KIGALI – Nk’uko byateganyijwe n’Ubuyobozi bw’Ikigo cy’igihugu cy’ubwisungane mu kwivuza RAMA, inyubako yacyo nshya irateganya gufungura imiryango nibura mu kwezi kwa Nzeri 2009 nyuma yo kubona bimwe mu bikibura ngo itangire gukorerwamo akazi.
Ibyo ni ibyatangajwe n’Umuyobozi RAMA, Dr Innocent Gakwaya ku wa 07 Nzeri 2009, mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru Izuba Rirashe kuri telefoni kijyanye n’igihe nyakuri inyubako nshya yayo izatangirira.
Muri icyo kiganiro, Umuyobozi wa RAMA ,Dr Innocent Gakwaya yagize ati “tugeze ku cyiciro cya nyuma, nyuma y’iminsi itari mike twari tumaze tuyubaka, ariko twari kuba twararangije uretse ko twatindijwe na bimwe tugitunganya nka za interineti n’ibindi bikoresho nk’insinga z’imiyoboro ya interineti n’ibindi”
Ikindi, yavuze ko bitewe n’ibindi byiyongereye kuri iyo nzu bijyanye na parikingi y’imodoka nyinshi kuri iyo nyubako, ngo ingengo y’imari ya miliyari 7 yari yarateganyijwe ishobora ku ziyongera, avuga ko ibyo bikorwa byo kubaka za parikingi bishobora kuzatwara miliyoni zindi ziri hagati y’imwe n’ebyiri.
Iyo nzu kandi ngo ikaba yarahisemo kongeramo ibyo bikorwa byo kubaka izo parikingi kugira ngo yuzuze amabwiriza y’imyubakire ikubiye muri gahunda y’Umujyi wa Kigali, kandi ngo iyo nzu ikaba igomba kubikorerwa kuko izakorerwamo n’ibigo bitandukanye bizaba bikodesha, RAMA yo ikazakorera mu nzu 5 mu nzu 14 zizaba ziyigize.
Ibyo yavuze na none bikaba byaruzuzanyaga n’ibya Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Eng.Linda Bihire ubwo yari yasuye iyo nyubako igeze hagati, agasiga avuze ko hagomba kuzubakwaho parikingi n’ibindi bikorwa nk’inzira y’amazi n’ibindi kugira ngo izabe yujuje amabwiriza y’Umujyi wa Kigali, ibyo ndetse bishimangirwa n’Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe iterambere Jeanne D’Arc Gakuba na we wari uherekeje Minisitiri basuye iyo nyubako gusa we akaba yaribanze ku gusaba ubuyobozi kwita ku micungire y’amazi ashobora kuzasenyera abandi.
Iyo nyubako nshya nk’uko byagarutsweho n’Umuyobozi wayo Dr Gakwaya, ngo yatangiye mu mwaka wa 2004 yubakwa na sosiyeti y’ubwubatsi yo mu gihugu cy’Ubushinwa, iyo sosiyeti ikaba ari na yo yubaka inzu izahurizwamo ibigo by’ubwishingizi mu Mujyi wa Kigali aho Gare yahoze.
http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=287&article=9011
Posté par rwandaises.com