Minisitiri w’Intebe Bernard Makuza asura ishuri ryisumbuye rya Rushashi(Foto:Ahishakiye JD)

Ahishakiye J.d’Amour
Minisitiri w’Intebe, Nyakubahwa Bernard Makuza, arasanga buri munyagihugu wese ashoboye kandi akwiye kugira uruhare rugaragara mu iterambere ry’igihugu. Ibi ngo buri wese akabigiramo uruhare ahereye aho atuye, mu mirimo akora ya buri munsi. Ibi minisitiri w’Intebe yongeye kubishimangira mu rugendo rw’iminsi ibiri akubutsemo mu Karere ka Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru. Minisitiri w’Intebe akaba yarasuye abatuye Akarere ka Gakenke ku matariki ya 4 na 5 Kamena uyu mwaka. Muri uru rugendo, nyakubahwa minisitiri w’intebe yasuye ishuri ryisumbuye ryigisha ubuhinzi n’ubworozi rya Rushashi, EAV Rushashi, aho yasabye abanyeshuri baryigamo kwiga amasomo bahabwa banitoza kugaragaza umuganda wabo mu kubaka igihugu. Aha byagaragariye buri wese ko iryo shuri ry’ubuhinzi n’ubworozi nta kamaro rifitiye abarituriye. Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, madamu Agnes Kalibata yabwiye abo banyeshuri ko nibatagaragariza abaturaniye ishuri ko biga ubuhinzi n’ubworozi nta n’ahandi bazabigaragariza. Abayobozi babasabye guhera ku batuye hafi y’ishuri, bakabahugura mu buhinzi bwa kijyambere banaberekera, bakavugurura ubworozi ku buryo butanga umusaruro kandi bugaragarira abaturage bose. Minisitiri w’intebe yasabye by’umwihariko abanyeshuri ba EAV Rushashi kwiga amasomo bahabwa banigiraho kuba abantu buzuye kuko ari bo bayobozi b’igihugu mu minsi iri imbere. Minisitiri w’intebe ati “Inshingano yanyu ni ukwiga kandi mugakoresha ubumenyi mufite ku nyungu z’igihugu cyacu. Mwige rero muzi ko ari mwe bayobozi b’igihugu b’ejo hazaza kandi mwige ubumenyi muniyubakamo ubumuntu. Ibi nibyo bizabagira abenegihugu bagifitiye akamaro kandi buri wese muri twe ajye ahora azirikana ko tugomba kugirira igihugu akamaro”.

Minisitiri w’intebe yakomeje urugendo rwe I Gakenke asura ibitaro n’ishuri rikuru ry’Ubuforomo rya Ruli, amakoperative y’abaturage DUKUNDE KAWA na TERIMBERE MUHINZI, abahinzi-borozi ba kijyambere b’intangarugero, abacitse ku icumu rya jenoside mu midugudu batuyemo, agasozi Indatwa k’intangarugero n’ibindi bikorwa n’imirimo binyuranye muri ako Karere ka Gakenke. Ibitaro bya Ruli bifite bifite umwihariko wo kugira ubuhanga n’ibikoresho bikomeye mu kubaga ubumuga abana bavukana, ariko nta muhanda mwiza ubigeraho ngo bibe byakunganira ibitaro bya Kaminuza by’i Kigali CHUK n’ibyitiriwe Umwami Fayisali mu kuramira amagara y’baturarwanda. Amakoperative amwe y’I Gakenke yagaragayeho imicungire mibi n’ubwiru mu gucunga umutungo no kutagaragariza abanyamuryango imikorere y’amakoperative. By’umwihariko, Nyakubahwa Minisitiri w’intebe yagiranye ibiganiro byihariye n’abaturage, aho ubugira kabiri yabahaye urubuga bakaganira ku ngingo zinyuranye. Muri ibi biganiro, abaturage bunguranye ibitekerezo n’inama na minisitiri w’intebe n’abayobozi bari kumwe mu rugendo rwe, babagezaho n’ibyifuzo binyuranye. Abaturage baboneyeho kandi babaza ibibazo bibangamiye iterambere n’imibereho myiza yabo mu Karere ka Gakenke. Ibibazo by’abaturage byinshi byagaragaje ko abayobozi ba Gakenke ku nzego zinyuranye bategera abaturage ngo babakemurire ibibazo bitaraba umugogoro. I Gakenke hagaragajwe ibibazo byinshi bijyanye n’amasambu n’amahugu, ibibazo bigaragaza ko ubuyobozi ku nzego zinyuranye butita ku batishoboye, abandi bukabaheza mu gihirahiro. Minisitiri w’intebe n’abayobozi bari kumwe bakemuye bimwe mu bibazo byabajijwe, ibindi babisigira abayobozi ku nzego z’ibanze, babasaba kubikemura mu maguru mashya. Abaturage b’Akarere ka Gakenke bagaragarije minisitiri w’intebe ikibazo rusange Akarere gafite ko kubura ibikorwaremezo birimo imihanda yabahuza n’utundi duce tw’igihugu, bakabasha kugemura umusaruro mwinshi bafite w’ibishyimbo, imbuto, n’umuceri bitabapfiriye ubusa. Minisitiri w’intebe yabijeje ko Leta izita ku kibazo cy’ibikorwaremezo mu ngengo y’imari izakoreshwa na Leta kuva mu kwezi kwa Nyakanga uyu mwaka. Minisitiri w’intebe yasabye Abanyagakenke kwigiramo ubushake bwo gutera imbere no kubaho neza, kandi bagaharanira kubigeraho bigira ku ngero z’ababiharanira bakabigeraho batari bake. Minisitiri Makuza ati “Mujye kandi mugishe inama, mwigire ku bandi kandi mugane inzego z’ubuyobozi zibafashe kunoza no gusohoza imigambi myiza mwateguye”.Minisitiri w’intebe yasuye Akarere ka Gakenke aherekejwe nab a minisitiri Musoni Porotazi ushinzwe ubutegetsi bw’igihugu, minisitiri Bazivamo Christophe na Anyesi Kalibata bashinzwe ubuhinzi, minisitiri Musa Fazili Harerimana w’umutekano, umugenzuzi w’amashuri ya Leta, umukuru w’Intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aimé, n’abandi bayobozi ku nzego zinyuranye z’ubuyobozi n’iz’umutekano.

 

Copyright © ORINFOR 2009 Designed and maintained by ORINFOR IT Team. Imvaho Nshya

Posté par rwandaises.com