Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Nyakanga 2017, mu Karere ka Ruhango mu kibuga cya Kibingo niho ibihumbi by’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bateraniye mu gikorwa cyo kwamamaza umukandida wayo, Paul Kagame.
Kuva mu mihanda ya Kigali werekeza mu Karere ka Ruhango, abantu ni benshi ku mihanda aho biteguye kwakira Perezida Kagame aho ari bunyure hose yerekeza mu Ruhango na Nyanza.
Kuri gahunda y’uyu munsi ibikorwa byo kwiyamamaza k’umukandida wa FPR Inkotanyi biratangirira mu Karere ka Ruhango ku isaha ya saa tanu, nyuma bikomereza i Nyanza saa saba.
Kurikira uko iki gikorwa kiri kugenda umunota ku wundi
Nyanza ni akarere kagizwe n’imirenge 10, gatuwe n’abaturage 323,719 ku buso bwa kilometero kare 617.2. Muri aka karere muri manda ishize ya Perezida Kagame kageze kuri byinshi birimo:
Iyubakwa ry’umuhanda wa kaburimbo ureshya na kilometero 12.7 mu gihe mu 2010 hari hubatswe kilometero 1.1.
Binyuze muri gahunda ya VUP, abaturage bubatse imihanda yo koroshya ubuhahirane ireshya na kilometero 103, ugereranyije na kilometero 52 byubatswe mu myaka irindwi ishize (2010).
Mu bijyanye n’imiturire, gutura neza byavuye kuri 25% bigera kuri 51%. Abagerwagaho n’amazi meza bavuye kuri 52% mu 2010 bagera kuri 76% uyu munsi.
13:30: Abahanzi barimo Kitoko, Christopher bakomeje gususurutsa imbaga itegerezanyije ubwuzu umukandida wa FPR-Inkotanyi, Kagame Paul, ugiye gukomereza ibikorwa byo kwiyamamaza mu karere ka Nyanza ku kibuga kiri mu Murenge wa Rwabicuma. Avuye mu gikorwa nk’iki mu Karere ka Ruhango.
Mu Karere ka Nyanza imyiteguro y’umukandida wa FPR, Kagame Paul yakozwe mu isura idasanzwe kuko uretse umuteguro w’ibitambaro by’amabara y’ibendera ry’uyu muryango, bateye amarangi n’ibiti, imikingo yo ku muhanda n’ibindi byuje ubutumwa bwo gutora uyu mukandida kugirango bakomeze kwiteza imbere.
Mu Murenge wa Rwabicuma muri aka karere, abaturage ibihumbi n’ibihumbi biganjemo urubyiruko n’abagore baje gushyigikira Kagame Paul, bitwaje amabendera, imyambaro n’ibindi birango bya FPR-Inkotanyi.
Ikoranabuhanga ni kimwe mu byitaweho cyane muri ibi bikorwa byo kwiyamamaza bya FPR kuko hari bose babireba [screen] nini, indangururamajwi zihambaye bifasha buri muturage gukurikira umunota ku wundi ibibera hano. Nyanza nka kamwe mu turere tugira umusaruro mwinshi w’amata, ba mutima w’urugo bakoze umuteguro udasanzwe w’uruhimbi, bakaba barukikije nk’ikimenyetso cyo kwerekana ko bashimira umukuru w’igihugu wabahaye inka.
Bamwe mu baturage baragaragaza ibyishimo bidasanzwe batewe no kwakira Kagame Paul, wiyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu kwezi gutaha.
Mukantwari Sarah w’imyaka 46 wo mu murenge wa Busasamana mu kagari ka Nyanza, yagize ati“Ndishimye cyane kuba agiye kuza hano, bitewe n’ibyiza yankoreye numva nta wundi natora utari Paul Kagame. Nagize ikibazo cy’uburwayi barangoboka bampa imiti, ntacyo namunganya yandutiye data na mama. Yaduhaye inka, amashuri, amavuriro, ubu dufite n’amazi meza.”
Yakomeje agira ati “Aramutse atowe ikintu yadufasha nuko yaduha amashanyarazi, dutuye ahantu hitwa Gishike, ni mu nkengero z’umujyi ariko ntabwo ducana.”
Mukarugira Rita w’imyaka 78 wo mu murenge wa Nyagisozi mu karere ka Nyanza, we yagize ati “Yatugejeje kuri byinshi abakecuru yaduhaye ingoboka twari twishwe n’inzara aradufungurira, ubu mfite inka…nta wundi naha ijwi ryanjye.”
Tuyishimire Jean Marie Vianney w’imyaka 20, yaturutse mu murenge wa Cyabakamyi, ugiye gutora bwa mbere Perezida wa Repubulika ati “Nkatwe urubyiruko Perezida Kagame yadukoreye byinshi, ubu turiga yaba amashuri asanzwe n’ibindi. Twashyiriweho ibigega bidufasha kwiteza imbere. Nta cyambuza kumutora ngo akomeze kudukorera ibyiza.
