Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu Rwanda yatangaje ko itariki yari kuzaberaho umunsi uzwi nka Rwanda Day, yimuwe abanyarwanda n’inshuti zarwo bazamenyeshwa indi tariki mu minsi iri imbere.
‘Rwanda Day’ ni umunsi umaze kumenyerwa nk’uhuza Abanyarwanda bo mu gihugu, ababa mu mahanga n’inshuti z’u Rwanda, bagahuzwa n’intego imwe yo kuganira ku cyarushaho guteza imbere igihugu cyabo.
Abataherukaga mu gihugu cyabo bamarwa amatsiko bakamurikirwa aho u Rwanda rugeze rwiyubaka n’amahirwe arubonekamo ashobora kubyazwa ishoramari.
Byari biteganyijwe ko Rwanda Day 2019 yari kuzaba ku wa Gatandatu tariki 24 Kanama 2019, mu Mujyi wa Bonn mu Budage.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Kanama 2019, rivuga ko itariki Rwanda Day yari kuzaberaho yimuwe abanyarwanda n’inshuti zabo zizamenyeshwa indi tariki mu gihe cya vuba.
Rikomeza rigira riti “Turamenyesha abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda ko Rwanda Day yari iteganyijwe kuba ku wa Gatandatu tariki 24 Kanama 2019, yigijwe inyuma ku mpamvu zitaduturutseho.”
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba, Olivier Nduhungirehe yemereye IGIHE ko itariki yimuwe bazamenyeshwa indi tariki Rwanda Day izaberaho.
Kuva mu 2010, Rwanda Day yasize amateka akomeye mu mpande zose z’Isi, yaba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no mu Burayi aho imaze kubera.
Ni ibihe byari bidasanzwe byatangiye mu Ukuboza 2010 nubwo uyu munsi utari wakiswe Rwanda Day, aho Perezida Kagame yahaye impanuro Abanyarwanda basaga 2400 baba mu Bubiligi; abashishikariza ko bakwiye ‘kwiyizera aho gutegereza ak’i muhana’.
Umunsi ukoranyiriza hamwe Abanyarwanda mu mahanga wahawe inyito ya Rwanda Day ku nshuro ya mbere muri Kanama 2011 i Chicago muri Leta ya Illinois muri Amerika, ukoranya abasaga ibihumbi bine.
Kuva mu 2011, Rwanda Day imaze kubera i Chicago, Boston na Atlanta muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, i Paris mu Bufaransa, i Toronto muri Canada, i Londres mu Bwongereza, i Amsterdam mu Buholandi, i San Francisco muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (Rwanda Cultural Day), i Ghent mu Bubiligi, none uyu mwaka yerekeje mu Mujyi wa Bonn mu Burengerazuba bw’u Budage.
Kuri izi nshuro zose, abitabira uyu munsi w’imbonekarimwe bagira amahirwe yo guhabwa impanuro zitandukanye na Perezida Paul Kagame.
Rwanda Day’ ni umunsi umaze kumenyerwa nk’uhuza Abanyarwanda bo mu gihugu, ababa mu mahanga n’inshuti z’u Rwanda, bagahuzwa n’intego imwe yo kuganira ku cyarushaho guteza imbere igihugu cyabo
Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu Kuya 14 Kanama 2019
Posté le 14/08/2019 par rwandaises.com