Perezida Kagame Paul yageze mu Buhinde aho azitabira Inama ya 8 ku Iterambere rya Leta ya Gujarat aho biteganyijwe ko azanatanga ikiganiro mu gufungura Imurikagurisha Mpuzamahanga akazaba ari kumwe na Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde Modi Narendra.

Iyi Nama ku Iterambere rya Gujarat ni urubuga ibihugu bitandukanye byo ku Isi bihuriramo mu guteza imbere ishoramari n’iterambere ridaheza; izamara iminsi itanu.

Mu Buhinde, Perezida Kagame azanagirana ibiganiro na Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde Modi Narendra ndetse na Ministiri Mukuru muri Leta ya Gujarat Vijay Rupani.

Francis Gatare, Umuyobobozi wikigo gishinzwe iterambere mu Rwanda yagize ati » u Buhinde bufitanye amateka maremare n’agace k’uburasirazuba bwa Afurika mu bijyane n’ubucuruzi. Leta ya Gujarat kuberako ari yo yegereye Afurika ugereranyije n’izindi, yakomeje gukorana mu ishoramari n’umugabane wose ariko cyane cyane Afurika y’iburasirazuba. U Rwanda ruri hano nk’icyanzu cy’u Buhinde mu bijyanye n’ubucuruzi muri Afurika y’iburasirazuba. Turashaka gushyira imbaraga mu mikoranire ituma ishoramari rirushaho kwihuta. »

« Nkuko u Rwanda rukomeje gushyira ingufu ku bikorerwa imbere mu gihugu, uyu ni umwanya mwiza tubonye wo kwiga ibijyanye n’inganda. Abikorera bo mu Rwanda baje hano Gujarat kugira ngo bige uburyo bakorana na bagenzi babo b’Abahinde mu bijyanye n’inganda cyane cyane izikora ibyo u Rwanda rwatumizaga hanze. »

Iyi nama iba rimwe mu myaka ibiri ikaba ihuza abakuru b’ibihugu na za guverinoma baturutse ku Isi hose, abayobozi mu nzego zitandukanye za Leta n’iz’abikorera, abahanga mu bumenyi butandukanye ndetse n’abashoramari bakomeye mu Buhinde.

Iyi Nama ya 8 ku Iterambere rya Gujarat yitabiriwe n’abarenga 2,500. Abasaga Miliyoni ebyiri bategerejweho gusura Imurikagurisha Mpuzamahanga rizabera ahiswe ‘Vibrant Exhibition Ground’ ubwo iyi nama izaba iba. Iri murikagurisha ryitabiriwe n’ibigo by’ubucuruzi bigera ku 2000.

Mu bakuru b’ibihugu na za guverinoma bazitabira iyi nama kandi harimo Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta, ba Minisitiri w’Intebe Antonio Costa wa Portugal na Aleksandar Vucic wa Serbia ndetse n’abandi.

Iyi Nama yatangijwe na Leta ya Gujarat mu 2003 igamije guteza imbere aka gace kakaba indashyikirwa mu Buhinde, kwita ku bikorwaremezo, guteza imbere ishoramari no guhanga udushya, ndetse no guteza imbere u Buhinde muri rusange.

Mu myaka itanu ishize (2011-2015), ubucuruzi hagati y’u Buhinde n’u Rwanda bwinjije asaga Miliyari 436 Frw.

Mu myaka itandatu ishize (2011-2016), Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere (RDB) cyakiriye imishinga 66 y’ishoramari iturutse mu Buhinde ikaba ibarirwa muri Miliyari 263 Frw. Iyi mishinga y’ishoramari ikaba yarahanze imirimo igera ku 3,870 mu Ikoranabuhanga, uburezi, no mu rwego rw’Amahoteli.

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Amafoto: Village Urugwiro

Yanditswe kuya 9-01-2017 saa 16:15′ na IGIHE
Posté le 09/01/2017 par rwandaises.com