Louise Mushikiwabo, Minisitiri w’Itangazamakuru (Foto – Arishive)

Kim Kamasa A

GASABO – Amakuru  ikinyamakuru Izuba Rirashe gikesha Minisiteri y’Itangazamakuru aragaragaza ko itegeko rigenga imikorere y’itangazamakuru mu Rwanda ryari ritegerejwe na benshi noneho ryashyize risinywa na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, igikorwa cyabaye hagati muri iki cyumweru, itegeko rikaba rigiye gusohoka mu igazeti ya Leta.

Iri tegeko rikaba risinywe nyuma yo gukurura impaka ndende aho abanyamakuru bifuzaga ko hari ingingo nyinshi zahindurwa muri ryo kugera n’aho Umukuru w’Igihugu asabiye ko ryasubizwa mu Nteko Ishinga Amategeko kugira ngo izi ngingo zirusheho kunonosorwa.

Abanyamakuru batandukanye bagaragaje ko bishimiye isinywa ry’iri tegeko ndetse ko hari impinduka zitari nke rigiye gukora mu itangazamakuru ry’u Rwanda.

Avuga ku bijyanye n’isinywa ry’iri tegeko, umuyobozi w’agateganyo wa ORINFOR, Willy Rukundo, ngo kuri we abona ko itangazamakuru mu Rwanda rigiye gukora ku buryo bw’umwuga “hari byinshi iri tegeko rizafashamo cyane ibijyanye n’ubumenyi, turizera ko noneho umuntu atazajya abyuka mugitondo ngo afate icyemezo cyo gutangiza ikinyamakuru kabona n’ubwo yaba yarize amashuri abanza gusa”.

Mu bindi yagaragaje ko bishobora kugira impinduka nziza bitera harimo kuba iri tegeko riha Inama Nkuru y’Itangazamakuru gufatira ibyemezo igitangazamakuru gifite imyitwarire idahwitse bitandukanye n’ubu aho uru rwego rujya inama gusa, ariko ntirufate ibyemezo.

Ramba Mark, umuyobozi w’ikinyamakuru Umuseke we atangaza ko iri tegeko ntacyo ritwaye akanashima ko ibitekerezo by’amabanyamakuru byitaweho, ariko impungenge afite ni ububasha riha Minisitiri ufite itangazamakuru mu nshingano ze bwo kuba yakora amategeko (ministerial decree) yunganira irisanzwe ati “ubu se ko hari ibyo tutishimiye tukabibwira Perezida wa Repubulika akabihindura, Iteka rya Minisitiri riramutse ritubangamiye twabibwira nde se ?”

Mu ngingo abanyamakuru bakunze kugaragaza ko zibabangamiye muri iri tegeko ndetse na Perezida Kagame akaza kwifuza ko zahindurwa harimo ingiyo ya 2 mu gika cyayo cya 7 aho yagaragazaga ko ukora umwuga w’itangazamakuru agomba kuba afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu itangazamakuru, iyi ngingo ikaba yarahinduwe ku buryo ukora umwuga w’itangazamakuru agomba kuba yararangije amashuri yisumbuye ariko akaba yaranakoze amahugurwa atandukanye y’itangazamakuru.

Mu zindi ngingo zahinduwe harimo kuba ibiri muri iri tegeko byaragombaga gutangira gushyirwa mu bikorwa mu gihe kingana n’imyaka itatu, iki gihe kikaba cyarongerewe kugera ku myaka itanu kugira ngo abatujuje ibisabwa bazabe bashobora kuba babishize mu bikorwa.

 

 http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=276&article=8488

Posté par rwandaises.com