Visi perezida w’inteko ishinga amategeko y’ubushinwa LI ZHAO ZHOU uri mu ruzinduko mu Rwanda arasaba Abanyarwanda gukomeza gushimangira ubumwe n’ubwiyunge baharanira iterambere rirambye ry’igihugu. Ibi Visi perezida w’inteko ishinga amategeko y’u  Bushinwa yabitangaje kuri uyu wa gatandatu ubwo yari amaze gusura urwibutso  rwa jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda ruri ku Gisozi.

Akigera kuri uru  rwibutso rwa jenoside rwa Gisozi, visi perezida w’inteko ishinga amategeko y’u Bushinwa yabanje kunamira inzirakarengane zishyinguye mu mva rusange iri kuri urwo rwibutso anashyiraho indabo. Nyuma yaho LI ZHAO ZHOU n’abari bamuherekeje batambagijwe ibice binyuranye bigize urwo rwibutso basobanurirwa amateka ya jenoside ,uko yateguwe n’uko yashyizwe mu bikorwa.
Nyuma yo gusura urwibutso visi perezida w’inteko y’ubushinwa yatangaje ko ababajwe cyane na jenoside yabaye mu Rwanda aboneraho  kwihanganisha Abanyarwanda. Yasabye Abanyarwanda kudaheranwa n’ibyabaye ahubwo bagakomeza inzira y’ubumwe n’ubwiyunge bagamije iterambere rirambye.
Dr. Jean Damascene NTAWUKURIRYAYO Visi perezida w’inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite wari umuherekeje yatangaje ko nk’inteko ishinga amategeko bifuzaga kwereka uyu mushyitsi amateka mabi yaranze u Rwanda bakanamusobanurira icyerekezo cy’iterambere u Rwanda rufite.
Dr NTAWUKURIRYAYO kandi yavuze ko u Bushinwa butera inkunga y’ibikoresho inteko y’u Rwanda,impande zombi zikaba zirimo no kwigira hamwe uburyo ubutwererane bwarushaho gutera imbere. Muri urwo rwego u Bushinwa bukazakomeza gufasha inteko y’u Rwanda mu mirimo yayo yo kugenzura guverinoma, gutora amategeko no kwegera abaturage.
Jean Damascène MANISHIMWE

Source : Oronfor

Posté par rwandaises.com