Bikurikiye inyandiko zasohotse mu bitangazamakuru bitandukanye bivuga ko ubuzima bw’Abanyarwanda bari mu Bwongereza buri mu kaga, Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ibi nta shingiro bifite.

Mu nyandiko yashyizwe ahagaragara na Guverinoma y’u Rwanda kuri iki cyumweru ihakana ibi byose bivuga ko Abanyarwanda babiri baba mu Bwongereza bashobora kugirirwa nabi na Leta y’u Rwanda.

Nkuko iryo tangazo rikomeza rivuga, Guverinoma y’u Rwanda ntihungabanya ubuzima bw’abenegihugu bayo cyangwa se ihohotere ku buryo butandukanye abenegihugu aho baba batuye hose.

Guverinoma itangaza ko itakwihanganira ibyavuzwe ku banyarwanda babiri ko ubuzima bwabo bugerwa amajanja na Leta y’u Rwanda.

Itangazo rikomeza rivuga ko Polisi yo mu Bwongereza (Metropolitan Police) itabajije u Rwanda ku bivugwa ariko ko yiteguye gukorana n’izo nzego z’umutekano mu Bwongereza mu rwego rwo kwerekana ko nta muntu n’umwe yaba umunyarwanda cyangwa Atari we, waba yarahohotewe ari ku butaka bw’u Bwongereza.

Guverinoma y’u Rwanda kandi yatangaje ko yakiriye neza icyifuzo cya bamwe mu bagize inteko ishinga amategeko y’u Bwongereza aribo Douglas Alexander na Eric Joyce, cyo kwerekana ukuri ku bivugwa byose. Mu gihe bigaragaye ko ibyatangajwe ari ibinyoma, Guverinoma y’u Rwanda itegereje ko igipolisi cy’u Bwongereza cyazabeshyuza ibyari byatangajwe.

Muri iryo tangazo, itangazamakuru ryamenyeshejwe ko bariya bagabo babiri bivugwa ko baburiwe na Polisi yo mu Bwongereza batazwi muri politiki y’u Rwanda ndetse ko nta n’icyatuma bafatwa “nk’abatavuga rumwe na Leta”.

Mu gusoza iryo tangazo Guverinoma y’u Rwanda yasabye buri wese kudaha agaciro itangazamakuru, abantu ku giti cyabo cyangwa se udutsiko twishora mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi ku baturage b’u Rwanda ndetse no guhesha igihugu isura mbi.

Migisha Magnifique

http://news.igihe.net/news.php?groupid=7&news_cat_id=11&news_id=12962

osté par rwandaises.com