Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Fidèle Ndayisaba (Foto / Arishive)

Kiiza E. Bishumba

KIRUNDO – Nyuma y’aho bivuzwe amakuru y’uko hari Abanyarwanda bakomeje kwambuka umupaka bagana mu gihugu cy’u Burundi ku mpamvu zitazwi, mu mpera z’icyumweru gishize ikinyamakuru Izuba Rirashe cyasuye Komini Bugabira iri  mu Ntara ya Kirundo mu gihugu cy’u Burundi kugira ngo koko harebwe ko ibivugwa bifitanye isano n’ukuri.

Aho uyu munyamakuru yashoboye kugera ni mu Mirenge ya Kiri ibarirwamo Abanyarwanda bagera kuri 230, muri Kiyonza habarirwa 45 no muri Nyakarama habarirwa abagera kuri 45, iyi mibare ikaba ari itangwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) rikorera mu Burundi.

Abenshi muri bo bakaba baturuka mu Turere twa Nyanza, Huye, Gisagara na Ruhango bose bakaba ari abasore, bakaba baratangiye guhunga kuva muri Kanama uyu mwaka wa 2009.

N’ubwo byari bigoranye kugira ngo izi mpunzi zemere kuvugana n’uyu munyamakuru, ndetse no kuzitandukanya n’abenegihugu b’Abarundi ubwabyo bigoye bitewe n’uko basa nabamaze gutura bakanivanga n’Abarundi usibye bake baba ahantu hihariye nko mu mirima, bake bemeye kuvugana n’uyu munyamakuru bavuze ko bahunga ubwicanyi bukorwa mu Rwanda, ariko babazwa ubwo bwicanyi ubwo ari bwo bagahitamo kutagira ikindi barenzaho bagasa n’abagumutse.

Nk’uko byatangarijwe Izuba Rirashe na Guvereneri w’Intara ya Kirundo mu Burundi, Bwana Muvunyi Junénal, kuri uyu wa 8 Ugushyingo 2009, kuri we abona Abanyarwanda binjira mu Burundi ahanini bashobora kuba bafite ibyo bakurikiranyweho n’ubutabera cyane Inkiko Gacaca dore ko mu bibazo babazwa badakunda kugaragaza imyirondoro yabo cyane iyo babajijwe aho bari batuye mbere ya 1994.

“Nahoho nje mbona Abanyagwanda batorokera ino mu Burundi ari abafise ivyaha cane ivy’ihonyabwoko na cane iyo babajijwe aho ryabaye bari baca batangura kwigumura, kumbure bakabura n’ico basubiza’.

Cyakora Guverineri w’Intara y’Amajyepfo ihana imbibi n’icyo gihugu Bwana Ndayisaba Fideli ikaba ari nayo iturukamo aba baturage bahunga yavuze ko imibare itangwa na UNHCR atemeranywa na yo, avuga ko n’ubwo hari abajya muri kiriya gihugu ariko Atari ko bangana.

Mu kiganiro Ndayisaba yagiranye n’ikinyamakuru Izuba Rirashe kuri telefoni kuri uyu wa 9 Ugushyingo 2009, Ndayisaba yavuze ko hari bamwe batangiye kugaruka, abasigayeyo bakaba ari 198 biganjemo abahunga Inkiko Gacaca ndetse ngo hari n’Abarundi bagera kuri 94 bari batuye mu Rwanda mbere y’umwaka wa 1994, nyuma y’aho indangamuntu nshya zitangiwe mu Rwanda ntibazihabwe kuko batujuje ibisabwa, ngo bumvise ko bambuwe uburenganzira bwabo na bo bakurikiye abo Banyarwanda bari bahungiye i Burundi.

Icyo kibazo cy’Abarundi Guverineri Ndayisaba Fidèle yavuze ko cyumvikanyweho neza hagati ya Leta zombi hemezwa ko uwaba ashaka ubwenegihugu yabusaba anyuze mu nzira zisanzwe zemewe n’amategeko.

Twifuje kandi kumenya icyo UNHCR yakoze kugira ngo imenye koko niba iby’umutekano muke aba biyita impunzi bavuga ko aribyo bituma bahunga,ntitwashobora kugira uwo tubona tuvugana nawe dore ko ngo bakorere mu Mujyi wa Bujumbura bagera muri ako karere rimwe na rimwe.

 

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=314&article=10317

posté par rwanaises.com