Inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite n’uwa senat yateranye kuri uyu wa kabiri; yatoye Bazivamo Christophe ku mwanya w’umudepite mu nteko ishinga amategeko y’Afurika y’Iburasirazuba (EALA) agiye muri uyu mwanya asanzwe yari muri Guverinoma y’u Rwanda, akaba asimbuye Pierre Damien Habumuremyi wagizwe Minisitiri w’uburezi.

Nyuma yo kwiyamamariza imbere y’inteko rusange igizwe n’abadepite ndetse n’aba senateri hakurikiyeho igikorwa cyo gutora mu bari batanze kandidatire.

Mu ba depite n’aba senateri 92 bitabiriye amatora; Bazivamo yegukanye intsinzi ku majwi 83 naho uwari watanze kandidatire kuri uwo mwanya Karinamaryo Theogene abona amajwi 8, hagaragaramo impfabusa imwe.

Nyuma yo gutorwa Bazivamo yagize ati: “Icyo umuntu ajyana nicyo yari asanzwe afite, kandi gutora amategeko ku bintu usanzwe uzi biroroha kurusha udafite ubunararibonye bufatika.”

Bazivamo yongeyeho ati:”Nshingiye ku bunararibonye mfite ndetse n’icyizere Leta y’u Rwanda yangiriye, nsanga iyo mpamba izatuma nteza imbere umuryango w’ibihugu bya Afurika y’iburasirazuba. Umuntu agomba kuzirikana inyungu z’igihugu ku isonga no gukomeza guhesha igihugu ishema.”

Bazivamo yavuze ko gukorana neza ari ukuzuzanya n’abandi, kutaba nyamwigendaho, ibitekerezo byawe ukabisangira n’abandi ugatega n’amatwi kugira ngo ibitekerezo byabandi ubikoreshe mu kuzuza inshigano. Ibyo nibyo Bazivamo asanga aribyo byatumye abasha kuzuza inshingano ze.

Bazivamo yavutse ku itariki ya 1 Mutarama 1961, arubatse afite abana bane. Amashuri abanza yayigiye mu hahoze ari komini ya Cyungo ubu ni mu karere ka Rulindo mu ntara y’amajyaruguru y’u Rwanda; amashuri abanza yayasoje mu 1974 aho yatangiye amashuri yisumbuye muri Lycee de Kigali.

Mu 1981 yatangiye amashuri makuru muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda mu majyepfo y’u Rwanda arangiza afite injeniyora mu buhinzi; yakomereje amashuri mu cyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu gihugu cy’u Budage aho yakuye Masters mu buhinzi by’umwihariko mu bukungu n’iterambere ry’icyaro.

Yakoze imirimo itandukanye, yabaye Perefe wa Gitarama ahava ajya kuba Umunyamabanga Nshingabikorwa muri Komisiyo y’amatora.

Kuva mu mwaka w’ 2002 kugeza ku itariki ya 06 Gicurasi 2011 yari akiri Minisitiri muri za Minisiteri zitandukanye: Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, Minisiteri y’ubutaka, ibidukikije, amashyamba, amazi na mine, Minisiteri y’umutekano, Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ndetse akaza no kugirwa Visi Perezida w’umuryango FPR – Inkotanyi.

Mu mashusho:

image

Bari kubarura amajwi, akandikwa ku kibaho

http://news.igihe.org/news.php?groupid=7&news_cat_id=11&news_id=13630

Posté par rwandaises.com

__._,_.___