Iyi nkuru yanditswe, Yashyizwe ku rubuga na EDITOR ·
Kagame kuri uyu wa kabiri tariki 8 Gicurasi nibwo yageze i Addis Ababa muri Ethiopia aho agiye kwitabira inama ya World Economic Forum izibanda ku izamurwa ry’ubukungu ku mugabane wa Africa. President Kagame yakirwa i Addis Ababa President Kagame yakirwa i Addis Ababa Muri iyi nama itangira kuwa 9 Gicurasi, President Kagame na bagenzi be nka Jakaya Kikwete, Ali Bongo Ondimba, Goodluck Jonathan, Yahya Jammeh president wa Gambia n’inzobere mu bukungu zitandukanye ku Isi ziritabira iyi nama. Iyi nama iraba ifite insanganyamatsiko igira iti: “Shaping Africa’s Transformation” izibanda ku ngingo eshatu arizo; Gukomeza ubuyobozi muri Africa, Kwihutisha ishoramari ku masoko ibihugu bihahiranaho no guhanga ibishya mu mahirwe mu bukungu ahuriweho n’ibihugu. Mu bandi bantu b’inararibonye mu bukungu bazitabira iyi nama harimo; Arthur G. Mutambara wungirije Ministre w’Intebe wa Zimbabwe, Pascal Lamy umukuru wa World Trade Organization (WTO), Jean Ping umuyobozi wa Commission ya African Union, Gordon Brown wahoze ari Ministre w’Intebe w’Ubwongereza, Fahad Bin Abdulrahman Bin Sulaiman Ministre w’Ubuhinzi wa Arabia Saoudite, Rajiv J. Shah umuyobozi muri USAID, Kofi Ata Annan wahoze ari umunyamabanga mukuru wa UN, Gao Xiqing umuyobozi wa China Investment Corporation (CIC), Monhla Hlahla umuyobozi wa Industrial Development Corporation of South Africa (IDC), Donald Kaberuka, President wa African Development Bank (AfDB) n’abandi benshi. President Kagame i Addis Ababa kuri uyu wa kabiri President Kagame i Addis Ababa kuri uyu wa kabiri Ubwanditsi UMUSEKE.COM
Source : Umuseke.com
Posté par rwandaises.com