Umunyamabanga mukuru wa FPR-Inkotanyi yatangarije abanyamakuru ko kubera ibyagezweho mu myaka ishize n’uburyo abanyarwanda bakiriye kandi bashima gahunda za FPR-Inkotanyi bituma bizeye intsinzi y’umukandida wabo Paul Kagame mu matora ya Perezida azaba mukwa munani.

Francois Ngarambe mu kiganiro n'abanyamakuru kuri iki gicamunsi

Francois Ngarambe mu kiganiro n’abanyamakuru kuri iki gicamunsi

Hari mu kiganiro n’abanyamakuru kuri iki gicamunsi aho iri shyaka riri ku butegetsi ryavugaga gahunda yaryo mu gihe cyo kwamamaza umukandida waryo kizatangirira kuri uyu wa gatanu mu karere ka Ruhango.

Francois Ngarambe yavuze ko bizeye intsinzi kubera uko abanyarwanda bashima kandi bakiriye imigabo n’imigambi ya FPR-Inkotanyi iri no mu byo yabagejejeho mu myaka ishize.

Francois Ngarambe ati “Ibyo Perezida yakoze birivugira, ibyo azakorera abanyarwanda ni ibishimangira ibyo bagezeho. Tuzongera imbaraga kugira ngo tugere aho u Rwanda rwifuza.”

Ngarambe ariko avuga ko hakiri urugendo runini kuko hari byinshi bitaragerwaho.

Ati “kugeza ubu abanyarwanda benshi baracyahangana no kugira imibereho ibabereye ntabwo turagera aho twifuza .

Nk’ubu twavuga ko tuvuga ko mu buhinzi twateye imbere ariko umusaruro kuri hegitari uracyari hasi ugereranyije n’uwo twifuza. Turacyafite urugendo mu byiciro byose mu gihugu.”

Kwiyamamaza kw’abakandida biratangira kuri uyu wa gatanu, umukandida wa FPR akazatangirira mu karere ka Ruhango kuwa gatanu akazasoreza mu karere ka Gasabo ku itariki 02/08 mbere gato y’amatora.

Francois Ngarambe asaba abanyarwanda muri rusange n’abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi by’umwihariko kuzitabira aho umukandida wabo aziyamamariza bakumva imigabo n’imigambi abafitiye.

Paul Kagame azagera mu turere twose tw’u Rwanda, ngo hari n’aho azajya ahantu habiri mu karere kamwe bitewe n’imiterere y’Akarere nk’uko Ngarambe yabivuze.

Muri iki kiganiro yavuze ko FPR yashimye ko hari amashyaka yabashyigikiye, ngo bigaragaza ko abantu bashobora kugira ibitekerezo bitandukanye ariko bagahuza icyerekezo. Mu kwiyamamaza ayo mashyaka ngo azambara ibiyaranga nta kibazo.

Ngarambe avuga ko abanenga politiki y'u Rwanda hari ababarimo bameze nk'abanenga inka icebe ryayo

Ngarambe avuga ko abanenga politiki y’u Rwanda hari ababarimo bameze nk’abanenga inka icebe ryayo

Francois Ngarambe yavuzeko u Rwanda rudahangayikishijwe n’abapfobya ibikorwa bya politike mu Rwanda.

Ati “abantu bahora banenga ntako tuzabagira kuko twebwe dukora ibyo tubona bibereye imibereho y’abanyarwanda  hari abahora bashaka ibyo banenga kurusha kuvuga ibyiza. Twebwe rero tureba niba ibyo banenga bifite ishingiro kugirango tubone aho duhera dukosora.”

Mu bikorwa byo kwiyamamaza, biteganyijwe ko umukandida wa FPR azahera mu Ntara y’Amajyepfo mu karere ka Ruhango na Nyanza tariki 14 Nyakanga, akomereze Nyaruguru Gisagara (15), Nyamagabe,Huye na Kamonyi (16), Muhanga na Ngororero(17 Nyakanga).

Bugesera na Kicukiro(19 Nyakanga), Nyarugenge na Rulindo(20), Nyagatare, Gatsibo na Kayonza(22), Kirehe, Ngoma na Rwamagana(23), Rubavu Musanze na Nyabihu(25), Karongi na Rutsiro(26), Nyamasheke na Karongi nanone(27), Rusizi ahantu habiri tariki 28, Burera na Gakenke (30), Gicumbi kuri 31 ahantu habiri, na tariki 02 Kanama mu karere ka Gasabo.

Josiane UWANYIRIGIRA
UMUSEKE.RW