ya génocide yakorewe Abatutsi,ugasangamo nanone ubuzima bwa mbere yayo. Harimo uko abantu babagaho, uko babanaga n’imiryango yabo, urukundo rwari
hagati y’imiryango, n’ibindi. Ugasangamo no gushishikariza cyane abarokotse génocide gukomeza kubaho kugirango badaheranwa n’umubabaro bitababujije kwibuka abo bakundaga
batakiriho.

Yanditse kandi na « la Fleur de Stéphanie » (ururabo rwa Sitefaniya) 2006. Abakunda abanditsi b’Abanyarwanda bafashwa na byinshi biri muri iki gitabo, kimwe n’ibindi byandikwa na Esther Mujawayo Kugeza ubu ariko ntibirshyirwa mu Kinyarwanda, kuko byanditswe mui rurimi rw’igifaransa.

Karirima Ngarambe Aimable
Igihe.com / Belgique

Posté par rwandanews