Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru The East African, minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Louise Mushikiwabo yagize icyo atangaza kuri bimwe mu bivugwa ku Rwanda muri iki gihe rwitegura amatora.

Ku kibazo cya Madame Ingabire Victoire, minisitiri Mushikiwabo yavuze ko uwo mugore atari kwitwara nk’umukandida ku mwanya wa perezida wa repubulika, ngo ahubwo yaje mu Rwanda guteza umutekano muke mu baturage (social unrest). Ngo ntibitangaje kuba yarashyikirijwe inkiko, ngo kandi byaragaragaye ko afite aho ahuriye n’umutwe w’iterabwoba. Mushikiwabo ati “nta mwanya uri mu Rwanda ku muntu nka Ingabire. Yaba muri iki gihe cyangwa mu gihe kizaza.”

Abajijwe niba atabona iterwa ry’amagerenade n’ihagarikwa ry’abajenerali babiri riherutse kuba ritarateye abantu umutima uhagaze (panic), minisitiri Mushikiwabo yavuze ko u Rwanda rufite abanzi bari hanze bashaka kurugirira nabi, ngo rukaba rufite n’abarurimo imbere nabo batishimiye ubuyobozi buriho. Ati “iyi guverinoma yagiye yirukana abantu kubera kwitwara nabi mu nshingano zabo cyangwa kuba hari aho bahuriye no kugira uruhare muri Jenoside. Kuki byatungurana ko hari uwatera gerenade? Iki gihugu kiracyafite abanzi.”

Minisitiri Mushikiwabo kandi yagize icyo asubiza ku byibazwa niba koko bishoboka ko abajenerali bashinjwa kwitwara nabi, mu gihe igisirikare cy’u Rwanda cyizwiho discipline yo mu rwego rwo hejuru. Aha yavuze ko igisirikare cy’u Rwanda cyigizwe n’ikiremwamuntu, ngo ariko nanone hari imyitwarire imwe n’imwe itihanganirwa…ngo kuri we rero si igitangaza.

Ku kibazo cy’umukozi wa Human Rights Watch uherutse kwimwa uruhushya rwo gukorera mu Rwanda, minisitiri Mushikiwabo yavuze ko uwo mukozi wa HRW yari yazanye impapuro ziriho amatariki adahuye, zifite ikibazo, ngo bikaba byarateye ibiro by’abinjira n’abasohoka kuzibazaho…Ngo niba uwo muryango ushaka gukora akazi kawo neza, ujye wohereza abantu badafite ibibazo.

Ati “Human Rights Watch ni umuryango wo muri Amerika. Amategeko yaho agenga abinjira n’abasohoka avuga ko abashinzwe gutanga za viza bashobora kuyikwima kubera uburyo baba bumva impamvu watanze. Nta mpamvu n’imwe batanga yo kukwangira. HRW igomba gukurikiza amabwiriza nk’ayo abandi bakurikiza. U Rwanda si igihugu cyitiyubashye (banana republic) aho dushobora guterwa ubwoba.”

KAYONGA J.

Kanda hano usome ikiganiro Mme Mushikiwabo yagiranye na The East African

 

http://www.igihe.com/news-7-11-4441.html

Posté par rwandaises.com