. Yashyizwe ku rubuga na EDITOR · Ibitekerezo 2
Nyuma yo kunganya ubusa ku busa hagati y’aya makipe kuri uyu wa gatandatu tariki 24 Werurwe, byagabanyirije amahirwe APR yo kuzivana i Tunis mu mukino wo kwishyura, nubwo umutoza wa APR FC Ernie Brandts we yemeza ko amahirwe akiri 50/50.
Olivier Karekezi nubwo yakinnye neza ariko amahirwe yo gutera mu izamu yanze
Mu mukino ubanza wa 1/8 cy’imikino y’amakipe yabaye ayambere iwayo muri Africa, APR FC yabonye amahirwe yo gutsinda ariko iminota 90 ishira itabashije gutera umupira mu nshundura.
Mu gice cya mbere, Karekezi Olivier, Kabange Twite, Dan Wagaruka na Selemani Ndikumana bagiye babura uburyo bwari bwabazwe bwo gutsinda ibitego, mu gihe Etoile Sportif du Sahel yo nta mahirwe menshi yabonye yo gutsinda izamu rya Ndoli Jean Claude.
Igice cya kabiri APR yakomeje gukora uburyo bwo gutsinda ariko gutera mu izamu bikomeza kwanga. Ku munota wa 63 Mbuyu Twite yabuze igitego ku mupira mwiza wari utewe na Dan Wagaruka, ukanyura imbere y’izamu ariko Mbuyu ntawukoreho ngo ujye mu nshundura.
Ku munota wa 88, ubwo abafana ba APR bari bategereje nibura igitego kimwe, Karekezi Olivier yongeye kubura uburyo bwagaragariraga buri wese, ibi byatumye bamwe mu bafana bahita batangira kwisohokera umukino urinda urangira ari 0-0.
Bernd Kraus, umudage utoza Etoile Sportif du Sahel nyuma y’umukino yavuze ko yishimiye umusaruro abonye, ko kandi agiye kwitegura umukino wo kwishyura atajenjetse.
Naho Brandts, umuholandi utoza APR we yavuze ko kubura amahirwe yo gutsinda ari ibintu bisanzwe kuri ba rutahizamu. Ati: “Jan Huntelaar wa Schalke akihagera ntiyatsindaga, bashatse kumugurisha, ariko kuko bihanganye ubu niwe uri gutsindira ikipe, natwe rero dukeneye kwihanganira ba rutahizamu bacu”.
Uyu muholandi, nyuma y’umukino mwiza ikipe ye yakinnye n’ubwo itatsinze, agifite ikizere mu mukino wo kwishyura muri Tunisia mu ntangiriro za Mata uyu mwaka, kuko ngo amahirwe ari 50/50 ku makipe yombi.
Ibi ariko uyu mutoza ntabihuriyeho na benshi mu bafana ba APR bemeza ko kuba nta n’impamba y’igitego kimwe izajyana muri Tunisia, amahirwe yayo ari make cyane cyane imbere y’abarabu bakinira mu rugo.
Photos: Hatangimana Eric
Ange Eric Hatangimana
UMUSEKE.COM
umuseke.com/2012/03/24/i-remera-apr-fc-yananiwe-gutsindira-etoile-sportif-yo-muri-tunisia/
Posté par rwandanews