Perezida wa Uganda Yoweri Museveni yavuze ko igihugu cye cyiteguye gukora ibishoboka mu kuzahura umubano n’u Rwanda, nyuma yo kwakira ubutumwa bwa Adonia Ayebare, intumwa ye yihariye aheruka kohereza mu Rwanda.

Mu butumwa Museveni yanditse kuri Twitter, yavuze ko kuri uyu wa Gatanu yakiriye ubutumwa bwa Ayebare, umugabo yari yohereje guhura na Perezida Kagame amushyiriye ubutumwa bwe.

Yakomeje ati “Yakiriwe neza. Uganda izafata indi myanzuro ifatika igamije gusubiza mu buryo umubano w’ibihugu byacu byombi.”

Ni ubutumwa Museveni atangaje ku nshuro ya kabiri, nyuma y’ubwo yatangaje ku munsi ubanziriza umwaka mushya wa 2020. Kugeza ubu ibihugu byombi bikomeje ibiganiro ku bibazo byatumye u Rwanda rugera aho rusaba abaturage barwo guhagarika kujya muri Uganda kubera iyicarubozo bakorerwa bamwe bakahasiga ubuzima, gutera inkunga imitwe igamije gutera u Rwanda no kubangamira ubucuruzi bwarwo.

Ambasaderi Adonia Ayebare yaherukaga mu Rwanda ku mugoroba wo ku wa 29 Ukuboza 2019. Asanzwe ari Intumwa ihoraho ya Uganda mu Muryango w’Abibumbye i New York.

Icyo gihe ubutumwa bwanyujijwe ku rukuta rwa Twitter rw’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu bwavugaga ko ubutumwa Ambasaderi Ayebare yari afite, “butanga icyizere” mu gukemura ibibazo bimaze igihe. Gusa kugeza ubu ibihugu byombi biracyashakisha umuti w’ikibazo.

Perezida Museveni yakiriye ubutumwa bwa Ayebare kuri uyu wa Gatanu mu gihe itsinda ry’abayobozi ba Uganda ryari mu biganiro n’u Rwanda, mbere y’inama izabera i Gatuna ku wa 21 Gashyantare 2020, igahuza Perezida Kagame na Museveni.

Hari byinshi u Rwanda rushinja Uganda

Mu biganiro kuri uyu wa Gatanu, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, Nduhungirehe Olivier, yavuze ko Uganda ikomeje guha icyuho ibikorwa bibangamiye u Rwanda.

Icya mbere yavuze uburyo ubuyobozi bwa RNC muri Uganda bukomeje icengezamatwara no gushaka ubushobozi n’ibindi bigizwemo uruhare na Sula Nuwamanya na Prossy Bonabana, bafashijwe n’abayobozi ba CMI barimo Col CK Asiimwe, Umuyobozi wungirije wa CMI akaba n’umuyobozi ushinzwe kurwanya iterabwoba.

Harimo kandi kuba Charlotte Mukankusi wo muri RNC ushinzwe diplomasi, yarasuye Uganda mu kwezi gushize agiye guhura n’abayobozi ba Uganda. Icya gatatu, RNC mu ntara ya Uganda iyobowe na Pasiteri Deo Nyirigira na Dr Sam Ruvuma, bakomeje ibikorwa birimo gushaka abarwanashyaka, kuvugurura imikorere, gukora icengezamatwara no gushinga komite nshya muri Uganda, by’umwihariko mu nkambi za Kyangwali na Nakivale na Mityana.

Ikindi ni uko Capt Nshimiye uzwi nka ‘Gavana’ wayoboye ibitero byo mu Kinigi mu ijoro ryo ku wa 3-4 Ukwakira 2019 byahitanye abantu 14, akomeje kurengerwa n’inzego z’umutekano za Uganda, agafatanya n’umunyamabanga wa Leta Philemon Mateke.

Akomeje kujya mu nkambi wa Kyangwali aho abarwanyi bamwe n’imiryango yabo baba. Akunda kujya i Kisoro gusura umugore we cyangwa guhura na Minisitiri Mateke, akamuha amabwiriza. Nicyo kimwe na Nzabonimana Fidele, Kabayiza Seleman na Mugwaneza Eric ba RUD Urunana bagize uruhare mu bwicanyi bwo mu Kinigi bagahungira ku buyobozi bwa Uganda mu Ukwakira 2019, bacungiwe umutekano n’inzego z’umutekano z’icyo gihugu ngo batazagezwa imbere y’ubutabera mu Rwanda.

Ikindi ni uko ku wa 2 Gashyantare 2020, umunsi habayeho inama ya komisiyo ihuriweho y’ibihugu bine i Luanda, hanabaye inama y’iminsi ibiri ya RNC na RUD Urunana yabereye i Mbarara.

Yitabiriwe n’abarimo Capt Nshimiye uzwi nka Gavana, Col Rugema Emmanuel na Col Sam ba RUD Urunana, mu gihe Lt Frank Mushayija watorotse igisirikare, Major Ntare, Capt Frank Mugisha uzwi nka Sunday, JMV Turabumukiza na Major Robert Higiro bari bahagarariye RNC. Ngo CMI yohereje imodoka zafashe Col Rugema n’itsinda rye bava i Kisoro bajya i Mbarara mu nama.

