– « Gen Kazura arafunze, ntabwo akomeje imirimo ye…Ubu tuvugana ari i Kanombe… Birashoboka ko yakwimurwa, ariko ubu ari muri Military Police, niyo imufite. »

–  » Twarwanye intambara nyinshi, ariko na none urugamba tugomba guhagurukira tukarurwana n’imbaraga nyinshi, ni intambara y’ibihuha. »

Nyuma y’aho inkuru imaze gusakara ko Brigadier General Jean Bosco KAZURA yatawe muri yombi akaba afunzwe, twaganiriye n’umuvugizi w’Ingabo zu Rwanda, Lt Colonel Jill RUTAREMARA, abitubwira mu buryo burambuye. Twamubajije kandi na bimwe mu bibazo bamwe bibazaga muri iyi minsi, bakeneye kumenya ukuri kwabyo.

Ikiganiro kirambuye ni hagati ya NTWALI John Williams (NJW) wa IGIHE.COM na Lt Colonel Jill RUTAREMARA mu izina ry’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF)

IGIHE.COM: Biravugwa ko Gen KAZURA Jean Bosco afunzwe kuva kuri uyu wa gatatu. Ukuri kwabyo ni ukuhe? Niba ariko biri yazize iki?

Umuvugizi w’Ingabo: Nibyo koko Gen Kazura yatawe muri yombi kandi arafunzwe. Yazize ko yasohotse mu gihugu atabifitiye uburenganzira, kandi amategeko y’igisirikare atabimwemerera.

IGIHE.COM: Ese asohoka mu gihugu yari yagiye he, ajyanyweyo n’iki? Uburenganzira yari akeneye guhabwa ni bwoko ki?

Umuvugizi w’Ingabo: Yagiye mu bintu by’umupira South Africa, agenda adasabye abayobozi uruhusa, baramushaka baramubura. Bamuhamagaye bumva ari hanze, urabizi telefoni z’epfo iyo n’iz’ino zirakorana. Yasabwe kugaruka rero, ageze ino ahita afungwa.

IGIHE.COM : Ese kugenda kwe hari akazi byangije? Itegeko yishe ni irihe?

Umuvugizi w’Ingabo: None se ko abamukuriye bamushatse! Ubwo urabyumva akazi yarakangije.

IGIHE.COM: Ntabwo ndasobanukirwa n’icyo mwita ko umusirikare adasohoka mu gihugu adafite uruhusa, ese ntiyemerewe gutemberera hanze, kuharuhukira se, cyangwa …

Umuvugizi w’Ingabo: Ibintu biri clear, ni itegeko ko umusirikare wese cyane cyane umu officer, adashobora gusohoka mu gihugu adafite uruhusa rw’ubuyobozi, no matter yaba agiye mu kandi kazi, yaba agiye muri personnal affairs (ibikorwa bye bwite), yaba agiye gusura abantu n’ibindi. Yewe n’iyo yaba agiye mu kazi ka Leta agomba gusaba uruhusa ubuyobozi bw’ingabo.

IGIHE.COM: Urwo ruhusa rusabwa nde? Mu gihe kingana iki mbere yo gusohoka mu gihugu?

Umuvugizi w’Ingabo: N’ahandi hose muri Leta basaba ikibali, nta mukozi ureka cyangwa ngo ate akazi uko ashaka, ubwo rero nawe yagombaga gusaba uruhusa abamukuriye, ntabwo mu ngabo ari ho hataba amategeko. Kandi si ubwa mbere yari kuba asabye uruhusa, natwe twese turarusaba.

IGIHE.COM: Nababajije nti uruhusa rusabwa nde? Ese ni Minisitiri w’Ingabo, ni umugaba w’ingabo, cyangwa ni umukuriye wa bugufi (next level from his)? Cyangwa se igisubizo cyaba ari ibanga rya gisirikare?

Umuvugizi w’Ingabo: Mu mategeko yandikira Umugaba Mukuru w’Ingabo, nawe kubera ko afite inzego zimukuriye akorana nazo, bakabyiga bakazatanga igisubizo.

