Kaboyi wahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IBUKA (Foto/Arishive)

Egide Kayiranga

NYARUGENGE – Ku wa 02 Kamena 2011, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali rwagize abere bamwe mu bahoze ari abayobozi bakuru b’umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 (Ibuka), ku byaha baregwaga birimo ibyo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano, ndetse n’ubuhemu.

Abahoze ari abayobozi ba Ibuka baregwaga ni  Benoît Kaboyi, wahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uwo muryango, Nsengiyumva Emmanuel wari Umucungamari, Ahishakiye Naphtal, wari ushinzwe gahunda yo kwibuka, Kayigamba Théobald, Mukaremera Marie Ange Chantal,  Muyoboke Juvens, Nyagatare I. Irenée, Sebyasha Jaques, Sindikubwabo Dieudonné, Twagirayezu Jean  Damascène, Uwacu Francine, Uwarugari Marie Jeanne, na Uwera Séraphine.

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwahise rutegeka ko amagarama y’ uru rubanza angana n’amafaranga y’ u Rwanda 275 250 azaguma mu isanduku ya Leta.

Benoît Kaboyi wahoze ari Umunyamabanga mukuru wa IBUKA, akaba yarahagaritswe ku mirimo ye n’inama y’ubuyobozi y’uwo muryango mu Gushyingo 2009, ubwo bamushinjaga gusesagura umutungo w’uwo muryango, maze ahita afatwa arafungwa hamwe n’abagenzi be.

Ku itariki ya 4 Gicurasi 2010, ni bwo urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwategetse ko Benoît Kaboyi, Nsengiyumva Emmanuel na Ahishakiye Naphtal bafungurwa by’agateganyo bakajya bitaba urukiko.

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=559&article=23109

Posté par rwandaises.com