Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri Umushinjacyaha Mukuru Martin Ngoga yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru nyuma y’aho Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rutegetse ko Madamu Ingabire Umuhoza Victoire, umukuru w’umutwe wa politiki FDU-Inkingi utaremerwa mu Rwanda, na Major Vital Uwumuremyi bafungwa by’agateganyo, atangaza ko ikibazo cya Ingabire Victoire kitareba u Rwanda gusa, ahubwo ko kireba Akarere n’Umuryango Mpuzamahanga.

Umushinjacyaha Mukuru yasobanuye ko impamvu uru rubanza batinze kurujya mu mizi ari uko iperereza ryarwo batarikoraga bonyine, yongeraho ko n’ubwo ari ikibazo cy’u Rwanda, gifite uburemere mu rwego rw’Akarere ndetse no mu rwego mpuzamahanga.

Yasobanuye uburyo hari amanama ndetse n’ibikorwa bya FDLR bitandukanye byagiye bikorerwa i Kinshasa na Brazaville, avuga kandi ko hari n’amafaranga yagiye yohererezwa abayobozi ba FDLR aturutse mu Buholandi, mu Busuwisi, mu Bubiligi no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bakayakirira muri Congo, Tanzaniya n’i Burundi. Ngo ibi bihugu byose bigombaga kugira uruhare muri iri perereza, gusa ngo nubwo byagiye bitinda kugira icyo birikoraho, ubu iki kibazo batangiye kucyumva ku buryo bari kugikurikirana. Yagize ati : “ikibazo cya Ingabire si ikibazo kireba u Rwanda gusa, ahubwo ni ikibazo kireba Akarere n’Umuryango mpuzamahanga.”

Ku baba bavuga ko ikibazo cya Ingabire ari impamvu za politiki, Ngoga yibajije ati : “Niba ari impamvu za politiki zituma dukurikirana Ingabire, twavuga iki ku Burundi bwahagaritse abakorana nawe? Twavuga iki se kuri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo? Twavuga iki kuri ibi bihugu byo mu Burayi no muri Amerika turi gusaba ko bitwoherereza ibimenyetso byo kuba akorana na FDLR? “

Asobanura ku mpamvu ubushinjacyaha bwasabye ko Madamu Ingabire akomeza kuba afunzwe by’agateganyo, Ngoga yavuze n’ubwo iki cyemezo kikiri mu nzira y’ubujurire ari uko ifatwa rya Major Vital Uwumuremyi hari ibintu bishya ryazanye mu rubanza. Yasobanuye ko urubanza rwa mbere rwari rushingiye kuri byinshi birimo imikoranire ye na bamwe mu bayobozi ba FDLR, avuga ko byari ibikorwa byakozwe mu bihe bitandukanye ariko ubushinjacyaha bukaba butaremezaga ko bizakomeza gukorwa n’igihe madamu Ingabire azaba afunguwe by’agateganyo, gusa ngo icyagaragaye ni uko Uwumuremyi amaze gufatwa ibyo bikorwa byakomeje ndetse ngo bakaba bafite n’ibimenyetso simusiga bibigaragaza.

Abajijwe icyo barimo gukora n’icyo bazakora kuri Paul Rusesabagina, umwe mu bantu bagiye bavugwaho gutera inkunga ndetse bagafasha FDLR ku buryo bugaragara, yasobanuye ko ikibazo cye bagikurikirana ndetse ngo basabye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika kugira icyo ibikoraho kuko ari ho ari, yongeraho ko niba icyo gihugu kirwanya iterabwoba ku isi cyakagize uruhare mu gukurikirana Rusesabagira kuko afasha umutwe w’Iterabwoba. Ati: “Abatafa Rusesabagina nk’intwali bazakomeze bamufate nk’intwali ariko twebwe tumufata as a Serious Criminal.”

Twababwira ko Madamu Ingabire Victoire yatawe muri yombi tariki 14/10/2010, akaba kandi yari yarigeze gutabwa muri yombi na polisi y’igihugu, tariki 21/4/2010, kubera gukekwaho ibyaha birimo gushishikariza abagize imitwe y’iterabwoba kurikora, ivanguramoko n’amacakubiri, hamwe n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ruzindana Rugasa

http://www.igihe.com/news-7-11-8091.html

Posté par rwandaises.com