IGIHE.COM: Ferwafa ni urwego rwa Leta rwemewe n’amategeko, n’ibyo yari agiyemo birazwi, kandi yagombaga kwigirayo ubwe. Ese uruhusa ntirwatinze niba rwarasabwe, kandi hari ibigomba gukorwa byihutirwa?

Ikindi kandi, si ubwa mbere agiye muri Afurika y’Epfo, yanagiyeyo kenshi muri iyi minsi ibanziriza igikombe cy’isi. Kuki kuri iyi nshuro ari bwo afashwe, mutanategereje ko icyamujyanye agisoza?

Umuvugizi w’Ingabo: Aho niho ikibazo kiri. Asanzwe ajyayo, ariko agasaba uruhusa. None rero kuba akoresha passport ya diplomatic akumva ko azajya agenda uko yishakiye, ntabwo mu gisirikare tubyemera. Byitwa “insubordination” cyangwa se ubugande. Ni ukutubahiriza amabwiriza y’abagukuriye n’ay’ubuyobozi.

image
Brig. Gen KAZURA Jean Bosco mu myaka ishize

IGIHE.COM: Ese kuba yaragiye muri South Africa, ntajye hafi aha cyangwa mu kindi gihugu n’iyo cyaba icya kure ariko kitari Afurika y’Epfo, ubwabyo ntibyaba birimo ikibazo cyihariye?

Umuvugizi w’Ingabo: (Araseka) Ugiye kuba nka ba bandi bambazaga niba yarabonanye na Kayumba? Twe, principles si distance, tureba ikosa ryakozwe. Naho ubundi n’iyo yajya hepfo i Burundi cyangwa ruguru aha i Bugande, twari kumuhana, kandi agahanwa kimwe n’uko yajya muri Amerika.

IGIHE.COM: Nkubajije ntyo kuko bivugwa ko muri South Africa hariyo Network y’Ingabo zitavuga rumwe na Leta, kandi …

Umuvugizi w’Ingabo: Uravuga abasirikare bahunze cyangwa ni abirukanywe mu ngabo?

IGIHE.COM: Baba abahunze, baba abijyanye, baba abacyuye igihe, icyo nshimangira ni iby’iyo Network iri muri Afurika y’Epfo.

Umuvugizi w’Ingabo: Urashaka kuvuga se ko muri Afurika y’Epfo ariho hari abasirikare benshi bahoze mu Ngabo z’u Rwanda?

IGIHE.COM: Si icyo mvuga, abenshi bashobora kuba bari n’ahandi cyangwa se mu Rwanda ubwaho, ariko High Command ikaba South Africa. Amakuru y’imvaho yabyo ni ayahe?

Umuvugizi w’Ingabo: Eeh, bashobora kubigerageza, ariko ntibabigeraho. Ku bwacu, iyo Network ntayo tuzi!

IGIHE.COM: Tugaruke kuri General Kazura. Hari abafungirwa mu bihome, hari abafungirwa mu ngo zabo, hari n’abakomeza akazi kabo ariko bafungishijwe ijisho. We afungiye he?

Umuvugizi w’Ingabo: Gen Kazura arafunze, ntabwo akomeje imirimo ye.

IGIHE.COM: Afungiye he kandi mu buhe buryo?

Umuvugizi w’Ingabo: Ubu tuvugana ari i Kanombe.

IGIHE.COM: Uravuga Kanombe nka area, ni Kanombe Military Camp, cyangwa ni ahandi hafi aho hagizwe ibanga?

Umuvugizi w’Ingabo: Birashoboka ko yakwimurwa, ariko ubu ari muri Military Police, niyo imufite.

IGIHE.COM: Ese iryo fungwa rye ntiridindiza izindi nshingano yari afite? Aho kuvanga igisirikare n’indi mirimo ntibyaba birimo amakuba menshi kurenza umugisha ubirimo?

Umuvugizi w’Ingabo: Umusirikare wese ukora indi mirimo agengwa n’amategeko ya gisirikare. N’iyo tumuhannye, tumuhana gisirikare. N’iyo akoze amakosa, amategeko y’ingabo niyo ya mbere abanza kumureba, ibindi bikaza hanyuma.