Kuri iyi site ya Nyanza urubyiruko rufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga rwashyiriweho ahantu hihariye ndetse rugenerwa n’abasemuzi barufasha gukurikirana igikorwa ku kindi nk’abandi.
Abarwanashyaka ba PSD barangajwe imbere na Senateri Ntawukuriryayo Jean Damascène n’aba PL mu myambaro y’amashyaka yabo iriho ifoto ya Kagame Paul baje kumushyigikira.
Igikorwa cyo kwiyamamaza cyaberaga mu Karere ka Ruhango gikomereje i Nyanza. Hano kirasojwe
Mu Karere ka Ruhango, imyaka irindwi ishize Perezida Kagame ari Umukuru w’Igihugu, ni byinshi kabashije kugeraho. Muri ibyo twavuga:
Ingo zabonye amashanyarazi zavuye kuri 2.7% mu 2010 zigera kuri 27%. Ibi byiyongera ku kuba hari amatara acanira abaturage ku muhanda ku ntera y’ibilometero 21.
Mu buhinzi: Hegitari 29 470 z’ubutaka zaratunganyijwe zivuye kuri 24 420 mu 2010.
Ubutaka bwuhirwa muri aka karere bungana na hegitari 122
Ubuhunikiro bwavuye kuri 19 mu 2010 bugera kuri 38.
Inka zatanzwe muri Girinka zavuye ku 1943 mu 2010 zigera ku 10 178.
Abanyarwanda bakwiriye ubukire – Perezida Kagame
Perezida Kagame yavuze ko amashuri atanga uburezi bufite ireme, amavuriro atuma ubuzima bw’Abanyarwanda buzira umuze n’ibikorwaremezo aribyo Abanyarwanda bakwiriye, bityo ‘Abanyarwanda bagakira, bakagira umutekano, bagakomeza ubumwe, bakagira uburenganzira nyarwanda, uburenganzira bwo kuba icyo ashaka kuba atabangamiye undi mugenzi we’.
“Ibiva mu matora birazwi”
Perezida Kagame ati “Ibiva mu matora birazwi kandi birazwi nyine. Nonese? Uwo bimena umutwe bimumene umutwe. Twe rero ibi by’amatora byo kwiyamamaza, tubigire ibyo kwishima. Dukwiriye kwishimira icyo turi cyo kubera ko niko tubishaka, niko tubyifuza. Ibikorwa bijyanye no guteza imbere icyo turicyo nabyo birashimishije naho u Rwanda kuba rukora ibyo abantu batumva neza ni amateka, ni ubudasa, niko twasanze tugomba gukora bitewe n’amateka yacu tugerageza gukosora, gushyira mu buryo kandi amateka yacu ntabwo asa cyane n’ay’abandi. Nubwo hari aho ahurira.”
11:55: Perezida Kagame afashe ijambo aho atangiye ashimira abaturage bitabiriye iki gikorwa, ashimira mu buryo bw’umwihariko abayobozi b’amashyaka yashyigikiye FPR Inkotanyi.
“Uhereye kuri PSD, PL, PDC, PDI, UDPR, PSL, PPC, PSP ariko ndashimira n’andi atari hano ku zindi mpamvu. Ari Green Party ari n’irindi naryo Imberakuri.”
Yakomeje agira ati “Ariya yandi umunani yashyize mu gaciro gakomeye yifatanya na RPF mu nzira irimo kugira ngo dufatanyije dukomeze kubaka u Rwanda rwacu. Turwubake mu nzira twahisemo.”
Mu ijambo rye, Perezida Kagame yagize ati “Reka nshimire cyane FPR n’abayoboke bayo kubera byinshi byavuzwe, byakozwe. Sauteur yabivuze sinirirwa mbisubiramo, Uwacu yabivuze… FPR cyane cyane yazanye ubumwe mu Banyarwanda, Abanyarwanda bajya hamwe tukaba umwe … bitabujije ko abantu bashobora kugira ibitekerezo bitandukanye ariko tugahurira ku kintu kimwe. Kuba Abanyarwanda no kubaka u Rwanda.
Ndashimira FPR icyizere yigirira kandi yakomeje kungirira njyewe ubwanjye, niyo mpamvu mpagaze hano kugira ngo nongere ku bitari ibanga ko ndi umukandida wa FPR.
Iyo migabo n’imigambi ya FPR niyo turi hano kwizihiza, kwishimira no kwitangira mu bikorwa biri imbere yacu. […] niba mukurikira amakuru neza yo hirya no hino, abanyamakuru bagira uburenganzira ariko baranabukwiriye ariko ndagira ngo mvuge ko atari bo bonyine babukwiriye […] barandika bakavuga ngo aya matora y’u Rwanda nta matora arimo kuko tuzi ikizayavamo ariko rwose njye biranshimishije kuba tuzi ikizayavamo.
