Kuri uyu wa mbere tariki ya 22 Kamena abakinnyi b’Abanyafurika b’ibyamamare mu mupira w’amaguru nibwo basesekaye i Kigali, aho bahise bakina umukino wa gicuti n’ikipe y’Amavubi, ikabatsinda ibitego 4-0.

Uyu mukino wiswe uw’Icyizere wari umaze iminsi utegerejwe, ukaba wari kimwe mu bikorwa bya « One dollar campaign », umushingwa wo gukusanya inkunga yo kubakira imfubyi za Jenoside yakorewe Abatutsi yo mu 1994.

Perezida Paul Kagame n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu bari baje kwirebera uyu mukino no gutera inkunga iki gikorwa.

Abakinnyi barindwi baturutse hanze nibo bawitabiriye. Abo ni: Rigobert Song, Geremi Njitap, Kolo Touré, Yaya Touré, Didier Drogba, Samuel Eto’o na Alexander Song.

Abandi bakinnyi bari bategerejwe aribo Salomon Kalou ndetse na Emmanuel Eboué ntibashoboye kuza i Kigali kuko amakipe yabo yari abakeneye.

Umukino wateguwe na Minisitiri wa Siporo n’Umuco, Joseph Habineza abifashijwemo n’umukinnyi Samuel Eto’o Fils ukinira ikipe ya Fc Barcelone, bakurikiranye aba bakinnyi bose kugira ngo bashobore kugera i Kigali.

Kugira ngo aba bakinnyi bashobore kugera i Kigali, Kagame yabigize mo uruhare runini kuko yemeye gutanga indege igomba kujya kubazana ibavanye mu bihugu byabo, ni ukuvuga Kote d’Ivuwari na Kameruni, ndetse ikazanabasubizayo.

Abanyarwanda batari bake bashoboye gukurikirana uyu mukino bityo ariko nako batera inkunga iyi gahunda kuko amafaranga yose yatanzwe n’abafana baza kuri sitade agomba gushyirwa muri gahunda ya “One dollar campain”.

Nyuma y’uyu mukino hakurikiyeho igikorwa cyo kwakira aba bakinnyi ari nako hakomeza gushakishwa amafaranga mu gitaramo cyabereye muri Hotel Serena, aho abantu bagera kuri 250 bashoboye kwitabira iki gikorwa bishyuye amadorari 200, ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100, ku muntu.

Kolo Touré ukinira ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza, yatangaje ko nta kintu yari azi ku gihugu cy’u Rwanda mbere y’uko bamusaba kuza gukina uyu mukino.

Naje gukina uyu mukino kuko nabisabwe na mugenzi wange Samuel Eto’o ndetse na Minisitiri wa Siporo ubwo twahuriraga iwacu muri Kote d’Ivuwari.

Iyi ni nayo yabaye imvugo ya murumuna we Yaya Touré ukinira ikipe ya FC Barcelone nawe wavuze ko nta kintu na kimwe yari azi ku Rwanda.

Iyi gahunda ya “One dollar campain” yatangijwe n’Abanyarwanda baba mu mahanga mu rwego rwo gukusanya inkunga yo gufasha abana b’imfubyi basizwe iheruheru na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ahanini bubakirwa amazu yo kubamo.

Amakuru ya The New Times

Par Shaka
Posté par rwandaises.com