Mu gihe hasigaye umwaka n’igice kugirango tugere tariki 31 Ukuboza 2011, umunsi ntarengwa ku kugirango ibyo kwitwa impunzi mu guhugu icyari cyo cyose bishyirwe iruhande, ugutahuka ku bushake kw’impunzi 1400 z’abanyarwanda zibarizwa muri Cameroun guhangayikishije ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (HCR).

Amakuru dukesha RNA aratangaza ko uhagarariye HCR muri Cameroun, Catherine Hamon, yatangarije ibiro ntaramakuru by’Abashinwa Xinhua ko nta munyarwanda uzongera kwitwa impunzi ahariho hose ku isi, yaba muri Cameroun, Congo cyangwa u Bufaransa, kimwe n’ahandi ahariho hose ku isi. Yavuze ko bafite icyizere cy’uko ibimaze kugerwaho kugeza ubu ari nako bizakomeza gutera imbere, ndetse anashimangira ko itariki ntarengwa ya kiriya cyemezo izakomeza kuba 31 Ukuboza 2011.

HCR na leta ya Cameroun bafasha impunzi z’abanyarwanda zigera ku 1467 mu mpunzi zigera ku 12955 ziba mu murwa mukuru Yaounde ndetse na Douala, umurwa mukuru w’ubucuruzi w’icyo gihugu. Hari abatangarije Xinhua ko kuva mu 1994, muri Cameroun hatuye abanyarwanda bagera ku 2000.

Umuyobozi w’umuryango w’abanyarwanda bari I Yaounde, Francois Xavier Niyonzima, yatangarije Xinhua ko bategereje ko ibintu bimera neza, ngo nibitagenda neza nti bateganya kuhava.

RNA ikomeza itangaza ko HCR yemeza ko kugirango habeho ugutahuka kw’impunzi z’abanyarwanda mu gihugu cyabo bizagendera ku kuba ibintu bizarushaho kugenda neza mu Rwanda kubirebana na politiki yo gutuza abanyarwanda bahunze igihugu cyabo kubera Jenoside yakorewe Abatutsi. Ngo hari n’indi nzitizi irebana n’ibibazo by’amasambu bitari bicye mu gihugu, ahanini bitewe n’uko igihugu ari gito.

Foto: World Map

Kayonga J.
http://www.igihe.com/news-7-11-5508.html
Posté par rwandaises.com