Ikizayavamo uwagihakana wese akavuga ngo ntakizi, bakavuga ngo uko kwirengagiza niyo politiki nziza niyo demokarasi, barabeshya. Reka nkubwire impamvu. Ikizayavamo cyamenyekanye mu kwezi kwa 12 mu 2015. Buriya hajya kuba impamvu ya referendum, ikintu cyasabwe na miliyoni enye z’abantu bazatora kikagera aho kigera muri referendum bikagera aho bifata hafi 100% ubwo ikizavamo ni iki?
Rero byaba ari ukubeshya, iyo politiki yo kubeshya ntabwo iba mu Rwanda iba aho handi. Byongereye kuri iyo referendum, amashyaka maze kubasomera hano yashishoje agahitamo gufatanya na FPR bikiyongera kuri wa mukono, kuri ya masinya yasabye referendum arenga miliyoni enye, ubwo urumva igisigaye ari iki? No kuza hano, kuza kuganira namwe, kubonana namwe, ni ukubizeza ko tuzafatanya imihigo yo kubaka iki gihugu nkuko bisanzwe tukagera no kuri byinshi birenze ibyo twagezeho.
Ni ukuza kubabaza ngo ya nzira yatugejeje kuri referendum n’ibyavuyemo, n’ibyiyongereyeho n’amashyaka twafatanyije niko bikimeze? Niba ariko bikimeze, urumva amatora yo yararangiye.
Ababaza (ba banyamakuru navugaga) ngo ese umukandida wa FPR, barabaza bati Kagame ni umukiza, ni umunyagitugu? Bakarangiza bavuga ko ari umunyagitugu… niba abaje hano n’abasabye referendum barabikoreshejwe ku gitutu, bene icyo cyaha ndacyemera. Icyo bibeshya ni uko bo badatora. Barabigerageje batoranya mu Banyarwanda uwo bashyira imbere ariko bakirengagiza ko badatora.”
11:50: Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne, ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza bya FPR Inkotanyi ku rwego rw’igihugu niwe uhawe ikaze kugira ngo yakire Perezida Kagame.
Minisitiri Uwacu ati “Uri umukandida Abanyarwanda, abanyamuryango bihitiyemo kubera ibigwi byanyu … twe umuryango wa FPR Inkotanyi uyu ni umwanya wo kwishimira ibyo twagezeho mu myaka irindwi ishize”.
11:35: Ndamyuwera Jean Sauveur, usanzwe ari umurinzi w’igihango niwe uhawe umwanya kugira ngo atange ubuhamya. Avuze ko yari umucuruzi wa caguwa n’ibiribwa mbere ya Jenoside, ariko icyo gihe nta mutekano wari uhari kuko ngo nubwo yari afite moto, yashoboraga kuyitwara akabizira.
11:25: Perezida Kagame amaze kugera ku kibuga cya Kibingo aho ari kuramutsa abantu benshi baje kumushyigikira mu rugendo rwo kwiyamamariza kuyobora u Rwanda.
Abantu benshi bamwakirije amashyi n’impundu, abari bafite amabendera y’Umuryango FPR Inkotanyi bayazamura mu kirere bamushimira ibyo u Rwanda rumaze kugeraho rurangajwe imbere na we.
11:20: Mu minota mike, Perezida Kagame araba asesekaye aha mu Karere ka Ruhango aho ibikorwa bye byo kwiyamamaza bigiye gutangirira. Hagati aho, abahanzi barimo Mariya Yohana nibo bari gususurutsa abanyamuryango ba FPR Inkotanyi.
Dr Vincent Biruta, Perezida wa PSD, ishyaka ryatanze Paul Kagame nk’umukandida nawe ni umwe mu bitabiriye ibi bikorwa byo kwiyamamaza by’umukandida wa FPR Inkotanyi
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille, akaba n’Umuyobozi wa PL ishyaka naryo ryatanze Paul Kagame nk’umukandida nawe yitabiriye iki gikorwa. Yaserutse yambaye umwambaro w’ishyaka rye ariko uriho ifoto ya Perezida Kagame.
10:30: Abahanzi batandukanye barimo Dream Boys, Jay Polly, Butera Knowless, Tom Close, Urban Boys n’abandi nibo bari gususurutsa ibihumbi by’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi byitabiriye uyu munsi. Abenshi bitabiriye iki gikorwa, bambaye imyenda igaragaza ibirango bya FPR Inkotanyi n’amabendera yayo.
Indirimbo ziri kuririmbwa ziganjemo izamamaza Perezida Kagame uretse ko abahanzi bari kunyuzamo bakanaririmba izabo basanzwe bazwiho.
Amafoto: Mahoro Luqman na Nkurunziza Faustin