– N’ubwo Akarere ka Nyarugenge kavuga ko itariki yageze ngo atange imihoho, Bernard Ntaganda ntabikozwa!

– « Bernard Ntaganda ntabwo yakomeza kwigomeka ngo yimane ibiro n’ibikoresho by’ishyaka kandi ishyaka ryarimutse muri Nyarugenge ubu rikaba rikorera mu karere ka Gasabo » umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge.

– Kuri Bernard Ntaganda we ngo ibyo niko bivugwa ariko bo biteguye guhangana n’uwo ari we wese waza ashaka kubimura ku ngufu kandi akiri umuyobozi w’ishyaka PS Imberakuri

Itariki ntarengwa yo gutanga ibikoresho by’ishyaka PS Imberakuri no gufunga icyo yita ibiro by’ishyaka yageze kuri uyu wa 10 Kamena 2010, uwo akaba ari Ntaganda Bernard wahoze ari umuyobozi w’ishyaka PS Imberakuri.

Aya makuru akaba yaratangajwe na Mayor w’akarere ka Nyarugenge, Mme Nyirahonora Théophila ubwo twamubazaga icyo avuga ku makuru avuga ko Maitre Bernard Ntaganda yaba yirukanywe mu karere ka Nyarugenge.

Aganira na igihe.com ku gicamunsi cy’uyu wa kane, umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge yavuze ko ibyo Ntaganda avuga ko afite ibiro by’ishyaka PS Imberakuri kandi ko ari we muyobozi w’iryo shyaka atari byo na busa, ahubwo ko uyu munyapolitiki atakiri perezida wa PS Imberakuri kuva aho inteko rusange y’ishyaka rye imweguje ku buyobozi ku ya 17 Werurwe uyu mwaka.

Kuri telefoni ye igendanwa, Me Ntaganda Bernard yatangaje ko biteguye guhangana n’uwo ari we wese washaka kubanyaga ibiro n’ibikoresho by’ishyaka akibereye umuyobozi.

Twabamenyesha ko kugeza nimugoroba, icyari giteganyijwe gukorwa kitakozwe hakaba hagiye kuzakoreshwa ingufu nk’uko ibikubiye mu ibaruwa yanditswe n’akarere ka Nyarugenge ibigaragaza.

Florent Ndutiye

http://www.igihe.com/news-7-11-5325.html
Posté par rwandaises.com