Perezida Paul Kagame na Jean François Van Boxmeer, umuyozi wa Heineken ku rwego rw’isi(Foto/Urugwiro Village)
Thadeo Gatabazi

URUGWIRO VILLAGE – Mu rwego rwo guteza imbere ubuzima bw’abaturage, isosiyeti ya Heineken irateganya gutangira gufatanya na Minisiteri y’Ubuzima, by’umwihariko mu kurwanywa agakoko gatera Sida n’izindi ndwara z’ibyorezo zikunze kwibasira ubuzima bw’abantu.

Ibyo byatangajwe na Sven Pieveriet, Umuyobozi Mukuru wa Bralirwa, ku wa 21 Kanama 2009 mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Izuba Rirashe nyuma y’aho urwo ruganda rwizihirije isabukuru y’imyaka 50 rumaze rushinzwe kuva mu mwaka wa 1959 mu Rwanda, yavuze ko mu byo urwo ruganda ruteganya kugeraho harimo gufasha u Rwanda mu ngeri zitandukanye z’iterambere.

Sven Pieveriet yakomeje atangaza ko Brwalirwa ari uruganda rumaze gushinga imizi mu karere, rukaba kandi ari uruganda ruri mu mateka y’Abanyarwanda agira ati “ni ngombwa gufatanya n’igihugu n’abaturage bacyo mu iterambere, kandi abaturage n’igihugu muri rusange ni bo batumye uruganda rugera aho rugeze”

Jean Francois Van Boxmeer, umuyobozi wa Heineken isanzwe ikorera mu bihugu 65 ku isi, we yavuze ko Bralirwa igiye gufatanya na Minisiteri y’Ubuzima guhashya indwara ya malariya ku ikubitiro, ibindi bikorwa bikazakurikiraho.

Nyuma yo kwitabira igikorwa cyo kwizihiza uwo munsi cyabereye ku wa 20 Kanama 2009 i Nyamyumba mu Karere ka Rubavu, Umuyobozi wa Heineken, Jean François Van Boxmeer, yagiriye uruzinduko mu biro bya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ku wa 21 Kanama 2009.

Nyuma yo kubonana na Perezida Paul Kagame, Jean François Van Boxmeer yatangarije abanyamakuru ko Bralirwa igeze mu gihe cyo gushinga imizi no mu bindi bikorwa, ibyo ngo bikaba bigaragarira mu musaruro itanga mu Rwanda no mu byo yohereza hanze yarwo.

Ikindi yatangaje ni uko ngo yishimiye kuba hari ibihingwa bimwe nk’ibigori n’amasaka byera mu Rwanda byifashishwa n’urwo ruganda, ngo akaba yaranasezeranyije Perezida wa Repubulika ko nyuma y’ibimaze kugerwaho,ibyo iteganya gukora ni byo byinshi.

Mu rwego rwo kwizihiza iyi sabukuru kandi,kuri sitade Amahoro I Remera ku munsi w’ejo habereye igitaramo kidasanzwe cyatumiwemo abahanzi mpuzamahanga batandukanye barimo P-Squre bakomoka muri Nijeria na Cecile Kayirebwa.

 

 http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=280&article=8684

Posté par rwandaises.com