Urujijo rwabaye rwinshi kuwa Kabiri ushize ubwo Paul Rusesabagina, uwagizwe intwari muri film Hotel Rwanda, yatangarizaga abanyeshuri bo muri Kaminuza ya Orlando muri Florida (UCF) muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ko kuri ubu mu Rwanda jenoside igikomeza, avuga ko abantu batari bacye bapfa buri munsi, nk’uko tubikesha ikinyamakuru Central Florida Future.

Mu kiganiro Rusesabagina yatanze imbere y’abanyeshuri bagera kuri 600 biga muri UCF bari barimo n’Abanyarwanda bacye, Rusesabagina yabatangarije ko Leta y’u Rwanda kuri ubu ikomeje inzira nk’iyahozeho mbere ya Jenoside. Ibi byatumye Abanyarwanda bari kumukurikira muri icyo kiganiro barushaho kumwamagana n’umujinya mwinshi, bamushinja gutera inkunga FDLR umutwe w’iterabwoba ukorera muri Congo Kinshasa, muri ako kanya ni nako bakomeje kujya bashyikiriza buri wese wari witabiriye icyo kiganiro impapuro ziriho ubutumwa bugira buti: « Hotel Rwanda remains a fiction and Paul Rusesabagina is not the man you have seen in the movie! », mu Kinyarwanda umuntu agenekereje babwiraga abari aho ko Film Hotel Rwanda ibiyikubiyemo atari ukuri, kandi ko na Paul Rusesabagina atari we ugaragara muri yo.

Ikiganiro cya Rusesabagina cyateye urujijo rwinshi mu banyeshuri biga muri UCF, ibi ahanini bikaba byaratewe nuko nyuma yacyo Abanyarwanda bari aho bakomeje kunyomoza bimwe mu byo Rusesabagina yari yatangaje.

Martin Mugisha ni umwe mu bacitse ku icumu rya jenoside wari mu itsinda ry’abarimo kwamagana Rusesabagina. Yagize ati: “Inkuru ya Rusesabagina muri Hotel Rwanda nta kuri kuyirimo”. We kimwe na bagenzi be basanzwe batuye muri Amerika bafatanyije kwamagana Rusesabagina basanga ibyo uyu mugabo atangaza kuri Leta y’u Rwanda bidafite ishingiro, iyo akaba ari yo mpamvu bafashe iya mbere mu kumwamagana.

Ubwo abitabiriye iki kiganiro bahabwaga umwanya wo kubaza ibibazo, batatu muri bo babajije Rusesabagina impamvu ki atagira icyo avuga ku birego bimushinja kuba ubutwari bwe bushingiye ku kinyoma ndetse no kuba akorana n’umutwe w’iterabwoba FDLR. Yabasubije ko nta na rimwe ajya yiyita intwari kandi ko muri gahunda ze ikibamo ari uguharanira amahoro.

Rusesabagina uvuga ko kubera we, abantu bagera ku 1200 babashije kurokokera muri Hotel des Mille Collines iherereye mu Mujyi wa Kigali, ashinjwa n’u Rwanda kuba akorana na FDLR nk’umuterankunga wayo, gusa ibi nyir’ubwite yakomeje kujya abihakana.

Emmanuel N.

Source IGIHE.COM

Posté par rwandaises.com