http://www.jamati.com/online/wp-content/uploads/2008/01/didier-drogba.jpg

Minisitiri Habineza ubwo yasabaga Drogba kuza mu Rwanda (Foto / Arishive)

Maurice Kabandana

Ibihangange mu mupira w’amaguru ku mugabane w’Afurika, Abanyarwanda bategerejanye amatsiko, kuri iki cyumweru tariki ya 20 Kamena 2009, ni bwo bagera i Kigali aho baje gukina umukino wa gicuti n’ikipe y’igihugu Amavubi.

Ibi ni ibitangazwa na Minisitiri wa Siporo n’Umuco, Joseph Habineza, mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Izuba Rirashe kuri uyu wa gatandatu mbere y’uko yurira indege ajya kuzana aba bakinnyi.

“Gahunda zose ziragenda neza uko twaziteguye, abakinnyi twifuje ko baza bose bariteguye ku buryo ejo Abanyarwanda bazabibonera ariko cyane cyane ku wa mbere ubwo bazaba bakina umukino wa gicuti” nk’uko Minisitiri Habineza akomeza abivuga.

Minisiti wa Siporo n’Umuco yatangaje ko kugeza ubu abakinnyi bose biteguye kuza i Kigali uretse abakinnyi babiri basa n’abafite gahunda yo gusubira i Burayi kuko bafite ibibazo mu makipe yabo ariko nabo bakaba bashobora kuzana n’abandi, abo n’umukinnyi ukinira ikipe ya Chelsea, Salomon Kalou ndetse na Emanuel Eboue ukinira ikipe ya Arsenal.

Nk’uko bitangazwa na Minisitiri ufite siporo mu nshingano ze, umukinnyi bavugana umunsi ku wundi ni umukinnyi Samuel Eto’o Fils akaba ari nawe uvugana n’abandi bakinnyi bose bazaza mu gikorwa cyo gushakira inkunga abana basizwe iheruheru na Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Ku mugoroba w’iki cyumweru akaba aribwo biteganyijwe ko aba bakinnyi bagera i Kigali bazanywe n’indege yatanzwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.

“Bakigera i Kigali biteganyijwe ko ku mugoroba hazakirwa na Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu gitaramo kizanakusanyirizwamo inkunga yo gushyira mu kigega cya gahunda yo gufasha impfubyi za Jenoside yiswe “One dollar campain”.  

Nk’uko biteganyijwe, umusore Samuel Eto’o Fils we ashobora kutazagera i Kigali n’abandi bakinnyi kuko we azitegera indege avuye mu gihugu cy’u Bufaransa ari na ho ari mu gihe abandi bakinnyi bo bari muri Afurika.

Abakinnyi bategerejwe kugera i Kigali ni Didier Drogba, Salomon Kalou bakinira ikipe ya Chelsea, Kolo Toure, Emmanuel Eboue ukinira Arsenal, Geremi Njitap ukinira Newcastle. Rigobert Song ukinira Garatasalay, Samuel Eto’o ari na we wateguye iki gikorwa afatanyije na Leta y’u Rwanda. Uretse aba bakinnyi hari abandi bakinnyi b’abigize umwuga nabo bazitabira uyu mukino, bose hamwe bakazaba ari 11. 

Biteganyijwe ko Aba bakinnyi bazakina n’ikipe y’igihugu Amavubi kuri uyu wa mbere guhera isaa kumi n’ebyiri(6 :00 pm) kuri Sitade Amahoro.

 

 http://izuba.org.rw/index.php?issue=252&article=7398

Posté par rwandaises.com