Bwana Musoni Protais, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu (Foto / Arishive)

Kizza E. Bishumba

Mu kiganiro Perezida yagiranye n’abanyamakuru muri Village Urugwiro ku wa 24 Kamena 2009, bimwe mu bibazo yashubije abanyamakuru hari ikibazo gikunze kugaraga cy’abayobozi begura cyangwa bakeguzwa, Perezida Kagame yavuze ko uko byagenda kose umuntu aba yananiwe kuzuza inshingano yahawe ati “nta weguzwa cyangwa ngo yegure kubera ko ko yakoze neza”.

Ku kibazo kijyanye n’inyerezwa ry’umutungo w’igihugu na ruswa bigaragara ku bayobozi benshi kandi ibyabo ntibifatirwe, Kagame yavuze ko amabwiriza ahari ndetse n’amategeko abanyereje umutungo n’abarya ruswa bakwiye gufatirwa ingamba zikomeye kandi ibyo bariye bakabiryozwa. Yavuze kandi ko ubujura hari ababugize umwuga, ibyo bikaba biterwa n’uko bavuga ko nibiba bagafungwa igihe gito badasabwe gusubiza ibyo banyereje bazaba babifitemo inyungu.

Ku kibazo cy’abanyeshuri bakigira munsi y’ibiti, Mininsitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musoni Protais, umwe mu bayobozi bari bitabiriye icyo kiganiro n’abanyamakuru yavuze ko habaye ibibazo by’ubwiyongere bw’abanyeshuri mu mashuri cyane ku bana b’incuke na gahunda y’imyaka 9, hakaba hari n’aho mu Turere na twumwe byagaragaye ko kuba amafaranga yemewe mu burezi yakoreshejwe mu bindi bikorwa bitajyanye n’uburezi.

Ku kibazo umunyamakuru yabajije ku gikombe cyaba cyaramushishije mu bikombe amaze guhambwa, Kagame yavuze ko ibikombe byose bimaze gutangwa byahawe u Rwanda n’Abanyarwanda, bityo ngo ni bo bagomba kwihitiramo icyabashimishije kuruta ibindi.

Ku kibazo cyo gusenya inyubako zimwe na zimwe mu Mujyi wa Kigali, Perezida Kagame yagize ati “gusenya ibitubahirije ibigomba kubahirizwa nta kibazo mbibonamo”.

Yibukije ko kubaka mu mujyi bikwiye kajyana no guteganyiriza ibihe by’imbere hubakwa inzu zifatanye kandi z’amagorofa maremare mu rwego rwo kurondereza ubutaka buto u Rwanda rufite.

 

 http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=254&article=7514

Posté par rwandaises.com