Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2015 IGIHE mu Bubiligi twakiriwe mu biro bya « Rwanda House » na Amb. Robert Masozera uhagarariye u Rwanda mu Bubiligi, tugirana ikiganiro kirambuye ku mishinga iteganyijwe muri rusange, tunaganira ku mubano w’u Rwanda n’u Bubiligi.Ikiganiro kirambuye:IGIHE: Nyakubwahwa Ambasaderi nagirango mbabaze uko umubano w’u Rwanda n’u Bubiligi wifashe nyuma y’ingendo zitandukanye z’abayobozi b’u Bubiligi mu Rwanda barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Didier Reynders na Alexandre De Croo, Minisitiri w’Ubutwererane n’Iterambere ?

Amb. Masozera: Icyo navuga ni uko uyu mwaka wa 2015 ni umwaka uzarangwa n’ibikorwa by’inshi bifite indi ntera yisumbuye mu gushimangira umubano n’ubutwererane hagati y’u Rwanda n’u Bubiligi nk’uko byari bisanzweho.

Hakazatezwa imbere cyane ubucuruzi n’ubuhahirane n’ishoramari nk’uko byaganiriwe n’abayobozi b’u Rwanda nabo Baminisitiri bombi mu ruzinduko bagiriye i Kigali, aho u Rwanda rwerekanye ko umubano ushingiye ku ishoramari n’ubucuruzi n’ubuhahirane ariwo utanga umusaruro mwiza kurusha umubano w’ubutwererane no gutanga imfashanyo gusa zisanzwe.

Nyuma ya ziriya ngendo kandi ba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Didier Reynders na Alexandre De Croo, Minisitiri w’Ubutwererane n’Iterambere, hashyizweho amatsinda y’ubucuti hagati y’abagize inteko nshingamategeko ku mpande zombi ( Groupe parlementaire d’amitié Bego-Rwandais), nyuma y’ibiganiro nagiranye nabo bangaragarije ubushake busesuye bwo guhura n’abagenzi babo bo mu Rwanda.

Uyu mwaka kandi hanateganyijwe urugendo rw’abashoramari b’Abababiligi bazajya mu Rwanda bakarusura bakanahura n’abagenzi babo mu rwego rwo kureba ibyo bakorana.

Ubu ndimo ndahura n’ababitegura haba mu Turere twa Wallonie, Frandre na Bruxelles aho twifuza ku mpande zombi uru ruzinduko rwazaba ntangarugero, ikindi kirimo kuganirwaho n’uburyo habaho umubano hagati y’intara n’uturere , bikaba birimo gushyirwamo ingufu, aho mu minsi mike ishize nagiranye ikiganiro na Geert Bourgeois, Ministre Président wa Frandre, wambwiye ko ashima cyane uburyo u Rwanda rugenda rwerekana isura nziza rwiteza imbere akaba yifuza ko habaho koko umubano hagati ya za Kaminuza, District na za Komine za hano.

Ibi byose nkubwiye ni ibigaragaza ko inzira turimo ari nziza mu bikorwa byinshi biteganyijwe.

IGIHE: Mwebwe nka Ambasaderi mugira ibihe byo guhura no kuganira n’abariya bayobozi iyo bagarutse bavuye mu Rwanda, mwumvise baragarukanye iyihe migambi ku byerekeranye n’u Rwanda, nyuma y’ibiganiro bagiranye n’Abayobozi bakuru b’u Rwanda?

Amb. Masozera: Ikintu bose bahurizagaho ni uburyo u Rwanda rutera imbere, babivuga bakoreshe imvugo igira iti: u Rwanda ni igihugu kigaragaramo « Metamorphose » bati ni igihugu ubona ko mu bihe biri imbere mu ntumbero yacyo kitazaba kigikeneye imfashanyo iturutse mu mahanga cyane.

Banavuga ko hari byinshi batari basobanukiwe ariko kubera ibiganiro bahawe n’abayobozi bakuru b’u Rwanda byatumye bamenya uburyo u Rwanda ruyobowe n’umurongo rugenderaho nyabyo ku bijyanye n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu, ubwisanzure bw’itanagazamakuru n’ibindi, bikaba ari nabyo byavuyemo igitekerezo cy’uko impande zombi zagira uburyo buhoraho bwo kujya baganira hakabaho kumenya amakuru nyayo.

IGIHE: Ni byiza koko u Rwanda ubu rurasurwa ruragendwa bigaragara, ariko usanga ibiciro by’indege bikiri hejuru, haba hari igiteganywa gukorwa mu kugabanya ibiciro ngo abarusura biyongere kandi biborohere kurushaho?

Amb. Masozera: Nibyo koko igiciro k’indege y’Ububiligi Brussels-airline kiri hejuru ariko iyo urebye usanga cyaragiye kigabanuka ntabwo bikimeze nko hambere aho iyo kompanyi y’u Bubiligi yajyaga mu Rwanda yonyine.

Ubu hasigaye hari izindi kompanyi zijya mu Rwanda, byatumye ibiciro bigabanuka bikaba ari nabwo buryo bwiza bwo gupiganwa hagabanywa ibiciro kugirango buri wese abone abamugana.

Ibi byose bizagenda bibonerwa umuti muri za gahunda zemejwe zo mu biganiro bihoraho aho n’ibi byo kugabanya ibiciro by’indege nabyo byajya biganirwaho birambuye hakaboneka umwanzuro unoze haba ku banyarwanda cyangwa abandi bagenzi basura u Rwanda.

 

Umunyamakuru wa IGIHE mu Bubiligi Karirima mu kiganiro na Amb. Robert Masozera.

IGIHE: Ni iki mwabwira Abanyarwanda, batuye, bakorera cyangwa biga mu Bubiligi muri izi ntangiriro z’umwaka wa 2015?

Amb. Masozera: 2015 uzaba umwaka w’imihigo, turateganya ko uzakorwamo ibikorwa byinshi tukarushaho kubegera kuko aribo ba Ambasaderi ba mbere b’u Rwanda.

Ndifuza ko umubano n’ibikorwa biba hagati y’ubuyobozi bw’u Rwanda n’u Bubiligi abaturage b’ibyo bihugu byacu byombi baba aba mbere babigiramo uruhare, tuzashyira kandi kurushaho ingufu nyinshi mu gufasha urubyiruko rw’abanyarwanda baba hano mu Bubiligi kumenya amateka y’igihugu cyabo mu kubafasha mu mibereho yabo yejo hazaza.

IGIHE: Mu minsi ishize byaragaye ko Ibiro by’Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi byakira abantu benshi buri munsi ariko kandi ugasanga abakozi babakira ari bake ni iki giteganyijwe gukorwa ngo services zinogere abaza bagana ibiro bya Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi.

Amb. Masozera: Urakoze Karirima kubaza icyo kibazo, nakubwira ko Services zizaba nziza kurushaho muri uyu mwaka wa 2015, kuko twafashe ingamba zifatika akaba ari muri uro rwego twongerewe umubare w’abadiplomate babishinzwe kandi bamaze no kuhagera, hakaba hari na programme y’ikoranabuhanga izatangira vuba mu gutanga service yihuse nkuko bikorwa mu Rwanda mu biro bikuru by’igihugu byabasohoka n’abinjira (service d’immigration).

IGIHE: Murakoze kuduha umwanya wanyu Nyakubahwa Ambasaderi, akazi keza.

Amb. Masozera: Namwe murakoze, Ibihe byiza.

 

karirima@igihe.com

Yanditswe kuya 3-02-2015  na Karirima A.Ngarambe

Posté par rwandaises.com