Perezida Kagame yasabye abayobozi mu nzego zitandukanye za leta kwirinda amakosa yakunze kubaranga, bakamenya gutandukanya akazi kari mu nyungu z’igihugu rusange n’izabo bwite.

Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ubwo yatangizaga Umwiherero wa 17 w’abayobozi bakuru b’igihugu kuri iki Cyumweru ku wa 16 Gashyantare 2020 mu Kigo cy’Imyitozo cya Gisirikare i Gabiro.

Uyu mwiherero ubaye nyuma y’iminsi mike abaminisitiri batatu muri Guverinoma beguye, ndetse Perezida Kagame yavuze ko “iyo umwiherero tuwutangira ku wa Kabiri, haba havuyemo abandi nka batatu”.

Perezida Kagame yavuze ku iyegura rya buri mu Minisitiri wese uko ari batatu, ahera kuri Evode Uwizeyimana wari usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi Mategeko.

Yavuze ko benshi mu bayobozi, ibyo badakora neza, impamvu ni imwe ishingiye ku mico mibi “iri mu bantu benshi”.

Yakomeje agira ati “Evode aragiye mu ruhame, asanze abantu b’umutekano bari mu kazi, aparika imodoka ye ahantu hatemewe, aho bagenzurira abinjira mu nyubako we ahisemo kunyura ku ruhande.”

Yavuze ko umwana w’umukobwa wari mu kazi yamwegereye, aramubwira ngo unyuze ahatariho “undi akubita umwana w’umukobwa agwa hasi, nicyo gisubizo yahaye umwana w’umukobwa.”

Perezida Kagame yavuze ko atari ubwa mbere n’ubwa kabiri akoze bene ayo makosa ahubwo “niko asanzwe abigenza, mwaramubonye muraceceka.”

Yakomeje abaza abandi bayobozi impamvu mugenzi wabo akora ibintu nk’ibyo bakamubona, barangiza bakicecekera.

Kuri Munyakazi Isaac wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, yavuze ko yamwirukanye kubera amakosa ya ruswa yamuranze.

Yavuze ko hariho ‘ibintu by’urutonde ku mashuri’, abayobozi b’ishuri rimwe ngo bagiye kureba Munyakazi bamusaba ko ishuri ryabo ryari mu mashuri ari inyuma y’ijana, bamusaba ko yabafasha akarishyira mu myanya yo hejuru kandi ko bazamuhemba.

Ati “Baramubwira bati tworohereze ishuri ryacu rize mu myanya ya mbere, arabikora, bati tuzaguhemba. Amafaranga ibihumbi 500, muzira n’ubusa.”

“Na we yaje kubyemera, yarabyemeye kuko hari ibimenyetso, bamufatiye mu cyuho. Nawe iyo mbyihorera, nta nubwo twari kuza hano ngo hagire umbaza muri mwe kuko ntacyo bibatwaye. Iyo ntamwirukana yari kuza akicara hano.”

-

  Dr Diane Gashumba yazize kubeshya

Perezida Kagame ubwo yavugaga ku mpamvu zatumye uwari Minisitiri w’Ubuzima yegura, yagarutse ku buryo mu minsi ishize yasabye ko abayobozi bose bazajya mu mwiherero bazasuzumwa hakarebwa niba nta n’umwe waba ufite ikibazo cya Virus ya Coronavirus iteye inkeke Isi muri iyi minsi.

Ati “Sinzi ukuntu byanjemo mbyutse, ntelefona bamwe mu bayobozi ndavuga nti iyi Coronavirus, ndavuga nti twese badupimye tukajya mu mwiherero tumeze neza. Nti mubwire Minisitiri w’Ubuzima ngo twese

[badupime]

nanjye bampereho.”

“Twari tumaze iminsi bambwira ngo ko twiteguye ko itugezemo

[yarwanywa]

, ko ibintu byose biteguye. Nyuma numva ngo ntabwo ari ngombwa ngo twagenda.”

Perezida Kagame yavuze ko ngo Dr Gashumba hari uwo yabwiye ko bafite ibikoresho 3500 byakwifashishwa mu gusuzuma iyi ndwara, “ko nituvanamo 400 z’abagiye kujya mu mwiherero turaba tugabanyije cyane”.

Yakomeje avuga ko uwo muntu wavuganaga na Gashumba yamubwiye ko “ibyo kuba uvanyeho 400 biraba bigabanutse, utelefone Perezida ubimubwire”.

Ngo abantu bo mu nzego z’umutekano bakomeje gukurikirana, nyuma umwe “yahisemo kohereza abantu muri Minisiteri, bagezeyo, babajije abantu bababwira ko bafite ibintu bishobora gukora ku bantu 95.”

Ati “Maze kubona iyo raporo ivuye muri Minisiteri y’Ubuzima, mbaza niba koko aribyo ko ibintu bishobora gukora ku bantu 95, ngo yego nibyo […] Mbaza Minisitiri, ngo urareba atangira inkuru ndende, ngo mwatwumvise nabi.”

Perezida Kagame yavuze kandi ko hari ikindi kibazo kigaragaramo Dr Diane Gashumba cy’amavuriro, avuga ko kinareba Minisitiri w’Ingabo, Maj Gen Albert Murasira na Minisitiri w’Umutekano, Gen Nyamvumba Patrick.

