Ku munsi wa mbere w’uruzinduko rw’akazi mu Buyapani, Madamu Jeannette Kagame yakiriwe ku meza n’umufasha wa Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu, Madamu Akie Abe.

Perezida Kagame Paul na Madamu batangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri mu Buyapani ku wa Kabiri, tariki ya 8 Mutarama 2019.

Mu musangiro wahuje Madamu Jeannette Kagame na Madamu Akie Abe bagiranye ibiganiro, banahana impano.

Abinyujije mu miryango itandukanye abereye umuyobozi, irimo na “Imbuto Foundation”, Madamu Jeannette Kagame agira uruhare mu bikorwa byo guteza imbere imiryango itishoboye, kuba hafi no kuganiriza impfubyi, guteza imbere uburezi n’uburere bw’umwana w’umukobwa, gushyigikira abanyeshuri b’abahungu n’abakobwa b’abahanga badafite ubushobozi, gushyigikira gahunda y’imbonezamikurire mu bana bato n’ibindi.

Agira kandi uruhare mu kurwanya agakoko ka virusi itera SIDA,guharanira ko uburyo bwo kuboneza urubyaro bugezwa kuri bose, guhugura no kongerera ubumenyi urubyiruko rufashwa kuba abaturage bafitiye igihugu akamaro, n’ibindi.

Madamu Akie Abe na we azwi mu bikorwa bitandukanye nko kuba ari Umuyobozi w’Umuryango Foundation for Social Contribution mu Buyapani, uhemba indashyikirwa zagize uruhare mu bikorwa bizamura umuryango.

Ni impirimbanyi mu guteza imbere uburezi n’abagore muri Aziya, by’umwihariko muri Myanmar, igihugu cyibasiwe n’intambara ndetse bamwe bafata nk’ikirimo Jenoside ikorerwa ubwoko bw’Aba-Rohingya.

Mu Buyapani, Madamu Akie yatangije “UZU Workshop”, urubuga rutegurirwamo ibiganiro bigamije gufasha no kuvugira abagore.

Mu biganiro byahuje Madamu Jeannette Kagame na Madamu Akie Abe, ku ruhande rw’u Rwanda, byitabiriwe Umujyanama wa Madamu Jeannette Kagame, Radegonde Ndejuru; Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Sandrine Umutoni; n’Umunyamabanga we Tessy Rusera.

Byari byitabiriwe kandi n’Umujyanama wihariye wa Madamu Akie Abe ari we Noriko Tanaka; Umuyobozi w’umuryango Fukudenkai, Takaaki Ota; Masato Yamata Social Welfare Protection wa Fukudenkai; umufasha wa Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Miyako Miyashita; n’Umuyobozi ushinzwe Afurika muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu Buyapani, Mariko Kaneka.

Ku munsi wa mbere w’uruzinduko rwabo, Perezida Kagame na Madamu bakiriwe n’Umwami w’Abami, Akihito, wari kumwe n’Umwamikazi Michiko.

U Rwanda n’u Buyapani bifitanye umubano ukomeye w’igihe kirekire ushingiye ku bufatanye mu iterambere ry’ubukungu, ubucuruzi, ishoramari, ubufasha mu bya tekiniki n’ibijyanye no kubaka ubushobozi.

Mu 2017, ubucuruzi u Rwanda bwakoranye n’u Buyapani bwabarirwaga muri miliyoni 57 z’amadolari ya Amerika. Ishoramari ry’u Buyapani mu Rwanda ryari rifite agaciro ka miliyoni $21 485, rikaba ryarahanze imirimo 178.

 

Perezida Paul Kagame, Madamu Jeannette Kagame n’itsinda ry’abayobozi b’u Rwanda babaherekeje basangira n’itsinda ry’abo mu Buyapani, mu isangira ryateguwe na Minisitiri w’Intebe Shinzo Abe

 

Madamu Jeannette Kagame ashyikiriza impano Akie Abe

 

Madamu Jeannette Kagame yakira impano yahawe na Akie Abe

 

Madamu Jeannette Kagame ari kumwe n’Umwamikazi Michiko w’u Buyapani

 

Madamu Jeannette Kagame ari kumwe na Akie Abe, umugore wa Minisitiri w’Intebe Shinzo Abe w’u Buyapani

 

Madamu Jeannette Kagame na Akie Abe

 

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bahabwa ikaze n’Umwami w’abami Akihito n’Umwamikazi Michiko

 

Perezida Kagame ahabwa ikaze n’Umwami w’abami Michiko

 

Perezida Paul Kagame ari kumwe na Akihito mu ruzinduko bagiriye ibwami

 

Perezida Paul Kagame, Madamu Jeannette Kagame, Minisitiri w’Intebe Shinzo Abe n’umugore we Akie Abe
https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/madamu-jeannette-kagame-yakiriwe-ku-meza-n-umufasha-wa-minisitiri-w-intebe-w-u
Posté le09/01/2018 par rwandaises.com