Published  by    

Perezida Paul Kagame azagirira uruzinduko rw’akazi ku mugabane w’Iburayi mu gihugu cy’ Ubufaransa; Guhera ku matariki ya 11 Nzeli kugeza ku ya 13 Nzeli. Uru ruzinduko rugiye kugaragaza isura nyayo y’ u Rwanda ku mugabane w’ Uburayi, ariko cyane cyane mu gihugu cy’ Ubufaransa, aho usanga abantu benshi, baba  abanyarwanda cyangwa abanyamahanga, baba badafite amakuru ahagije y’ ibibera mu Rwanda.

uhureye i bumoso; Perezida w'ubufaransa Nicolas Sarkozy na mugenziwe w'U Rwanda Perezida Paul Kagame

Perezida Nicolas Sarkozy na Perezida Paul Kagame

Ubufaransa ni igihugu cyagiye gishyirwa mu majwi mu bihugu byagize uruhare rukomeye muri genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka w’ 1994. Kubera impamvu maze kubagaragariza, icyo gihugu kiri no mu bihugu bicumbikiye umubare munini w’abagize uruhare muri iyo genocide .

Muri iyi minsi rero hategurwa urwo ruzinduko, benshi mu batishimira intambwe u Rwanda rumaze gutera ruyobowe na Paul Kagame, aho baherereye muri ibi bihugu by’uburayi baragerageza kwigaragariza imbere y’ibi bihugu bibacumbikiye ngo hato aho bitabanyomoza mubinyoma byinshi baba barabeshye ibi bihugu ngo bikunde bibahe ubuhungiro.

Ni mugihe kuko aho perezida Kagame asuye muri ibi bihugu agagaraza u Rwanda uko ruri bihabanye cyane n’uko benshi baba barabeshywe kubirwerekeye, akarenzaho no gusaba ushaka gutaha wese ko atamusiga.

Ni muri urwo rwego rero rwo kwirinda  ingaruka zishobora kubageraho aba banyarwanda baba muri ibi bihugu mu buryo bw’ubuhunzi budafite ishingiro, barimo bategura  ibirego by’ibihimbano bisebya abayobozi ba Leta y’ u Rwanda, bahereye kuri Perezida Kagame  n’ umuryango we, cyane hagamijwe guca intege abanyarwanda bayobotse inzira yo kubaka igihugu.

Aha twaboneraho kubamenyeshako abategura ibi binyoma n’ ibirego usanga biganjemo abantu bahunze u Rwanda ku mpamvu z’amakosa yabo bwite bakurikiranyweho mu nkiko, ubu bakaba barashinze imitwe ivuga ko irwanya leta y’ u Rwanda iyobowe muri iki gihe na RNC na FDU, kuri ubu bashatse guhuza imbaraga zabo ngo barebe uko batera kabiri, cyane ko abayobozi b’ iyo mitwe bafite ibyaha bikomeye bashinjwa, cyane ibyakorewe ku butaka bw’ u Rwanda.

Nk’ uko bigaragara mu itangazo ryashyizweho umukono na Dr. Emmanuel Mwiseneza  umunyamabanga  wa FDU-Inkingi na  Joseph Ngarambe umunyamabanga mukuru wa RNC, abagize iyo mitwe barashishikariza abanyarwanda batandukanye kuzitabira urwo ruzinduko, ariko bagamije kwamagana Perezida Paul Kagame.

Muri urwo ruzinduko, hateganyijwe ko  Perezida azabonana n’ umukuru w’ igihugu cy’ ubufaransa Nicolas Sarkozy, ndetse n’umukuru w’ihuriro rya ba rwiyemezamirimo MEDEF, nyuma akabonana n’abanyarwanda bazaba baturutse ahantu hatandukanye ku isi, mu rwego rwo kubereka aho u Rwanda rugeze rwiyubaka, ndetse n’ibikorwa biteganywa mu rwego rwo gukomeza guteza imbere igihugu. Muri uwo mubonano kandi hazabaho umwanya wo guhuza ibitekerezo ku cyateza imbere u Rwanda n’ abanyarwanda.

Uramutse ushatse kumenya byimazeyo ibyerekeye uru uruzinduko rwa Perezida Paul Kagame mu bufaransa, wasura imbuga za internet nka http://www.presidentkagameaparis.org, ndetse n’ urubuga rwa ambassade y’ u Rwanda muri France ari rwo http://www.ambarwanda-paris.fr.

Wowe kuba umunyarwanda ubyumva ute? dore uko bamwe babyumva:

 

Jean Paul Gashumba
UMUSEKE.COM

http://umuseke.com/2011/08/31/mpamvu-ki-hari-abatishimiye-uruzinduko-rwa-perezida-kagame-i-paris/

Posted by rwandanews