Prof.Ntumba Luamba(uwa gatatu iburyo)hamwe n’abakozi ba CEPGL i Rubavu(Foto:Kayisengerwwa L.)

Twahirwa Maurice
Prof. Ntumba Luamba Lumu Alphonse, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wungirije ushinzwe porogaramu  wa CEPGL  yatangiye imirimo ye ku mugararagaro aho icyicaro cy’uwo muryango w’Ubukungu w’ Ibihugu byo mu Biyaga Bigari gikorera i Ruvabu ku wa 04 Kamena. Nyuma y’intambara zagiye zibera mu bihugu bitandukanye byari bigize umuryango w’ubukungu w’ibihugu by’ibiyaga bigari zigatuma uwo muryango ufunga imiryango yawo burundu ukanahagarika ibikorwa byawo, ubu ugiye kongera kuzahuka ndetse unafashe ibihugu byawo kugira amahoro arambye. Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CEPGL, Ambasaderi Toyi Gabriel atangaza ko uwo muryango ugiye gutangira ibikorwa byawo kandi mu buryo abatuye mu bihugu by’uwo muryango bazabyibonamo bikanabafasha gutera imbere. Ati « Usibye  ibikorwa shingiro tuzagenderaho bizateza imbere abaturage b’ibihugu byose, turanifuza ko abatuye ibyo bihugu bakwibona muri gahunda zose zayo »
Ukuza k’umwe mu bakozi bakuru ba CEPGL  uvuye mu gihugu cy’abaturanyi cya Kongo, dore ko icyo gihugu ari cyo cyaburaga mu gushyira mu bikorwa gahunda CEPGL yihaye bizatuma ibyadindiraga birekera aho.


Prof. Ntumba ubwe, yatangarije Imvaho Nshya ko kuba ageze ku cyicaro cy’uwo muryango abaterankunga bavugaga ko bategereje ko Kongo igaragara mu bikorwa byawo ngo batangire kuwufasha nta kindi bazongera kuvuga. Ati  «  Muri gahunda tugenderaho eshanu ibihugu byombi byakoreye hamwe, haburaga ko dutangira kuzishyira mu ngiro. Ubwo ibyo byose byageze mu buryo, ndibwira ko ibisabwa byose byatunganye, ubwo abakorana natwe batangira gahunda zabo ». Nk’uko Prof. Ntumba abitangaza, gahunda nkuru ni iy’amahoro arambye, umutekano n’imiyoborere myiza.  Ahanini icyo atangariza abatuye ibyo bihugu ni uko bazungukira muri uko gukorana bishingiye ku bufatanye hagati y’abatuye ibyo bihugu. Ngo kuba amahoro akomeje kugaruka mu buryo butabangamiye abaturiye ibyo bihugu ni imwe mu nzira nziza, nka gahunda y’ingabo zizarinda ubusugire bw’ibihugu bitatu bigize CEPLG ni imwe mu nzira zizarinda amakimbirane hagati y’ibyo bihugu. Nyuma gato y’uko abamisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu bitatu (Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Uburundi n’u Rwanda) bafata umwanzuro w’uko Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo mu Biyaga Bigari wakongera gutangira muri Mata 2007, hahise hakorwa inyigo y’ibikorwa bizagenderwaho mu kuzahura no guteza imbere uwo muryango. Iyo nyigo yakozwe n’abahanga bavuye mu bihugu bigize uwo muryango ishyiraho inzego eshanu zo kugenderaho : Urwego rw’amahoro arambye, umutekano n’imiyoborere myiza, guteza imbere uburezi n’ubushakashatsi, kwita ku bukungu ku bihugu bigize uwo muryango n’ibikorwaremezo bihuriweho n’ibyo bihugu.

Copyright © ORINFOR 2009 Designed and maintained by ORINFOR IT Team. Imvaho Nshya

Posté par rwandaises.com