Kuri uyu wa kabiri muri Village Urugwiro, perezida wa repubulika Paul Kagame yakiriye Karidinali Philippe Barbarin wari umaze iminsi mu Rwanda mu nama mpuzamahanga ku mpuhwe z’Imana yabereye i Kabuga muri Gasabo, akaba ari n’ubwa mbere inama nk’iyo yari ibereye ku mugabane w’Afurika.

Akimara kubonana na perezida Kagame, Karidinali Barbarin wari uherekejwe na Musenyeri Smaragde Mbonyintege wa Kabgayi yatangarije abanyamakuru ko uburyo u Rwanda rwateye imbere nyuma ya Jenoside ya 1994 byerekana ubutwari bw’abaturage n’icyizere mu Mana ko byose bishoboka. Akaba yaraganiriye na perezida Kagame ku iterambere ry’igihugu n’inzira y’amajyambere iri imbere. Karidinali Barbarin ati “nizeye ko u Rwanda ruzakomeza mu nzira rurimo y’iterambere kandi twizeye ko perezida Kagame azakomeza umugambi we wo kugarura icyizere mu gihugu cyari cyaragitakaje.”

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu James Musoni, akaba ari nawe ufite amadini mu nshingano ze, we yatangaje ko karidinali Barbarin wagenze mu bice bitanduykanye by’igihugu yashimye imbaraga guverinoma ishyira mu guteza imbere imibereho y’abaturage biciye mu kurwanya ubukene, ibikorwa remezo n’ibindi.

Karidinali Philippe Barbarin afite inkomoko muri Maroc, ariko yavukiye mu Bufaransa. Uretse kuba umwe mu batora Papa (ni karidinali kuva mu mwaka wa 2003), uyu musaza niwe uyobora Arikidiyosezi ya Lyon, akaba ari n’umwe mu bantu bakomeye muri kiliziya Gatolika ku Isi yose.

Iyo nama ivuga ku mpuhwe z’Imana yaberaga mu Rwanda ikaba yarashyizweho na papa Benedigito wa XVI mu mwaka wa 2008, aho yatangazaga ko isi ikeneye imbabazi z’Imana muri ibi bihe by’intambara n’urwangano byuzuye isi.
Uretse kuba yaritabiriye iyo nama kandi, Karidinali Barbarin yagiye i Kibeho, aho abagatolika bemera ko Bikira Mariya yabonekeye abakobwa b’abanyarwandakazi kuva mu mwaka wa 1981, akaba ariho honyine byabereye muri Afurika.

image
Musenyeri Smaragde Mbonyintege na Karidinali Barbarin muri Village Uurugwiro

image
image
Karidinali Barbarin na Perezida Kagame

image
Karidinali Barbarin aganira n’abanyamakuru

image
Minisitiri James Musoni ufite amadini mu nshingano ze

Foto: Urugwiro Village
Uwimana P

Posté par rwandaises.com