Perezida Kagame yavuze ko muri iki gihe ashaka guhangana n’ibibazo nk’ibi, ko abayobozi badakwiye kwangiza ibintu bya rubanda.

Yavuze ko abayobozi badakwiye gutegereza gukora amakosa ngo begure cyangwa se ngo birukanwe, ahubwo ko bakwiye kuba intwari bakagaragaza ko inshingano zibananiye, ko bashaka kujya gukora ibikorwa byabo bwite.

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame ubwo bageraga i Gabiro bakiriwe na Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard n’Umugaba Mukuru w’Ingabo, Gen Jean Bosco Kazura

Perezida Kagame aganira na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Nteziryayo Faustin; uw’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Mukabalisa Donatille; Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente na Perezida wa Sena, Dr Iyamuremye Augustin

Perezida Kagame na Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard ubwo haririmbwaga indirimbo yubahiriza igihugu

Madamu Jeannette Kagame; Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Mukabalisa Donatille; Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase n’uw’Urubyiruko n’Umuco, Mbabazi Rosemary ubwo haririmbwaga indirimbo yubahiriza igihugu

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Nteziryayo Faustin; Minisitiri Ushinzwe Imirimo y’inama y’Abaminisitiri, Kayisire Marie Solange; Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango Amb. Solina Nyirahabimana; Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe mu bayobozi bitabiriye Umwiherero wa 17

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, ageza ku bitabiriye Umwiherero ijambo riwutangiza

Perezida Kagame yavuze impamvu z’ukwegura kwa Minisitiri Gashumba, ukwihanangirizwa kwa Uwizeyimana Evode no kuri ruswa y’ibihumbi 500 Frw yahawe Munyakazi

Perezida Kagame yavuze ko atumva impamvu mu Rwanda hari kaminuza nyinshi ariko wareba umusaruro wazo ukawubura

Perezida Kagame yavuze ko Uganda yahombeye mu bibazo yashoje byo gushimuta Abanyarwanda baba n’abakorera ingendo muri Uganda ndetse no kwifatanya n’imitwe ishaka guhungabanya umutekano warwo

Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Rose Mary Mbabazi ni umwe mu bitabiriye umwiherero

Umugaba Mukuru w’Ingabo, Gen Jean Bosco Kazura aganira n’Umujyanama wa Perezida Kagame mu by’Umutekano, Gen James Kabarebe

Perezida wa Sena, Dr Iyamuremye Augustin, mu mwiherero w’abayobozi i Gabiro

Senateri Nkusi Juvénal asoma The New Times mu mwiherero

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente (iburyo) na Perezida wa Sena, Dr Iyamuremye Augustin, mu bayobozi bakuru bitabiriye Umwiherero

Perezida Kagame na Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard bayoboye Umwiherero

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Hakuziyaremye Soraya, yatanze ikiganiro

Impuguke mu by’Ubukungu, Donald Kaberuka, yavuze ko nta gihugu na kimwe gishobora gutera imbere kidashyize ingufu mu burezi

Meya w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, atanga ibitekerezo

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel na we yitabiriye umwiherero

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe na Minisitiri w’Umutekano, Gen Patrick Nyamvumba bari bafite akanyamuneza

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney na Senateri Mukabaramba Alvera bakurikiye impanuro zatanzwe

Umuvunyi Mukuru, Murekezi Anastase

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Nteziryayo Faustin

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc, na we ari i Gabiro mu Mwiherero

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, akurikiye ubutumwa bwatangiwe mu Mwiherero

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Mukabalisa Donatille

Umuyobozi wa Banki ya Kigali, Dr Karusisi Diane yari yicaranye n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), Richard Tusabe

Minisitiri w’Umurimo Kayirangwa Fanfan; Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Nyirarukundo Ignatienne

inisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase, aganiriza abitabiriye Umwiherero

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yavuze ko umuntu ukora nabi akwiye kwirukanwa bidasabye igihe kirekire

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza aganira n’Umujyanama wa Perezida Kagame mu by’Umutekano, Gen James Kabarebe

Uhereye ibumoso: Umugenzuzi Mukuru (Inspector General) wa RDF, Lt Gen Jacques Musemakweli; Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Lt Gen Jean Jacques Mupenzi n’Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara, Gen Fred Ibingira bitabiriye umwiherero

Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Munyantwari Alphonse n’uw’Uburasirazuba, Mufulukye Fred baganira na Senateri Nyirasafari Espérance

Ba rwiyemezamirimo bato Uwamariya Assoumpta wenga divayi muri ‘betterave’ na Habiyaremye Jean Marie Vianney wahesheje agaciro ihembe ry’inka abyazamo ibihangano by’ubugeni mu mwiherero

Abayobozi basaga 400 ni bo bitabiriye Umwiherero wa 17 uri kubera i Gabiro

Perezida Kagame yaganirije abayobozi mu nzego za Leta n’ibigo biyishamikiyeho, ab’ibigo byigenga n’iby’ubucuruzi mu mwiherero uri kuba ku nshuro ya 17

Kanda hano urebe andi mafoto menshi

Yanditswe na Philbert Girinema Kuya 16 Gashyantare 2020

Amafoto: Niyonzima Moses na Village Urugwiro