Nyuma y’uko afunguwe kubera imbabazi za Perezida wa Repubulika, Ingabire Victoire Umuhoza yumvikanye ndetse agaragara mu bitangazamakuru avuga ko nta mbabazi yigeze asaba.

Ibi byanteye amatsiko njya gushakisha mbona ibaruwa yandikiye Perezida wa Repubulika amusaba imbabazi, byanteye kwibaza byinshi, ariko ndavuga nti ahari wasanga narasomye nabi.

None, nimwigire hino namwe mumfashe gusesengura iyi baruwa ya Victoire Ingabire Umuhoza yo ku wa 25 Kamena 2018, yandikiye Perezida wa Repubulika Paul Kagame akamenyesha Minisitiri w’Ubutabera, ifite umutwe ugira uti “Gusaba imbabazi”.

Ingabire atangira iyi baruwa ye yagize ati “Nyakubahwa Perezida, nk’uko biteganywa n’itegeko no 30/2013 ryo ku wa 24/5/2013 ryerekeye imiburanishirije y’imanza z’inshinjabyaha, mu ngingo zaryo, iya 236, 237 na 238 mbandikiye mbasaba kungirira imbabazi ngafungurwa.”

Nsesenguye neza nsanze hano harimo ibintu by’ingenzi bikurikira:

Ingabire ntiyapfuye kwandika, ntabwo yabirose nta n’ubwo yidumbukije ngo asabe imbabazi, yarabanje aratekereza, afata itegeko ry’imiburanishirije y’imanza z’inshinjabyaha, asoma ingingo ku yindi abonamo izimwemerera gusaba imbabazi. Huum! none ngo ntazo yasabye?

“Mbandikiye mbasaba kungirira imbabazi ngafungurwa.” Mu gusesengura aya magambo reka mbanze nkubaze; niko Ingabi, waba warumvise indirimbo Umuhanzi Diplomat yaririmbye mu 2011 yitwa “Ikaramu”?

Niba utarayumvise hari aho yaririmbye ati “Niba mbeshya wanyomoza, uti aha arabeshya, kuko ikaramu nitwe tuzikoresha, si zo zidukoresha […] usabe utazisanga wasinye aho utasomye icyo gihe uzaba wasandaye, utazisararanga wasama.” Yumve hano.

Ni ko ye, ujya gufata urupapuro, ugafata ikaramu, ugashishimura ugira uti “Mbandikiye mbasaba kungirira imbabazi ngafungurwa” ntiwari ukomeje? Warikiniraga se tubimenye? Wari wasomye akantu se? – Nako ndabaza ubusa muri gereza zacu nta biyobyabwenge byinjiramo – numvise unashima ko zikora neza.

Ingabire akomeza agira ati “Nyakubahwa Perezida, imyaka maze muri gereza ari nayo maze ngarutse mu gihugu cyanjye, nabonye igihe gihagije cyo gukurikirana ubuzima bw’Igihugu.”

“Ibyagezweho ni byinshi kandi ntawe utabishima, ndetse ntawutagira inyota n’icyifuzo cyo gushaka gufatanya n’abandi gukomeza kubaka Umuryango Nyarwanda.”

Uti “Ntawutagira inyota”, none se inyota usohokanye ni iyihe? Kuvuga ko utasabye imbabazi? Kuvuga ko ntabyaha wakoze? Kuvuga ko aho waburanye hose utemeye ibyaha? Huum! Imana irihangana koko! Iyi niyo nyota wavugaga yo gukomeza kubaka Umuryango Nyarwanda? Ntumpeho!

Uti “Nta gushidikanya Abanyarwanda twese dushyize hamwe nta cyiza cyo kuri iyi Si tutagiraho uruhare?”

Uti “twese dushyize hamwe”, none se ubu dushyize hamwe koko? Wanditse usaba imbabazi uzihawe uti “ntazo nasabye?” Ko mbona harimo kwivuguruza, kubeshya, kudukinga ibikarito mu maso no kudushyushya imitwe; uku niko gushyira hamwe utuzaniye se?

Mbere yo gusoza yandikiye Perezida ati “Nyakubahwa Perezida, mu bushishozi bwanyu musanze nkwiriye guhabwa imbabazi ngafungurwa, ku ruhande rwanjye niyemeje gufatanya n’abaturarwanda bose guharanira iterambere rirambye mu gihugu cyacu kandi mu mahoro.”

Nubwo mbona hano harimo kwishongora [musanze nkwiriye], wavuze ko ubabariwe ugafungurwa wafatanya n’abandi guharanira iterambere mu mahoro, none uracyakomeje kwishongora nyabu!?

Ubu ntiwabonye ko Perezida wacu ashishoza nk’uko wari wabyanditse mu ibaruwa? Ariko uribuka ibyo wavugiye ku Rwibutso rwa Gisozi ahashyinguye abacu? Nako mu kiganiro cyawe na @LeVif wavuze ngo « La prison n’a brisé ni mon coeur ni ma force. La Victoire de 2010 est toujours la même. » Nzabandora!

Agasoza agira ati “Mbashimiye igisubizo cyiza muzagenera ubusabe bwanjye. Urumuri rw’Uhoraho rukomeze kubayobora.”

Hano usayuka uvuga ko “ushimiye igisubizo cyiza uzagenerwa” kandi koko imbabazi wasabye warazihawe. Uru rumuri rw’Uhoraho wasabye ko rukomeza kuyobora Perezida wacu, rwaramuyoboye kandi ruzakomeza kumuyobora kuko ni Imfura, ni Umuntu Nyamuntu. #NibarizeIngabire.

Uru rumuri rero, rukurinde ikibi,
Uru rumuri rukurinde ikinyoma,
Uru rumuri rukwibutse ko ugifite imyaka 7 imbere yawe yo kwitwara neza,
Uru rumuri kandi rukwibutse ko nyuma y’iyo myaka 7 uzitwara neza indi myaka 5 kugira ngo uhanagurweho ubusembwa!

Ingabi, unkundire unsubize.

Ruzindana Rugasaguhunga

https://igihe.com/twinigure/ubibona-ute/article/nibarize-ingabire-victoire

Poste le 21/09/2018 par rwandaises.com