Muri iyi minsi ku mbuga za internet zitandukanye hari guca zimwe mu nyandiko zivuga ko igihugu cy’u Rwanda, cyaba kiri gushaka guhitana bamwe mu Banyarwanda bahunze igihugu, aba ngo ni Abatavuga rumwe na Leta y’u Rwanda. Ku rundi ruhande ibi bitangazamakuru bitangaza ko atari byo nkuko bamwe mu baturage b’u Bwongereza bavuga ko u Rwanda rugendera ku mategeko bityo rukaba rutafata umugambi wo kwica Abaturage barwo.

Mu mashusho yagaragajwe n’imwe mu matelevisiyo ivugana na bamwe mu Banyarwanda batuye mu Bwongereza, aba batangaza ko bahawe ibimenyetso byerekana ko ubuzima bwabo buri mu kaga, ariko ibi nta gaciro bifite kuko n’abegeranyije aya mashusho bavuga ko u Rwanda ari icyitegererezo mu iterambere ry’ibihugu byo ku mugabane w’Afurika.

Rene Mugenzi uvugwaho gukoreshwa mu gutangaza ibinyoma ku Rwanda

Uwitwa Rene Mugenzi, umunyarwanda wavuye mu Rwanda mu 1997, ufite ubwenegihugu bw’u Bwongereza ndetse akaba asanzwe atazwi muri politiki y’u Rwanda, avuga ko yabonye ibaruwa ivuye mu nzego z’iperereza z’u Bwongereza zimubwira ko agomba kwitonda kuko ashobora kwicwa na Guverinoma y’u Rwanda; aha kandi avuga ko yaburiwe. Ariko ikibazo n’uko kugeza ubu hataragaraga ibimenyetso byerekana uruhare rwa Guverinoma y’u Rwanda muri ibi byose.

Ikindi Mugenzi atangaza ni uko yabwiwe ko hari ibindi bihugu Abanyarwanda biciwemo, ko nawe akwiye kwitonda akaba yarahise ahabwa abajyanama mu by’umutekano.

Igiteye kwibaza ni uburyo hatagaragazwa kugeza ubu amazina y’abanyarwanda bishwe ndetse n’ibihugu baba bariciwemo. Byongeye kandi, ibivugwa ko iraswa rya Kayumba Nyamwasa hari aho rihuriye na Guverinoma, ibi nta shingiro bifite kuko iperereza ritarerekana uwihishe inyuma y’ibi byose.

Jonathan Musonera ni umunyarwanda kugeza ubu ufatwa nk’aho ari igikoresho cya ba Kayumba, byongeye kandi bahujwe n’ishyaka RNC. Uyu Musonera warwanye urugamba rwo kubohora u Rwanda, ubu ari mu buhungiro i London. Nawe avuga ko yahawe amakuru avuga ko ashobora kwicwa na Leta y’u Rwanda. Ubwo yabazwaga n’umunyamakuru ngo avuge ku bantu bagiriwe nabi n’u Rwanda, yavuze ko afite ingero nyinshi z’abo bantu ariko ntiyigeze agaragagaza urugero rufatika na rumwe. Igiteye kwibaza ni ukuntu bose bahuriza ku kuba bafite ingero nyinshi ariko babazwa ntihagire izo bagaragaza mu buryo bufatika. Ibi bikaba bishimangira uburyo ki ibi byose ari ibinyoma.

Hari ingero z’Abanyarwanda batavuga rumwe na Leta batigeze bagirirwa nabi

Twese tuzi ko U Rwanda nk’igihugu kigendera ku mategeko kidashobora kugirira nabi abenegihugu, ibi kandi bigaragazwa n’uko na bamwe mu bari mu Rwanda batavuga rumwe n’ubuyobozi bw’u Rwanda, aha twavuga nka Victore Ingabire ndetse na Bernard Ntaganda ntacyo bigeze bagirwa, kuko n’ibyaha bashinjwa kugeza ubu bagejejwe imbere y’ubutabera ariko ubuzima bwabo ntibwigeze buhungabanywa, ahubwo n’abashinjwa ibyaha bitandukanye ubu bashyikirijwe ubutabera.

Mu gihe nka Faustin Twagiramungu yaje mu Rwanda muri 2003 ubwo yari yaje guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu, ariko nawe icyo gihe yahawe uburenganzira bwo kwiyamamaza kandi ntiyigeze ahutazwa na gato.

Ikindi umuntu yakwibaza ni uburyo ki aba bitwa ko baterwa ubwoba aribo bajya mu bitangazamakuru bakwirakwiza ibinyoma, kandi nyuma y’ibi nta mukozi wo mu biro bishinzwe iperereza ryo mu Bwongereza uratangaza aya makuru ku mugaragaro; ibi byerekana ko bishoboka ko ibi byose ari mu rwego rwo kujijisha amahanga.

N’ubwo bimeze gutya abashinzwe iterambere mpuzamahanga mu Bwongereza bavuga ko nta kibazo gihari ku Banyarwanda, ibi ngo byerekanwa n’uko mu Rwanda hagaragara iterambere ry’inzego zitandukanye z’ubuzima.

Mu bigarukwaho n’iri tangazamakuru rivuga ko hari ikibazo cy’uko u Bwongereza buha u Rwanda miliyoni 83 z’ama pounds ku mwaka, Malcolm Bruce inzobere mu iterambere yabwiye ibi bitangazamakuru ko babona nta kibazo kiri mu Rwanda, iterambere rigenda ryihuta nyuma ya Jenoside.

Bimwe mu bitangazwa ni uko umutwe w’iperereza w’Ubwongereza MI5 ufite ubunararibonye bwo gukora iperereza ryo mu rwego rwo hejuru. Aha umuntu yakibaza uburyo aya makuru yaje kugera mu bitangazamakuru kandi bikiri mu iperereza?

Umuntu ntiyabura kuvuga ko ibi bivugwa ari ibya bamwe mu bagiye bahunga u Rwanda bari mu Bwongereza, ariko mu byagiye bitangazwa n’Abanyarwanda bari mu bice bitandukanye byo muri Amerika, ndetse no muri Canada bavuga ko nta kibazo bafite ko bameze neza. Ibi byitwa ko bivugwa na bamwe mu bahoze mu ngabo z’Igihugu nta shingiro namba bifite.

Mu gusoza umuntu yavuga ko kuba bamwe mu banyarwanda baba mu mahanga bakoreshwa mu gutangaza ibinyoma ku gihugu cyabo ari ukubera inyungu za bamwe mu bashaka guhungabanya umudendezo w’Igihugu.

Hejuru ku ifoto Rene Mugenzi, umwe mu bagenda bakwiza ibihuha ko ashobora kugirirwa nabi n’u Rwanda

MUGABE Z.

http://news.igihe.net/news.php?groupid=7&news_cat_id=11&news_id=1296/Posté par rwandaises.com