IGIHE.COM: Mu minsi ishize havuzwe ibisa n’impuha ariko mutigeze muvuguruza, ko General KARENZI Karake yaba yaratorotse abamurinze, agahunga …

Umuvugizi w’Ingabo:(araseka)

IGIHE.COM: Byifashe bite, ukuri kwabyo ni ukuhe? Niba atari byo amakuru nk’ayo ava he? Kuki atavuguruzwa?

Umuvugizi w’Ingabo: Ahubwo iyo uba wavugaga ko Network ikomeye iriho ari iy’ibihuha. Kuko ni byinshi kandi biva impande zose. Ko utambajije se Gen Muhire? Kandi nawe numva bavuga ko yahunze! Ntaho bagiye bose bari mu ngo zabo niho bafungiwe. Nk’uyu munsi hari iradiyo (…) yambazaga niba koko Afande Kabarebe afunzwe kandi twirirwanye. Muri office yiriwe yakira abantu, so ibihuha nk’ibyo byose nibyo abantu bagomba kwima amatwi.

IGIHE.COM: Bijya bigorana kubyima amatwi batahawe ukuri kubivuguruza. Ari nayo mpamvu hari benshi mu banyarwanda (n’ubwo nta barura ryabikozweho), bakomeje gukangaranywa n’ifungwa rya hato na hato ry’abajenerali, n’abandi basirikare bakomeye. Abo bo murabahumuriza mute? Ese impungenge zabo zishingiye ku busa?

Umuvugizi w’Ingabo: OK, ibyo biroroshye cyane,kuko tugomba kurwanya impunity (korora abanyabyaha/umuco wo kudahana):

Icya mbere: Nta gihe bitakozwe, gufungwa byo abanyamakosa bahora bafungwa. Nta gihe batafunzwe, n’abandi bazafungwa nibakora amakosa abafungisha.

Icya kabiri: Ni ukubaza abo baturage niba bifuza ko abasirikare bakora amakosa batagomba guhanwa.

Icya gatatu: Erega n’abasivile barafungwa. None se niba bo bafungwa, discipline y’ingabo yaba iyihe abanyamakosa badahanwa?

Icya kane: Ni ukumenya ko icya ngombwa ari icyo umuntu aba afungiwe, si icyo ufunzwe ari cyo.

None se niba General yakora amakosa ntahanwe, jye nyakoze bampana bashingiye kuki? Abandi basirikare bato bavana he discipline?

IGIHE.COM: Mu gusoza, hari icyo twaba tutavuzeho mwumva mukeneye kumenyesha Abanyarwanda kuri iyi case (ku byabaye)?

Umuvugizi w’Ingabo: Ako kantu ni ingenzi. Kuko hari abantu bakwiza ibihuha, birirwa babicura bakarara babicura, bakanabikwirakwiza mu buryo bwihuse. Twarwanye intambara nyinshi, ariko na none urugamba tugomba guhagurukira tukarurwana n’imbaraga nyinshi, ni intambara y’ibihuha. Murakoze cyane.

image
Lt Col Jill RUTAREMARA, Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda

Basomyi, turizera ko hari byinshi musobanukiwe ku bw’iki kiganiro twagiranye na Lt Colonel Jill RUTAREMARA, Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda. Turamushimira cyane, we n’Umuvugizi wa Polisi, kuba ari bo babiri ba mbere muri iki gihugu baha itangazamakuru amakuru akenewe kandi akwiye batabanje kuriburabuza, nk’uko bigaragara mu zindi nzego za Leta, cyane cyane za Ministeri, za Komisiyo n’ibindi bigo bishamikiye kuri Leta.

Twongere tunamushimire, ko n’ubwo iki kiganiro twakigiranye ahagana isaa yine n’igice z’ijoro (22h30), ntibyamubujije kuduha umwanya wose ungana n’ibyari bikeneye gusubizwa.

IGIHE.COM natwe twiyemeje kujya tubagezaho amakuru yihuse, y’imvaho, y’impamo, afite gihamya, kandi tukigerera ku muzi w’inkuru, tukabagerera aho mutageze.

NTWALI John Williams
(intwarane@gmail.com)

http://www.igihe.com/news-7-11-5324.html

Posté par rwandaises.com