Nduhungirehe yakomeje ati “Intego z’iyo nama kwari ugucura imigambi yo kurema umutwe uhuriweho na RUD na RNC no gukomeza ibikorwa by’icengezamatwara.”

Yanakomeje avuga uburyo kugeza ubu hari umubare munini w’abanyarwanda bafungiwe muri Uganda mu buryo butemewe.

Yakomeje ati “Abanyarwanda ubu barimo gupfa kubera iyicarubozo bakorewe na CMI, urugero rubabaje ruheruka ni urwa Emmanuel Mageza w’imyaka 50, wakorewe iyicarubozo mu gihe kirenga umwaka muri kasho za CMI, uheruka kugwa mu bitaro by’indwara zo mu mutwe bya Butabika, ashyingurwa muri Uganda.”

Nk’uko byatangarijwe mu nama kuri uyu wa Gatanu, u Rwanda rwanagaragaje ibintu birindwi rusaba Uganda hagendewe ku bibazo bihari.

Icya mbere ni ugusenya ibikorwa bya RNC na RUD Urunana muri Uganda, ndetse abagize iyo mitwe bagafatwa bakoherezwa mu Rwanda kugira ngo bagezwe imbere y’ubutabera mu Rwanda. Rwasabye Uganda kandi guhagarika ibikorwa byose bigamije guhungabanya umutekano wa Repubulika y’u Rwanda no gukuraho impungenge zose zituma bibaho.

Icya gatatu ni uguhagarika pasiporo ya Uganda nomero A000199979 yahawe Charlotte Mukankusi na Guverinoma ya Uganda, uyu asanzwe ari komiseri muri RNC ushinzwe dipolomasi.

Ikindi ni ugukurikirana abantu bakorana na RNC na RUD Urunana barimo Umunyamabanga wa Leta Philemon Mateke, Brig Gen Abel Kandiho uyobora CMI, Brig Gen Fred Karara, Col CK Asiimwe, Major Fred Mushambo, Col Kaka Bagyenda n’abandi bayobozi bagira uruhare muri ibyo bikorwa.

Icya gatanu ni ukohereza mu Rwanda umubiri wa Emmanuel Mageza no gutanga ibisobanuro ku rupfu rwe, kimwe n’abandi banyarwanda babiri, Sendegeya Theogene na Rwembo Mucyo boherejwe mu bitaro bya Butabika bavanwe muri CMI, nyuma bakaza kuburirwa irengero.

Ikindi ni ukwemerera umunyarwandakazi Julienne Kayirere kongera guhura n’umwana we Joanna Imanirakiza wari umaze ukwezi kumwe, nyuma yo kubatandukanyiriza muri Uganda ubwo yafatwaga ku wa 29 Ugushyingo 2018 mu karere ka Mubende.

Icya karindwi ni ukurekura nta mananiza abanyarwanda bose bafungiwe muri Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Imyanzuro yafashwe yitezweho umuti

Umwanzuro wa mbere uvuga ko impande zombi zemeranyije kugenzura umubare n’ibibazo by’abenegihugu baba bafungiwe mu kindi gihugu, hakazatangwa raporo binyuze mu butumwa hagati y’ibihugu byombi, mu gihe cy’ibyumweru bitatu.

Impande zombi kandi zemeranyije kurinda no kubahiriza uburenganzira bwa muntu bw’abenegihugu ba buri ruhande, hagakurikizwa amategeko n’amabwiriza mpuzamahanga arengera ikiremwa muntu.

Umwanzuro wa gatatu ugira uti “Impande zombi zemeranyije kwihutisha amasezerano yo kohererezanya abanyabyaha, akazasinyirwa imbere y’abakuru b’ibihugu mu nama y’ibihugu bine ya kane izabera ku mupaka uhuriweho wa Gatuna/Katuna ku wa 21 Gashyantare 2020.”

Umwanzuro wa kane uvuga ko Guverinoma y’u Rwanda izandikira byemewe iya Uganda bitarenze ku wa 15 Gashyantare 2020, ibaruwa iyimenyesha ibibazo byihariye bijyanye n’ibikorwa bihungabanya umutekano warwo bikorwa n’imitwe yitwaje intwaro ikorera ku butaka bwa Uganda.

Itangazo ryasinyweho n’ibihugu byombi rivuga ko “Guverinoma ya Uganda yemeye kubigenzura no gutanga igisubizo bitarenze tariki 20 Gashyantare 2020 ku bibazo bikomeye byahita bikemurwa, ndetse inakore iperereza isubize ku bindi bibazo.”

Umwanzuro wa gatanu uvuga ko mu gihe ibyo bindi byaba byubahirijwe, inama ya Komisiyo ihuriweho isaba inama y’abakuru b’ibihugu kuzareba ku kibazo cyo “gusubiza mu buryo ibikorwa n’urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa ku mupaka uhuriweho hagati y’u Rwanda na Uganda.”

Umwanzuro wa gatandatu ari nawo wa nyuma uvuga ko ibihugu byombi byemeranyije gusubukura imikoranire mu bya gisirikare n’inzego z’umutekano, hagamijwe guteza imbere uburyo bwo guhanahana amakuru mu bijyanye n’iperereza, mu nyungu z’umutekano w’igihugu.

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi Kuya 15 Gashyantare 2020

http://igihe.com/amakuru